Digiqole ad

Vice-Perezida w’Ubuhinde ari i Kigali, azanaganira n’abanyeshuri ba Kaminuza

 Vice-Perezida w’Ubuhinde ari i Kigali, azanaganira n’abanyeshuri ba Kaminuza

Ku kibuga cy’indege, Ansari yaraye yakiriwe na Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza.

Kuri iki cyumweru, Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari aratangira urugendo rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda, rugamije gukomeza umubano. Kuri iki cyumweru akaba yaraye ageze i Kigali n’indege ya Air India yakirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Bernard Makuza.

Vice-Perezida w'Ubuhinde Hamid Ansari uje muruzinduko mu Rwanda.
Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uje muruzinduko mu Rwanda.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde biravuga ko Hamid Ansari aje gusura ibi bihugu ku butumire bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri K. Museveni wa Uganda.

Ibiro bya Hamid Ansari byatangaje ko uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko ariko ngo bikaba biri mu rwego rwo gushimangira gahunda y’Ubuhinde kuri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Hamid Ansari ugiye gusura u Rwanda bwa mbere mu mateka, azerekeza muri Uganda ku itariki 21 Gashyantare nayo yaherukaga gusurwa n’umuyobozi mukuru w’Ubuhinde mu 1997.

Ikinyamakuru Indiaexpress dukesha iyi nkuru cyatangaje ko mu Rwanda, Ansari n’abamuherekeje bazasura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa mbere, aganire n’umuryango mugari w’Abahinde baba mu Rwanda, ndetse anabonane n’abayobozi banyuranye b’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Hamid Ansari aherekejwe n’umugore we Salma Ansari, Minisitiri wa ‘Social Justice and Empowerment’ witwa Vijay Sampla, n’abandi banyacyubahiro.

Usibye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuganira na Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sena y’u Rwanda uyu muyobozi aritabira inama y’ubukungu yiswe “Rwanda-India Business Forum”n’imurikagurisha mu by’ikoranabuha biri bubere muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Kuwa kabiri biteganyijwe ko Visi Perezida w’Ubuhinde azagirana ibiganiro n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Visi Perezida Ansari n'umugore we bamanuka mu ndege
Visi Perezida Ansari n’umugore we bamanuka mu ndege
Bategereje guha ikaze uyu muyobozi
Bategereje guha ikaze uyu muyobozi
Ansari n'umugore we bahawe ikaze
Ansari n’umugore we bahawe ikaze
Yakiriwe na Hon Bernard Makuza
Yakiriwe na Hon Bernard Makuza

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nizereko bazamubwira akabwira bene wabo babahinde bakaganya racism ikorerwa abanyafrica batuye cyangwa biga india,naho abaye muri babandi baza bakaza gushimagiza gusa ntacyo byaba bimaze dore ko anbo tubamenyereye

Comments are closed.

en_USEnglish