Month: <span>January 2017</span>

Sahara Occidental yahaye ikaze Maroc muri African Union

Nyuma y’amezi ane Maroc igejeje ubusabe bwayo ku buyobozi bw’Africa yunze ubumwe ngo igaruke mu muryango, ubu yemerewe kugaruka kuba umunyamuryango uhoraho. Repubulika y’Abarabu ya Sahara yayihaye ikaze, ivuga ko ifite ikizere ko umubano wabo uzarushaho kuba mwiza. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere n’abagize inama yaguye ya 28 y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe nyuma yo […]Irambuye

Sibomana Hussein mu bakinnyi bane Pépinière FC yasinyishije

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye  Pépinière FC iri ku mwanya wa nyuma byatumye Kayiranga Jean Baptiste wayitozaga yegura. Iyi kipe idashaka kumanuka yasinyishije abakinnyi bane bafite inararibonye bayobowe na Sibomana Hussein. Umunsi wa 15 wa shampiyona wasoje imikino ibanza ya ‘AZAM Rwanda Premier League’ niwo Pépinière FC yabonyeho amanota atatu ya mbere itsinze Gicumbu FC […]Irambuye

Episode 7: Nelson amenye impamvu Jojo amwanga bikomeye

Nakomeje kwicara aho nkomeza akazi ari nako ntera akajisho hepfo gato ngo ndebe ko Dovine ava iwabo ariko ndaheba. Byageze nka saa kumi n’imwe nicaye namanjiriwe mbona SMS muri telephone ntari nasomye! Ngira ngo ni zazindi zivuga ngo ama unites yoherejwe neza kuri.., nkiyifungura nihutira kuyisiba, bambajije ngo “are you sure” nibuka ko ako kajambo […]Irambuye

New York: U Rwanda rwahawe igihembo muri ‘New York Times

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwegukanye igihembo cy’umwaka wa 2017 muri ‘New York Times Travel Show’ kiswe ‘Best Small Booth’, nyuma yo kumurika bimwe mu byiza nyaburanga by’u Rwanda byaberaga mu imurikabikorwa, New York muri Leta Zunze Ubumwe za America. Brad Kolodny, wo mu ishami ryo kwamamaza iby’ubukerarugendo ‘Travel Advertising Department’ muri ‘New York […]Irambuye

Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rwakoze igitaramo cyo gushimira intwari

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE […]Irambuye

Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Mimiri ukekwaho guhohotera uwo bashakanye

*Mu mpamvu zikomeye zatumye Mimiri afungwa by’agateganyo harimo ko atunze intwaro bitemwe n’amategeko, *Umukobwa wa Mimiri yemeza ko Se ari umwere, ko ikibazo cy’imitungo ari ipfundo ry’amakimbirane iwabo *Mu bana ba Mimiri ngo harimo umuhungu ukubita se amuziza imitungo Mu isomwa ry’urubanza ryagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, ariko umucamanza ku bw’impamvu z’akazi […]Irambuye

Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 103.09

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2017, agaciro k’umugabane mu kigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) kageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.09. Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga. Ubu […]Irambuye

Inteko yatoye itegeko rishyiraho ikigo gishya gishizwe ubutaka mu Rwanda

* Kigomba kuvugurura no gutegura amakarita y’imiterere y’ubutaka * Kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ku mikoreshereze y’ubutaka * Nta mudepite wanze uyu mushinga w’iki kigo nta n’uwifashe mu gutora Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatoye itegeko rikuraho ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere […]Irambuye

en_USEnglish