Philippine: Imfungwa 150 zatorotse uburoko icyarimwe
Nibura umuntu umwe yasize ubuzima muri iki gikorwa cyo gutoroka uburoko muri “Philippine Prison Break”. Imfungwa zibarirwa ku 150 zasimbutse gereza iri mu majyepfo y’ibirwa bya Philippines nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bateye iyo gerereza.
Ubuyobozi bw’igihugu burakeka ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bafitanye isano n’Umutwe wa Kiyisilamu ushaka ko ako gace kigenga.
Abantu babarirwa muri mirongo bitwaje intwaro barashe kuri gereza nyuma batangira guhererekanya amasasu n’abarindagereza, imfungwa na zo zikuramo akazi zifumyamo mu kivunge.
Umwe mu bacungagereza yahasize ubuzima, imfungwa na yo irakomereka.
Ibirwa bya Philippines byiganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatolika, ariko hashize igihe kirekire hari intambara mu majyepfo n’abashaka kwigenga bakaba bakora ibikorwa byo gushimuta abantu, urugomo cyangwa gutera gereza bagafungura imfungwa.
Gufungura imfungwa mu kivunge byaherukaga kubera mu gace ka Cotabato, hafi y’umujyi wa Kidapawan mu kirwa cya Mindanao.
Abakuriye gereza yatewe batangaje ko abitwaje intwaro bateye ku isaha ya saa saba z’ijoro (ni ku isaha ya saa 17h00 GMT ku wa kabiri), batangira kurasa aho hantu hafungiwe abarenga 1 500.
Imirwano yamaze hafi amasaha abiri, muri ako kavuyo niho bamwe mu mfungwa bahisemo gucika umunyururu burira inkuta.
Umwe mu nzobere mu by’amagereza, Peter Bonggat yabwiye AFP ko: “Imfungwa zakoresheje amahirwe zabonye bitewe n’umwanya munini kurasana byamaze. Bakoresheje ibyo baryamaho barabigerekeranya abandi barurira basimbuka inkuta baragenda.”
Bonggat yongeyeho ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo kubohoza imfungwa z’abalimu b’uyu mutwe zari zarafashwe.
Ingabo za Leta ya Philippine na Polisi batangiye ibikorwa byo guhiga bukware abatorotse, nibura abafungwa batandatu bamaze gufatwa.
BBC
UM– USEKE.RW