New York: U Rwanda rwahawe igihembo muri ‘New York Times Travel Show’
Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwegukanye igihembo cy’umwaka wa 2017 muri ‘New York Times Travel Show’ kiswe ‘Best Small Booth’, nyuma yo kumurika bimwe mu byiza nyaburanga by’u Rwanda byaberaga mu imurikabikorwa, New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Brad Kolodny, wo mu ishami ryo kwamamaza iby’ubukerarugendo ‘Travel Advertising Department’ muri ‘New York Times Travel Show’ yavuze ko ‘certificate’ u Rwanda rwahawe ari ishimwe ry’uko rwitwaye mu imurikabikorwa.
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), Belise Kariza yishimiye iki gihembo.
Yagize ati “Twese hamwe n’abamurikaga ibikorwa barimo aba-tour operators barimo Heli safaris na Rwandair, twagaragaje imikorere myiza yacu n’amahirwe ari mu bukerarugendo. Iki gihembo kiratugaragariza ikimenyetso isoko mpuzamahanaga rifitiye ubukerarugendo bwacu.”
New York Times Travel Show ni rumwe mu mbuga zikomeye ku isi zihuza abatanga Serivise y’ubukerarugendo n’abazigura. Rubamo inama n’amahugurwa, ndetse n’imurikabikorwa ryitabirwa n’abamurikabikorwa barenga 500 baba baturutse muri Africa, Asia, Australia na South Pacific, Canada, Caribbean, Europe, Latin America, Mexico na Leta zunze ubumwe za America.
UM– USEKE.RW