Digiqole ad

Umutoza Jimmy Mulisa abona FERWAFA irenganya APR FC

 Umutoza Jimmy Mulisa abona FERWAFA irenganya APR FC

APR FC ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Gusa nyuma yo kumara mikino ine idatsinda umutoza wayo Jimmy Mulisa ntiyishimiye uko FERWAFA yagiye iyitegurira imikino y’ibirarane, akavuga ko harimo akarengane.

Jimmy Mulisa ntiyishimiye uko FERWAFA yapangiye APR FC ibirarane
Jimmy Mulisa ntiyishimiye uko FERWAFA yapangiye APR FC ibirarane

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe imikino ibiri ya shampiyona y’umupra w’amaguru (AZAM Rwanda Premier League) isoza itarabereye igihe ku makipe yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF (Champions League na Confederation Cup)

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ntabwo iri mu bihe byiza kuko imaze imikino ine idatsinda mu marushanwa yose. Yanganyije na Bugesera, Inganya na Zanaco mu mukino ubanza, Itsindwa umukino wo kwishyura, inanganya n’Amagaju FC.

Nyuma yo kutitwara neza,  Jimmy Mulisa utoza iyi kipe yabwiye Abanyamakuru ko atishimiye uko FERWAFA yapangiye APR FC imikino y’ibirarane.

Mulisa yagize ati: “Umutoza ubundi si byiza gusubira mu bintu byarangiye. Gusa ntibyumvikana uko abo duhanganiye igikombe tugiye gukina imikino ibiri y’ibirarane bo baruhuka,  ibirarane byabo bakazabikina twararangije ibyacu. Kuki se bipangwa gutyo? Umukino wa mbere bazawukina kuwa gatandatu kandi bari mu mimerere nk’iyacu (Bakinnye imikino ya CAF). Njye byanteye kwibaza impamvu abashyiraho gahunda babikoze gutyo. Ikipe imwe gukina imikino ibiri indi itarakina.”

Byari biteganyijwe ko Rayon sports nayo ikina umukino umwe w’ikirarane  kuri uyu wa gatatu (tariki 22 Gashyantare). Igakina na Police FC. Gusa uyu mukino wimuriwe muri week-end ngo ube imwe muri gahunda z’ibirori byo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hotel ya FERWAFA. Ibirori bizitabirwa na Gianni Infantino uyobora FIFA.

APR FC yanganyije n’Amagaju FC 0-0 kuwa kabiri, izakina na Mukura VS kuwa gatanu tariki 24 Gashyantare 2017. Nyuma Rayon sports ibone gukina imikino yayo itarabereye igihe, na Police FC kuwa gatandatu tariki 25, inakire Espoir FC kuwa gatatu  tariki 1 Werurwe 2017

Roben NGABO
UM– USEKE

8 Comments

  • hahahahhhhhhh…… imbavu zahiye!!! ngo Ferwafa irenganya umwana wayo Muteteri?

  • Babahaye umwitangirizwa murinanirwa, none ngo yebaba! Rwose n’ikipe ya reserve ya APR yagombye gutsinda amagaju nta nkomyi. Umutoza niyirebe aho gutunga abandi agatoki.

  • Cyangwa banze uriye mumsi kubagurira umusifuzi nk’uko bamenyereyeeeeeee!!!!!

    • Sorry nashakaga kuvuga ngo Cg banze kubagurira abasifuzi nk’uko bamenyereye

  • Hahahah uzi impamvu se nuko Rayon sport igifite imikino myiinshi iyo murugo niyo hanze!!!! Naho APR yo izakina iyo murugo gusa….Niyihangane JIM Mulisa

  • Ubanza ari wa mugani ngo “uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe”! Ubu se uyu musore yibutse ibi ari uko amaze kunanirwa gutsinda Amagaju? None se ko umukino wa Rayon Sports na Police FC wimuwe kubera impamvu zumvikana yumva uwa APR FC wari kwimurwa kubera iki? Kugira ngo bareshyeshye amakipe yombi gusa?

    Naho ubundi kuvuga ko FERWAFA irenganya APR FC byasetsa n’uvuye guta nyina mu gihe yaba yari asanzwe akurikirana imikorere n’ibyemezo bya FERWAFA iyo bigeze kuri Muteteli wa mugani…

  • Mama shenge…. bayirenganije!!!!!!! Ececekere maama cira aha.
    Yagombaga kuba ariyo yakiriye uriya mushyitsi se? Pole irire inote za rubanda TVA TPR CIT….
    imisoro yose nta kipe iyigutangaho. irire utsinde barumuna bawe urekere aho.
    Mukura Oyee

  • Nta soni koko ?! Ubwo ibyo nibyo ubwira ba Afande ??? Ferwafa niyo yakuraze ubuswa se ? Ferwafa niyo yaguhaye License y’ubutoza ya magendo, utigeze utsindira ?

    Ubwo s’ubwoba bukuvugisha gutya ?! Ejo bundi Amagaju yaramuhagamye ! Ejo Mukura ya Minnaert ishobora kuzaguhondera i Huye. Mu minsi ir’imbere uzerekeza i Kirehe ; naho ntiwizeye kuzahivana !!! Nyuma ujye kubambwirwa mu Bugesera ; yebaba we… !!!

    Uwaguhaye akazi udashoboye, azishyure ama cash y’intsinzwi, y’ubusa APR iguhemba ! Dore ko n’umutoza wa Zanaco yo muli Zambia, amaze kubona ubuswa bwawe, yaje yemeza ko azanywe no kugutsindira mu rugo iwawe, imber ya ba Afande n’aba fans bawe !

    Wakweguye kigabo !!! Ubwo utegereje ko baza gusinyisha contrat yemeza ko nyuma yo gutsindwa Test y’amezi runaka baguhaye muli APR FC, utakiri umutoza wayo ??? Kandi wasanga ibyo biri mu nzira !!!

Comments are closed.

en_USEnglish