Month: <span>February 2017</span>

Ihungabana ry’Ubukungu ryatumye hari abagorwa no kwishyura inguzanyo z’Amabanki– BNR

Muri raporo nshya ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ibipimo by’ubukungu mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2016, biragaragara ko inguzanyo zitishyurwa neza mu Rwanda zazamutse, bitewe n’uko ubukungu bwahuye n’ibibazo. Ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2016 bwakomeje guhura n’ikibazo cy’imanuka ry’ibiciro by’ibyo rwohereza mu mahanga, ndetse hiyongeraho n’amapfa yatumye umusaruro w’ubuhinzi […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 56 Frw

Kuri uyu wa 22 Gashyantare, Ku isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange/RSE) hacurujwe imigabane 623,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 56,070,000, yacurujwe muri ‘deals’ enye. Iyi migabane yagurishijwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro k’umugabane wa Crystal Telecom katahindutse. Ku isoko kandi hacurujwe imigabane […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.70

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.70. Kuri uyu wa gatatu, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.70, uvuye ku mafaranga 103.68 wariho kuwa kabiri, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02. Agaciro k’umugabane mu […]Irambuye

Umunya-Mexique bamusubije iwabo bamwirukanye muri USA ahita yiyahura

Nyuma y’isaha imwe bamaze kumugeza iwabo muri Mexique bamuvanye muri USA aho yabaga, umugabo witwa Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 yiyahuye asimbutse ikiraro yikubita hasi agifite ibikapu bye yari yazanye. Ngo yiyahuye avuga ko bamurenganyije kuko n’ubundi yahunze igihugu cye ari uko acyanze. Ubu bwari ubwa gatatu asubizwa iwabo, agahita afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. […]Irambuye

Kanzenze: Kubera kubura amazi abaturage umugezi bawise ‘Nkunganire’

Rubavu – Hafi y’agacentre ka Mizingo mu murenge wa Kanzenze hari akagezi abaturage baho ubu bahimbye ‘Nkunganire’ kuko ngo iyo amazi yabuze ku ivomo rusange bafite amazi yako ariyo bakoresha imirimo yose. Abaturage bavuga ko bafite ivomo kandi rikunze kubura amazi bikaba ngombwa ko biyambaza uyu mugezi. Uyu mugezi kandi ngo unafasha abakennye badafite ibiceri […]Irambuye

Ubuholandi: ushaka kuba Minisitiri w’intebe ngo azaca Islam na Korowani

Hari abemeza ko umurongo wa Politiki wa Geert Wilders uri kwiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi umeze nk’uwa Perezida wa USA Donald Trump. Gusa uyu we ngo arusha Trump ubukana kuko we ngo azaca mu gihugu cye Idini ya Islam ndetse n’igitabo gitagatifu Korowani bigacibwa mu Buholandi. Wilders yabwiye USA Today ati: “ Indangagaciro z’igihugu cyacu zishingiye ku Bukrisitu, […]Irambuye

Umva ibya Josiane…umugore ukora Video&Photo by’ibirori i Kigali

* Yiyubakiye inzu ku Kicukiro anishyurira abana be amashuri harimo uri muri Kaminuza * Yatangiye uyu murimo afite imyaka 22 ashaka kwereka nyirarume ko n’abakobwa bashoboye Josiane Umuziranenge ni umugore ufite abana batatu, atuye mu karere ka Kicukiro umurimo umutunze n’abe ni ugufata amashusho n’amafoto mu bukwe no mu birori binyuranye. Uyu murimo ubundi usanga warihariwe […]Irambuye

Kigali: Harasozwa inama ivamo umuti w’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri Afurika

*Iki cyemezo kitezweho gukuraho inzitizi z’ubuziranenge mu bucuruzi mpuzamahanga Kuri uyu wa Gatatu i Kigali harasozwa inama y’iminsi ibiri y’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge yigaga uko hajya hatangwa icyemezo nyafurika cy’ubuziranenge muri buri gihugu. Iki cyemezo kitezweho guhagarika ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri muri Afurika. Igihugu gihawe iki cyemezo giherutse guhabwa u Rwanda kiba gifunguriwe imiryango […]Irambuye

Ibitaramo by’imideli si ukwidagadura gusa…N’ababyitabira bafite byinshi bunguka

Kumurika imideli bisa nk’aho ari imihini mishya ku banyarwanda, amabavu y’iyi mihini ari kumenyera mu biganza by’abinjiye mu rugamba rwo kwagura iyi myidagaduro yo kumurika imideli. Abadozi n’abahimbyi b’imyambarire barakora ibishoboka kugira ngo bashyikire abo mu bihugu byateye imbere. Abitabira ibirori bimurikirwamo imideli bavuga ko hari byinshi batahana birimo kumenya imyambaro igezweho no kwidagadura. Hashize […]Irambuye

en_USEnglish