Digiqole ad

Ruremire Focus arashima Minisitiri utemera ko ibihangano byabo byishyuzwa kuri Radio

 Ruremire Focus arashima Minisitiri utemera ko ibihangano byabo byishyuzwa kuri Radio

Ruremire Focus arashima Minisitiri utemera ko ibihangano byabo byishyuzwa kuri Radio

“Nyakubahwa Minister w’ Umuco wafashe umwanzuro wo kudapfinyagaza ubuhanzi busanzwe butorohewe, urakagira Imana n’ u Rwanda! Amaradio n’ama Television n’ imbuga za Internet, uburyo dukorana buratunyura benshi muri twe. N’ibitagenda neza bizakosoka”– Ruremire Focus

Ruremire Focus arashima Minisitiri utemera ko ibihangano byabo byishyuzwa kuri Radio

Ubu nibwo butumwa Ruremire Focus umwe mu bahanzi bakora indirimbo zivuga ku Umuco yageneye Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, nyuma y’aho asabiye radio na television kudashyiraho ingamba zo kwishyuza abahanzi kugira ngo ibihangano byabo byumvikane kurushaho.

Ibi bikaba byarazanywe n’umushinga witwa Feros Music wari ugamije guca icyo wise akajagari na ruswa yagiye ivugwa hagati y’abahanzi n’abanyamakuru.

Uyu mushinga ukaba waravugaga ko igihe umuhanzi yishyuye radio cyangwa television kugirango igihangano cye gicurangwe, ntaho azahurira n’umunyamakuru.

Bigitangira gusakazwa cyane hirya no hino mu bitangazamakuru, Min Uwacu yanditse ubutumwa kuri twitter asaba abahanzi kutagira uwemera kugirana amasezerano n’uwo mushinga.

Ko gahunda yo guteza imbere Made in Rwanda harimo no kurengera ibihangano noneho ubuhanzi bukaba umwuga ku babukora.

Mu bantu batandukanye bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro, bagiye babivugaho ukuntu kwinshi gutandukanye. Bamwe ugasanga bashyigikiye ko abahanzi bishyura naho abandi bakumva ko bidakwiye.

Imbogamizi yagiye igaragazwa n’abahanzi batandukanye, bibazaga niba ubu mu Rwanda umuziki utunze abahanzi bose. Cyangwa se niba hari bamwe bafite icyo ubamariye abandi bakaba bakishakisha.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abahanzi bato bagishaka uko bazamuka. Bibaza uburyo ibihangano byabo bizamenyekana kandi nta mafaranga bafite yo kubyishyurira.

https://www.youtube.com/watch?v=YjBmrOq5fnE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish