Digiqole ad

Q3: GDP y’u Rwanda yazamutseho 5.2%, ubukungu buri kuzamuka kuri 6%

 Q3: GDP y’u Rwanda yazamutseho 5.2%, ubukungu buri kuzamuka kuri 6%

Ubukungu bw’igihugu buzamurwa n’ibikorwa by’abagituye

Raporo nshya, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyashyize hanze kuri kuri uyu wa gatatu, iragaragaza ko umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda  wazamutseho 5.2%. Inzego zose z’ubukungu bw’igihugu zarazamutse.

Imbonerahamwe igaragaza uko GDP y'u Rwanda izamuka.
Imbonerahamwe igaragaza uko GDP y’u Rwanda izamuka.

Imibare y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, iragaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihembwe wazamutse, ukigereranyije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2015, n’igihembwe cya kabiri cya 2016.

Umusaruro mbumbe w’igihugu wavuye kuri miliyari 1,549 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2016, ugera kuri miliyari 1,662.

Ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2015, usanga umusaruro mbumbe w’igihugu wavuye kuri miliyari 1,506 z’amafaranga y’u Rwanda, ugera kuri miliyari 1,662 mu gihembwe cya gatatu cya 2016. Wazamutseho 5.2% ugereranyije ibihembwe byombi, ari nabyo birebwaho cyane.

Muri uyu musaruro mbumbe, Urwego rwa Serivise rwagizemo uruhare rwa 48%, Ubuhinzi bugiramo 33%, Inganda zigiramo 13%, naho 5% ituruka mu misoro n’amahoro.

Harebwe ku nzego z’ubukungu bw’igihugu, umusaruro w’Inganda wazamutseho 7% ahanini kubera ubwubatsi bwazamutseho 12%.

Urwego rwa Serivise rwazamutseho 6% kubera inama nyinshi zabaye, byatumye n’izindi Serivise nka Hoteli na restaurants zizamukaho 6%, Umusaruro wa Serivise z’ubuyobozi ukazamukaho 19%, ubucuruzi buto n’ubunini bwazamutseho 9%.

Ubukungu bw'igihugu buzamurwa n'ibikorwa by'abagituye
Ubukungu bw’igihugu buzamurwa n’ibikorwa by’abagituye

Gusa, umusaruro w’itumanaho “Information and communication” wo wamanutseho -2%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’abaciro nawo waragabanutse kuko wavuye kuri miliyari 21, ujya muri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi byasubiye inyuma cyane, ni umusaruro wa Serivise z’ubuzima n’ibikorwa bigenewe abaturage (Human health & social work activities), umusaruro wabye wavuye kuri miliyari 27 mu gihembwe cya gatatu cya 2015, ugera kuri miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2016.

Naho, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzamukaho 1%. N’ubwo umusaruro w’ibiribwa wazamutseho 2%, muri rusange ntabwo umusaruro w’ubuhinzi wazamutse cyane ahanini kubera ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga wamanutseho -13%, kubera ko ikawa yamanutseho -14%, naho icyayi kikamanukaho -23%.

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze wavuye kuri miliyari 39 mu gihembwe cya gatatu cya 2015, uramanuka ugera kuri miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, ugereranyije igihembwe cya kabiri n’icya gatatu bya 2016, mucya gatatu umusaruro w’inganda wasubiye inyuma ugereranyije n’icyakibanjirije, ahanini bitewe n’umusaruro w’inganda z’ibiribwa, iz’ibinyobwa n’itabi, n’iz’imyambaro, umusaruro wavuye kuri miliyari 76 ugera kuri miliyari 73 z’amafaranga.

Yussuf Rwamurangwa uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibururishamibare akavuga ko impuzandengo y’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2016, igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo cya 6%. Igipimo n’ubundi igihugu cyihaye mu mwaka wa 2016.

Raporo kandi iragaragaza ko abantu ku giti cyabo (private) aribo baguzi bakomeye cyane mu bukungu bw’igihugu na 78%. Mu gihe, Guverinoma ariko 13%.

Muri iki gihembwe cya gatatu, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 11%, naho ibitumizwa mu mahanga byiyongeraho 14%.

Mu mibare uko umusaruro mbumbe wagiye uzamuka cyangwa usubira inyuma mu bihembwe byo mu myaka micye ishize.
Mu mibare uko umusaruro mbumbe wagiye uzamuka cyangwa usubira inyuma mu bihembwe byo mu myaka micye ishize.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • GDP irazamuka, ubukungu bukazamukaho 6%, maze ifaranga rigatakaza 9%? YUSSUF RWAMURANGWA adusobanurire.

Comments are closed.

en_USEnglish