Abarenga 70 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017
Uko imyaka igenda ishira, ni nako irushanwa ryo gutoranya nyampinga w’u Rwanda rigenda rirushaho kumvikana cyane. Ibi bigaragarira mu bwitabire bw’abakobwa bibonaho uburanga n’ubuhanga.
Mu minsi itanu ishije bishyizwe ku mugaragaro na Rwanda Inspiration Back Up ko abakobwa bashobora gutangira kwiyandikishiriza aho baherereye, abamaze kwiyandikisha mu ntara zose barasaga 70.
Nk’uko bitangazwa na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, avuga ko umujyi wa Kigali n’intara y’Uburasirazuba aribyo bikomeje kuza ku isonga mu mibare y’abakobwa bamaze kwiyandikisha ku bwinshi.
Avuga ko ubu bwitabire butigeze bibaho mu yandi marushanwa. Ibi ngo bikaba byerekana uburyo abanyarwandakazi bamaze gufata iki gikorwa ndetse n’agaciro bagiha.
Muri 2009 nibwo iki gikorwa cyatangiye gukurikiranwa n’abantu batandukanye. Gusa nanone kitarumvwa neza. Icyo gihe ikamba rikaba ryaregukanywe na Bahati Grace ubu ubarizwa muri Amerika.
Mu bandi bakobwa bagiye baryegukana, harimo Kayibanda Mutesi Aurore wabaye MissRwanda muri 2012, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane na Mutesi Jolly ufite iryo kamba rya 2016 akaba anavuye muri Miss World.
Uburyo iri rushanwa rigenda rikura yaba mu buryo bw’imitegurire, mu bwitabire no mu kumenyekanishwa, ni nako ibihembo byaryo bigenda birushaho kwiyongera mu buryo bwo kuba byagirira uwaryegukanye.
Mbere ryatangiye rihemba uwaryegukanye impapuro z’isuku ‘Papier hygiénique, imiheha, amavuta n’amasabune no gutwarwa muri salon z’umusatsi.
Mu myaka itatu ishize, umukobwa wegukanye iryo kamba yahabwaga imodoka nshya, Umushaha wa 800.000 frw ku kwezi, ndetse n’andi mashimwe atandukanye ahabwa n’ibigo byigenga.
Nk’uko Ishimwe Dieudonne yakomeje abibwira Umuseke, avuga ko aho bigeze hagiye kujya harebwa uburyo buri mwaka u Rwanda rwaba rufite umukobwa mu irushanwa ry’isi ‘MissWorld’.
Bikaba biteganyijwe ko nyuma yo kwiyandikisha ku bakobwa bazitabira iri rushanwa ry’umwaka wa 2017, hazakurikiraho igikorwa cyo guhitamo abakobwa batanu (5) bazajya bahagararira intara zabo n’umujyi wa Kigali bakaba 25.
Abo bose bakahurizwa hamwe muri boot camp ari nabwo bagomba gusinyira imihigo bagomba kuzesa igihe haba hari abashoboye gutambuka bahatanira umwanya wa mbere.
Uburyo bwo kwiyandikisha ku bakobwa bose bashaka kwitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, ni ukujya ku rubuga rwa www.missrwanda.rw ugakurikiza amabwiriza.
https://www.youtube.com/watch?v=9r9wMYXHmxA
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW