Digiqole ad

Episode 88: Eddy urukundo ruramunaniye, yiyemeje guta akazi akajya kwibera Padiri

 Episode 88: Eddy urukundo ruramunaniye, yiyemeje guta akazi akajya kwibera Padiri

Nongeye kugarura ubwenge nisanze mu rugo mbona James na Kadogo  bicaye iruhande rwanjye maze gutuza neza James ambwira ukuntu nataye ubwenge maze kumva ibya Jane yabona bikomeye akantegera taxi voiture ikanzana mu rugo.

Ubwo byabaye ngombwa ko James aguma iwanjye iminsi ibiri ngenda ngarura imbaraga ndetse nza no gusubira mu kazi, uwakunze kandi nkanakundwa Eddy ntangira ubuzima bwo kubaho njyenyine, my Princess Jane nahaye umutima wanjye dutandukanwa ubwo!
Amezi yakomeje kwirenga ndeba, umwaka wikubitamo ndi mu kibuga cya   njyenyine icyo gihe numvaga aho bavuga urukundo nkikanga, nakumva musics zirimo urukundo nkababara bikaba ibindi,

Icyo gihe kandi akazi kari karananiye, nsigaye niyahuza inzoga  ngo nyobye ubwenge butagarura isura ya Jane mu maso kuko iyo yazaga nahitaga ngira umujinya w’umuranduranzuzi, nkumva uwanyereka simoni Papa Jane byaba ibindi, aho niho naboneye imbaraga z’urukundo,

Burya ntuzarenze ingohe ijambo ndagukunda kuko niba hari ijambo riramba mu muntu ni iri,

Ubwo nibagiwe umutuzo Jane yari yaramenyereje, maze mu kazi biragenda biranga, icyo gihe nahoranaga amabaruwa ya President ansaba gutanga ibisobanura kuko akazi nagakoraga nabi kuburyo bugaragara  ikintu kitari cyarigeze kimbaho mu buzima bwanjye,

Hari umunsi nakangutse mu gitondo numva telephone  isona nkabakaba ku kameza ndeba muri screen nsanga ni President wa company yacu nakoreraga, ndikanga ariko mpita nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe-“ oui Boss!”

President-“ bite sha Eddy!

Njyewe-“ nibyiza Boss!”

President-“ ariko se sha ko ntigeze ngukuraho ikizere, kuki utangiye kumpinduka? dore naguhaye amahirwe asaga atatu nkwinginga gukora neza akazi watsindiye ugacyeneye, kuki ushaka gutenguha abanyamuryango bakwizeye bakaguha gucunga ibintu n’abantu ko ari wowe wari ubikwiye!”

Njyewe-“ Boss, rwose mwongere mumbabarire kuko nanjye si njye!”

President-“ nawe si wowe se gute? kuba warabuze Jane nkaguha Chanisse umwana wanjye ngo azibe icyuho  cya Jane ugakomeza gutegereza uwo utazi aho yagiye, none dore utangiye no kwica akazi wari ushinzwe!”

Njyewe-“ Boss, munyihanganire rwose ntibizongera!”

President-“ ariko se Eddy, nzakwihanganira kugeza ryari, sinzi niba ubona nawe ukuntu wahindutse uziko usigaye warabaye akazizi, nta munsi tudahura uhumura nk’aba Papa!, ese uhorana icupa ry’inzoga muri bureau?”

Njyewe-“ oya oya Boss, ni ukuri nako mba niyibagiza Jane!”

President-“ nonese sha Eddy, ubwo urumva amaherezo yawe ari ayahe kweli? sha jya unyumvira ndakuze kandi imyaka urimo nayinyuzemo, ahubwo wowe ibagirwa byose utangire ubuzima bushya bitabaye ibyo ugiye ku karubanda isi ikubone inzira ndende yawe y’ubuzima irangirire mu biyobyabwenge!”

Njyewe-“ Boss, erega nanjye sinjye n’urukundo!”

President-“ umva ra, ninde wakubwiyeko urukundo rwambara kwandavura se? niba ari ibyo ntirwakwitwa urukundo, menya ubwenge mwana muto,kandi ibyo nkubwiye ubizirikane!”

Njyewe-“ murakoze Boss, ndisubiraho kandi muzabibona!”

President-“ sawa sha!, ngaho byuka ujye ku kazi dore saa moya ziri hafi!, erega ngufata nk’umwana wanjye!”

Njyewe-“ murakoze Papa!”

President-“ nuko nuko sha!, ngaho courage!”

Call end…

Ubwo nashyize telephone hasi nikuraho amashuka ngo hangover y’icupa rya warage nararanaga ishire, hashize akanya ndasohoka.

Njyewe-“ petit ,zana amazi ushyire muri douche vuba ndihuta!”

Kadogo-“ Grand Fre, ntayo nshyizemo kabisa!”

Njyewe-“ ngo iki sha!, ngo ntayo ushyizemo?”

Kadogo-“ cyane rwose! ahubwo reka nkubwire, ndambiwe kubaho mbona usigaye umeze utyo!”

Njyewe-“ ngo iki?niko sha ,usigaye untinyuka ugashaka kumpangara?”

Kadogo-“ oya Boss, nawe ibaze impamvu ngutinyutse!”

Njyewe-“ nyine niyihe mpamvu? Koko hari icyo wamburanye mu myaka yose tumaranye?”

Kadogo-“ ntacyo rwose Boss, kuba meze ntya  ni wowe kandi ndabigushimira! ariko  nsigaye ndara ijoro nibaza amerecyezo yawe kuko kuva wabura mabuja nako Jane wabaye undi wundi!, iyo mvuye ku ishuri nkagutegereza nkakubura ndababara nkicuza impamvu Jane atari hano ngo akumfashe!,kandi na James dore waramunaniye yirirwa aha ngo aguhana!, ubu koko wahindutse”

Njyewe-“ Petit ihangane nanjye mbaye mufite sinaba gutya, shyira amazi muri douche ibindi ubundi!”

Kadogo-“ ntayo nshyiramo ye, cyereka niba utazongera kunywa inzoga ngo urare mu ntebe usibe n’akazi!”

Njyewe-“ ooooohlala, Petit basi mbabarira nanjye binkoze ku mutima!, ntago nzongera basi byose mba niyibagiza umukobwa watumye nongera gusubira mu bihe byanjye bya cyera!”

Kadogo-“ siwumva se! uyu munsi ndaguha care, kubera ko tutari bujye kwiga unsigire amafaranga y’inyama, ndagutekera ubundi urye uhage!”

Njyewe-“ hhhhhhhh, nta kibazo sha,humura ndabikora!”

Ubwo Kadogo yagize vuba ashyira amazi muri douche   nsoje dusangira icyayi ubundi mpeka bag!”

Njyewe-“ eeeeeeh, akira aya 5000rwf niyo nararanye niba bivamo simbizi!”

Kadogo-“ eeeeeh biravamo ahubwo reka nkugeze ku muhanda kuko wanyemereye guhinduka!”

Njyewe-“ ooooh My God!!!!,ngaho ntwaza!”

Twarazamutse tugera ku muhanda nurira moto ncaho, nageze ku kazi nsanga Roro yicaye ku muryango ndamusuhuza aba aje ankurikiye twinjira muri bureau nshyira bag kumeza ndicara!

 

Roro-“ mwana wa,ko nsigaye nkureba nkikanga!”

Njyewe-“ gute se Roro?”

Roro-“ ntakubeshye amacupa ya Warage nsigaye nkuramo hano amaze kuba menshi, mwana wa,gabanya pe!”

Njyewe-“ Roro, ihangane pe,urabizi nanjye sijye!”

Roro-“ uuuuh,ninde se niba atari wowe? erega byose niwowe ubigenga, wibwira ko ejo hawe haba hameze gute? jya nibuka ukuntu wahoze uri umwana wishimye kandi wishimirwa na bose ariko  ubu ukaba utangiye kwiyambika umugayo mubandi bikambabaza!”

Njyewe-“ mbabarira Roro,ni ukuri nkwijeje kwisubiraho!”

Roro-“ sawa ubwo ubyemeye reka nkomeze akazi”

Njyewe-“urakoze cyane Roro!”

 

Guys mind yahise ihindukira koko nibuka byose, nongeye kwibuka President wa Company nagiriwe amahirwe yo gukorera  wazindutse  ampana, nibuka Kadogo wangiriye inama  kandi muruta ,James uhora anyihanangiriza bikubitiraho na Roro birandenga nubika umutwe hasi ntangira kwiyanga nakanguwe na Destine winjiye.

Destine-“ yoooooh Eddy,ko waryamye ufite ikihe kibazo koko?”

Njyewe-“ ntacyo tu!, nonese wari uje kundebera iki?

Destine-“ yiiiiii,nari nje kukubwira ngo tuze kujyana muri pause hari surprise ngufitiye!”

Njyewe-“ eeeeh! sinzi niba mboneka kuko mfite akazi kenshi!,ahubwo reka nkore akazi!”

Destine-“ courage sha! erega jya wihangana mba numva nakwitaho nkakwibagiza Jane watumye uhinduka!”

Njyewe-“ please Destine, njye sinigeze mpinduka ndacyari Eddy!”

Destine-“ oooooh! I am Sorry sha  Eddy ariko niko mbibona pe,gusa urukundo rwawe na Jane nako ni hatari!

Njyewe-“ ngaho genda  ninza kubona umwanya ndakubwira!”

 

Destine yahise agenda nanjye nkomeza kwikorera akazi nkuko bisanzwe, uwo munsi nakoze cyane kandi nkora byinshi, Inama za President, James, Kadogo ndetse na Roro nziha agaciro koko mfata umwanzuro wo guhina akarenge nkisubiraho, mpita nibuka nanone ko umuntu ariwe wimenya.

Saa moya z’umugoroba nibwo nasohotse ndakinga nkigera ku muhanda mbona aga couple gahagaze kuri gate numva ndabikunze nshaka kukareba nkigera impande yabo bose ngo kweee!, ndebye nsanga  ni James na Sarah, woooow!

Nahise nkomeza  ndabasanga  ndabasuhuza mbega ndabishimira nabo banyereka ibyishimo, usibye ko bansuraga kenshi ariko iyo nababonaga nahitaga nibuka Jane twatanye tutanganye.

James-“ Bro usigaye ugenda urangaguzwa ureba abana b’abandi koko?”

Njyewe-“ hhhhhhh,umva sha,  nawe wabibonye se?”

James-“ ni nacyo twasetse maze!”

Njyewe-“ muracyeye si ibanga kandi uwariwe wese wababona yarangara! Rwose Felicitation!”

James-“ hhhhhhhh!, ntiwumva se irakoze cyane!”

Sarah-“Eddy, sha nari ngukumbuye!”

James-“ Cherie ,udatuma mfuha se!”

Sarah-“ wapi Chou, ihangane kuva cyera umugore yari uw’umuryango!”

Twese-“hhhhhhhhh!”

James-“ Bro,uziko icyana cyiza wanyihereye cyari kigukumbuye, dore yaje ku kazi iwanjye ngo ntahava ntemeye ko tuzana hano,ahubwo iyo dusanga udahari sinzi niba ryari kurema!”

Njyewe-“ wooooow!,mbega umwana  mwiza w’umutima!, ngaho se sha niyongere agwemo!”

Ubwo narongeye mpobera Sarah, James nawe aduha amashyi!,

Sarah-“ sha Eddy yambi pe!, kandi ubwo nguhobeye ntacyo noneho reka ntahe,ejo njye na Cherie tuzagusura!”

Njyewe-“ ooooohlala! nta kibazo, kandi muri byose nzirikana umutima mwiza wowe na Mama wawe mufite Imana ibabe umugisha kandi umunsuhurize cyane!”

Sarah-“ yoooooh, urakoze sha! ndamugusuhuriza!”

James-“ nanjye unsuhurize Mabukwe, umubwire ngo Eddy nenda kumuha inka akaza ayishoreye ubundi akanampekera umwana nkunda ariwe wowe!”

Njyewe-“ Woooooow!”

Sarah yahise yurira moto acaho, njye na James tumanuka twiganirira.

Njyewe-“ Bro,ubu koko nzongera kubona Jane koko ngo ndyoherwe n’urukundo? mbonye ukuntu Sarah agufashe neza ndanyurwa! ariko uzamurinde amabwire atazaba nka Djalia!”

James-“ eeeeeh! Sarah buriya  aha agaciro umutima wanjye,kuko yirengagije byose akagera mundiba y’umutima wanjye!, ndabyizeye nta magambo azagera iwe kuko aranyizera bihagije, gusa disi ahora avuga Jane,ariko buriya uriya musaza Papa Jane ubugome bwe aranze arabusazanye  koko?”

Njyewe-“ ahaaa! nanjye nagorwa mwana wa Mama,gusa iyo menya impamvu basi yamuteye guhungisha umuryango we Eddy, ubu nirirwa mbaza Imana icyo yampoye!”

James-“ Eddy Jane ntiyari uwawe, kandi dore igihe kibaye kirekire, ibagirwa Jane pe!, ahubwo fata Chanisse Papa we yaguhaye tukwambarire udukote!, uzi ukuntu Papa ahora abimbaza!”

Njyewe-“ oooooh lala ubuse nkore iki koko ko ntashaka gutatira igihango?”

James-“ Eddy ihangane dore nta kundi umwaka ni mwinshi Jane yarakwibagiwe, byongeye kandi urabizi neza ko ise atabishaka!, jya aho bagushaka Bro!”

Njyewe-“ uramponda sinoga yewe sinatatira igihango!”

James-“eeeeeh Bro, dore Papa iriya ni imodoka ye tu!”

Imodoka ya Papa James yahise iparika tugenda tumusanga turamusuhuza ubundi turinjira aratsa tugenda tuganira tugeze ahantu mbona araparitse, tuvamo ajya imbere turamukurikira, mbona ni muri Bar ya VIP  turakomeza baratwakira, tumaze gusoma aka mbere!

Papa James-“ niko sha Eddy , kuki wanze umuryango koko?”

Njyewe-“ oya sinabikora mzee sinabanga nimwe mfite!”

Papa James-“ cyokoze icyo ngukundira nuko ugira ikinyabupfura , rwose ndahamya ko ari ukuri, nonese ko amaso yaheze mu kirere? Isuka twatanze ni burundu cyangwa waradukinishije sha?”

Njyewe-“ oyaaa mzee!, buriya ndacyategereje!”

Papa James-“ ariko sha,uzi inkuru ya Mukamusoni!?”

Njyewe-“ jya nyumva mu ndirimbo, nkumvako ngo yategereje umusore amajoro  ibihumbi cumi n’umunani!”

Papa James-“ aambaaaa! Siwumva se! none ushaka kuba nkawe?”

Njyewe-“ oyaa  muze!”

Papa James-“ rwose ndakurahiye rwajekare wampaye inka  mu rukari, shaka umugore dore utangiye gushesha akanguhe!”

Njyewe-“ Muze humura ndabizi ko kuva muhari kandi mumfata nk’umwana w’umuryango sinshaka kubatenguha ndabasezeranya kubikora vuba!”

Papa James-“ ntiwumva se sha!, ngaho kora hano, nzagufasha nkuko nari nabyemeye kuri uriya mukobwa    wagiye iyo  mu mahanga!”

Njyewe-“murakoze cyane rwose!”

 

Twakomeje kuganira byinshi  bigeze mu masaha akuze twavuye aho bangeza mu Biryogo ndabasezera baragenda.

Kuva uwo munsi natangiye kwishyiramo cyane Chanisse impanga ya Chanelle, nkajya muhamagara kenshi kujya iwabo ho byari ukwisanga ndetse nawe akaza iwanjye, Papa we nawe ntasibe kunshyigikira antera courage ngo ngire vuba muhe inka anshyingire kandi Chanisse.

James na Sarah bakomeje kuba nabo inshuti za Chanisse, ndetse bakanshimira n’uburanga bwiyongera ku mutima we mwiza, bambwira ko nta kibazo Chanisse yantwaza imbago y’ubuzima nyuma yo kubura Jane, ibyo byose byabaga nta jambo nari nagatobora ngo ndimubwire, ubwo mpita mpanga kumujyana ahantu hatuje ngatera ivi nkamusaba kubana nawe.

Uwo uwo munsi nari nazindutse, ndicara nsenga Imana ngo niba Jane ariho ambabarire inshuro mirongo irindwi karindwi, nditegura neza, nambara costume ndazamuka ngera ku muhanda mfata moto ijya i Remera aho nagombaga guhurira na Chanisse!

Nabanje guca ahantu ndeba icyo namushyira, ndeba kugura mpeta yamwemeza ko nifuza ko yambera akabavu kanjye, ariko mbona kuyimuha ntaramenya niba yemeye kwakira umutima wanjye umenetse bitaba aribyo ndabireka njyana umutima gusa!

Nagezeyo ahantu nari nateguye, hari  muga Hotel kadahenze ariko gafite umutuzo, ndicara  mfata telephone ngenda muyobora aho anyura, nka nyuma y’iminota 5  narebye ku ruhande mbona umukobwa wambaye aga pantaro gato keza, hejuru ho sinakubeshya kuko ntazi uko babyita, inkweto zisa nizihagaze ukuntu, na lunettes zijimye, ndebye neza mbona ni Chanisse  ndahaguruka asanga mpagaze ndamuhobera akuramo lunette turicara, nabuze aho mpera ngo mubwire ko yambaye neza, ariko ndarikocora  mpita  mpamagara serveur ngo abaze icyo ma Chanisse afata, nawe yitabye yihuta aba amuzaniye Citron, nanjye nywa ka tonic.

Bamaze kubizana, naramwitegereje ndeba utwiso twiza dutuje, isura itatse inyenyeri umucyo untaha mu mutima wanjye ni ukuri Chanisse yari mwiza, maze mba ndamubwiye;

Njyewe-“Chani, uracyeye!”

Chanisse-“ merci  Eddy!”

Njyewe-“ ni ukuri uko usa ku mutima  neza neza bigaragara n’inyuma, igituma mbanje umutima nuko buriya ariwo nabanje kubona  mbere!”

Chanisse-“ thank you my Bro Eddy!”

Njyewe-“Chani, ntatinze iby’ingenzi wabyumvishe, kuba ufite umutima mwiza bihura n’uburanga Imana yakwihereye ndetse n’umuco Papa wawe yagutoje, nibyo bituma nkugira uwagaciro gakomeye kuri njye, akaba aribyo byategetse umutima wanjye kukubwira uyu munsi ko ngukunda kandi nifuza kubana nawe mu buzima bw’umunezero uva mu rukundo! Please Chini, ndakwinginze umva aya magambo wanyemerera ukampoza ukamba hafi ugatetera mu mutima ugushaka ko ngukunda?”

Chanisse yaracecetse andebana impuhwe, mbona arasuherewe ampagurutsa aho nari nateye ivi arampobera arangije yitsa umutima ubugira gatatu uturira dushoka ku matama ye ubundi arambwira.

Chanisse-“ Eddy, mbabarira utuze umutima, nkubwire, kuva nkikubona nagufashe nk’imfura mu rugo rwacu kuko Papa wambyaye yakwakiye kandi akaba ingenzi mu kudukundisha wowe!, nifuje ko wambera umwami w’umutima wanjye ariko nsanga ari ibidashoboka kuko wari ufite umwamikazi ku ntebe y’umutima wawe, none dore bije impitagiye kuko nahisemo undi  kubwo kwanga guheranwa n’agahinda  umutima wanjye umpatira gushaka ibyishimo biva mu rukundo, Eddy mfite undi ariko nifuza kuzakubera Sister nkuko nabiguhaye mu isezerano  nakugiriye, Eddy ihangane kandi wacyire gushaka kwanjye! you are my Beloved Brother kandi nzakuguma iruhande mu gihe utarabona umwamikazi wundi utari njyewe, humura kandi wumveko mbivuganye umutima ufite intimba, kandi  unyihanganire ko ntakubwiye byose hakiri kare, naharaniraga kudakinisha umutima wa Jane, Eddy mbabarira kuko bidashobotse!”

Njyewe-“ Ubu koko Imana yahoye iki umutima wanjye kuburyo mpora mbabazwa bigeze aha?”

Chanisse-“ Eddy mbabarira wihangane wintera agahinda!”

Naracecetse mfunga umwuka maze gutuza ndeba Chanisse akanya gato nawe mbona disi ikiniga cyamurenze ubundi ndamubwira,

Njyewe-“ Chani,  Imana izabahe umugisha nuwo wahisemo, ni ukuri mbifurije kurambana ntimuzabe akanjye na Jane twatandukanyijwe n’abatubyaye, unyeretse ko uri umunyakuri kandi uri umuziranenge wemera kumpamiriza ukuri kuri mu mutima wawe! Chani, uzahorane umutima utarangwa n’uburyarya kandi uhamiriza uhamye!, nanjye nishimiye grade wampaye yo kukubera Beloved Brother ,nkazakurerera akanze gutaha!”

Chanisse-“ yego sha Eddy,uracyari intwari yemera gutuza no kubaha byose, humura ndahari kandi nzakuba hafi!”

Njyewe-”  thank you my Beloved Sister!”

Narambuye ikiganza mukoraho bwa nyuma ubundi nitsa umutima mbanza kubyakira ubundi  dukomeza kuganira bisanzwe, dufata n’utundi du fanta ubundi ndishyura dufata imodoka turataha, twatandukaniye mu mugi nanjye nkomeza njya kwa James Kimisagara!

Nagezeyo numva ibitekerezo ari byinshi mu bwenge ndetse no mu mutima wanjye, nkigera kwa James nasanze hari icyo nakwita ambiance nibaza impamvu James atambwiye ko ibyo byose byabaye, ndakomeza ndinjira nsanga hari abantu bagera nko kuri 15 birantungura! nahereye kuwa mbere nsuhuza mpaka kuri James ampa karibu, ubwo turicara hashize umwanya James arampamagara anjyana kuruhande!”

James-“ umva Eddy,ngwino nkwereke icyo umfasha!”

Njyewe-“ eeeeh nta kibazo kabisa! nibyo guterura se?”

James-“ oyaa ,ndashaka kugutuma!

 

Twarahagurutse James ajyana muri chambre ye tugezeyo,

James-“nari nkwibatanye ngo tuvugane, uzi uko bimeze se Bro?”

Njyewe-“ wapi!”

James-“ nagize abashyitsi bantunguye!”

Njyewe-“ eeeeeh!,bavuyehe se?”

James-“ wahora niki ko iriya ari delegation iyobowe na shangazi ,ije ngo kumpa inama ko ngomba kurongora ra!”

Njyewe-“ uuuuh! ngo  iki? ngo kurongora?”

James-“ yego da! buriya ninjye musore mukuru muri famille ngo bashaka akana kavuye kuri njyewe bazajya batuma amazi yewe!”

Njyewe-“ en bon, ndumva bakwitayeho ni byiza!”

James-“ ngo iki,banyitaho bya hehe ?”

Njyewe-“ eeeeh Bro, umuryango  buriya ni ikintu gikomeye, n’amahirwe akomeye kuri ubu kuba ubafite ,nonese batakwitayeho baba bari hano bose? ahubwo ntegereje umwanzuro uravamo ngo nanjye nkubwire ibyanjye!”

Ubwo tukivuga gutyo twumvishe umukecuru umwe mu bari bari muri salon ahamagaye James duhita dusohoka tunjya muri salon!

James-“ nari mbitabye Kaka we!”

Kaka wa James-“ niko se mwana wa,ko mbona tugusura ugahera mu gikari,wadusezereye tutakubwiye icyatugenzaga?”

James-“ oya Ka,ahubwo nari ndi kubategurira agakoni kanyu!”

Kaka wa James-“ nuko nuko mwana wa ,erega ni wowe duhanze amaso, Papa wawe ukubyara ninjye namubyaye, yampaye akazukuru kamvuna amaguru ariko ka wowe, none rero dore urashaje, ubu ntacyo wibwira koko ngo na so wakubyaye nawe  yishime?”

James-“ ndabyumva kaka we,humura mu minsi micye rwose urabona nzanye ubutumire bwawe!”

Abari aho bose bakomye mu mashyi ,James aba yemeye kurongora vuba, ntibyatinze, burya abakecuru n’abasaza ntibatinda iyo buhumanye barabimenya, ubwo kuko bari batuye hafi aho, twarihanganye duherecyeza buri umwe wese ubundi tugaruka kwa James,

James-“ Bro,nawe wumvishe uburyo ngiye kurongora vuba?”

Njyewe-“ Bro,kabisa nibyo, ndagushyigikiye, ahubwo se Sarah yarangije kubyacyira?”

James-“ eeeeh cyane!, ahubwo uyu munsi wahuriranye no kumwambika impeta imwemeza ko ariwe nifuza ko tubana ubuzima bwacu bwose, ariko tuzabibabwira neza muri week end itaha twagiye kwa Mabukwe!”

Njyewe-“ woooow!” 

James-“Bro,nizereko nyine nawe uragira vuba wowe na Chanisse tukazakorera mariage rimwe!”

Njyewe-“ ahaaa!,Bro ibyo byibagirwe!”

James-“ eeeeh! utampabura se Bro!”

Njyewe-“ yego, byibagirwe rwose Chanisse yampakaniye yeruye!”

James-“ what? ngo yaguhakaniye?”

Njyewe-“ cyane rwose!, buriya ngo afite undi!”

James-“ ooooh! sorry my Bro!, ubuse dukoze iki koko?”

Njyewe-“ narangije gufata umwanzuro!”

James-“ uuuuuh!,umwanzuro?”

Njyewe-“ yego, Bro ubu ngiye kuba PADIRI”

James-“ uuuuh! Bro ,uri serieux?”

Njyewe-“ ndi Serieux  rwose ngiye kuba Padiri nihe Imana nyikorere ubuzima bwanjye bwose!”

James-“ uti ugiye kuba Padiri Eddy?”

Njyewe-“ mbisubiremo rwose ngiye kuba Padiri! Bro, nubwo nziko kwiha Imana atari ihungiro ry’ababuze abo bashyingiranwa nabo, cyangwa abagowe nibibazo by’isi ariko niba amahirwe yanjye atari ayo kurongora nkanyurwa n’umutuzo  uva murukundo  rwa babiri ndetse nkagira umuryango mpora nifuza, ubwo amahirwe  nsigaranye  nayo kuwushakira mu Mana!”

James-“ yaweee!  koko warababaye disi, ubu urazinutswe burundu koko?”

Njyewe-“ yego rwose rimwe, kabiri ,gatatu ku mugabo ntibibaho, Imana ninyanga ,shitani azanyemera!”

James-“ reka reka nta satani my Bro, ahubwo se?… Padiri Eddy ko numva bidahura ra?”

Njyewe-“ hera kuri Faratiri Eddy!,ubu ninjiyemo byabaye ahubwo mu gitondo ndajya mu misa nimvayo jye kubonana na Padiri mukuru ambwire uko bizagenda ngo ntangire kwiga Grand Seminaire!”

James-“ Bro, koko uri serieux?”

Njyewe-“ ahubwo yezu Kristu akuzwe Muvandi,reka ntahe ni ahejo nzakubwira!”

James-“ eeeeeh! uziko wa Brother wanjye ari serieux!”

Ubwo agafanta nanywaga nakamazemo ndahaguruka James akomeza anyinginga ariko byari iby’ubusa,  njyewe nari nafashe umwanzuro wanjye, James yangejeje ku   muhanda mfata aka moto nerecyeza  murugo  mu Biryogo, ngezeyo nsanga Kadogo yaryamye ninjira mu mashuka mu gitondo gahunda yari iyo kujya mu misa nkabaza Padiri mukuru ibisabwa ubundi ngasezera akazi nkerecyeza inzira yo kuba PADIRI………

Ntuzacikwe na Episode ya 89.

 

 

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura na we

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

**************

15 Comments

  • Yoooo ndababaye mubyunve ariko mfite ikizere ko jani azagaruka agakorera ubukwe kwa maman sarah .Edy nakomeze kwihangana .

  • Umutima wanjye ntuzigera ubabarira pilato Simon.kabsa!! Ni umugome wagira ngo ni.murumuna wa Shitani!!! Ariko rero bitangiye no kuncanga rwose, ndimo ndibaza igihe ko kibaye kirekire nta nkuru ya Jane aho ari yananiwe nubuhamagara Eddy koko!!! Yabuze uburyo pee!! Simoni se yamushyingiye undi mugabo ku ngufu bahuu??? Ahari se arafungiranwe ku buryo atabona uko ahamagara?? Eddy wacu ihangane mwana wa mama ibyawe ni nyagasani ubizi kandi Imana ishimwe ko waretse kwiyahuze inzoga

  • Amagambo ashize ivuga noneho pese Eddy ubukoko ugiye kuba Padiri uzapfe utabyaye kandi uri ikinege?

  • Murambabaje, ndumva ntazi niba mbasha gusinzira. Eddy wambabariye koko ukaguma mu kazi kawe ko tot ou tard Jane azagaruka, cg ifatire Chanelle, papa we aragukunda nibura azakorere ubukwe rimwe n’impanga ye, wowe bwira papa wabo ko wavuganye na Chanisse ugasanga yifitiye undi atibaza ko wamwangiye umwana ubundi wipangire na Chanelle, plz do it

  • Gfgnj

  • Sorry umwana yayi kinishije

  • Nyagasani weeeeeeeeeeeeeeeee,
    Mfasha Eddy wawe nzi ko umukunda kuva yava mu kuragira ihene akaba ari Manager wa Company niwowe wabikoze byose. None rero kuraho ikiraro cg inyanja iri hagati ye n’umukunzi we Jane, maze uhe umugisha urukundo bakundanye ruzira imbereka. Iri sengesho nzarisubiramo ku munsi w’ubukwe bwa Eddy na Jane. Kuba Padiri byo ntibyakunda rwose kandi Nyagasani wumve isengesho ryajye.

  • Mbega agahinda ariko eddy tekerezaneza Jane ahari we ukwamerewe maze uburetse kujya mugipadiri,wibuke igihango mufitanye ihangane umutegereze kandi ndabizi azagaruka musubukure ubukwe bwanyu.

  • Umva nshuti yacu Eddy ihangane kuko twifatanyije nawe mubihe bikomeye urimo gusa Jane aracyagukunda nkuko mwabisezeranye ibuka igihango cyurukundo mwagiranye maze umutegereze kuko nuwawe.Igipadri kihorere kuko siwo muhamagaro wawe kandi Imana usenga izaguhoza ayo Marita yose wibanire na Jane wawe akaramata.Mudufashe ejo nibura nzumve amakuru ya Jane kuko agahinda mfite kararuta aka Eddy wacu cg aya Grace

  • Sinabona icyo mvuga simbasha kwandika kubera amarira yanyishe. Ariko kweri umuntu ahura nibibazo kuva akivuka? Buriya se koko mana eddy azageraho akire umuruho? Gusa hamwe nimana itanjya yivuguruza , jani azaza ninayo mpamvu asanze uriya mukobwa wokwa president asanze yarafashwe. Basi ntakundi

  • Sha ni akababaro gusa ariko ntimutume ajya mu gipadiri byaba bihise bibiha turashaka ko Jane ejo mushyiraho yamuhamagaye.Rwose ntimutubihirize mwerekane ko urukundo no kwihangana bitera kunesha niyo nyigisho dushaka

  • Ariko nkibi niki koko Eddy atangiranye umwaka mana yange!!! Nagahinda gusa, ntabwo nange numva ukuntu Jane yaba ataravugisha Eddy!!!! niri terambere koko??/ ubu se yaba afungiranye wamugani kuburyo ari kumapingo???? Eddy ndagusabye rwose wijya mugipadiri, Jane azaza anytime!!! Reba rero umaze kugera mukilizia, jane akaduka, ese wabigenza ute wee??? Ihangane, wiganzwa nibibazo ngo wibagirwe igihango mwagiranye cyagihe ukoranya abantu ukamuhamiriza ko uzamutegereza!!! Nkabakunzi bawe kandi bahora bakwifuriza ibyiza, ihangane nukuri.
    Imana igufashe. Jyewe ejo nzajya mu buhinde, nzagushakira Jane rwose!! Haahahaha.

  • Ariko sindabona umugome nka SIMON aragatsindwa Ni mana urabona amarira aturijije

  • Ayiwe Mana kubura uwo ukunda birababaje ariko Eddy humura Imana irakuzi kdi izaguhoza amarira yose warize kdi vuba

  • Nari maze igihe ngewe umuseke warananiye kuwufungura muri Browser yange none ndabona episode zigeze kure naherukaga kuri Episode ya 80 none mwarantaye ariko reka zose nzisome kuko ni inkuru zubaka gusa mukomerezaho kabsa.

Comments are closed.

en_USEnglish