Digiqole ad

Episode 7: Nelson amenye impamvu Jojo amwanga bikomeye

 Episode 7:  Nelson amenye impamvu Jojo amwanga bikomeye

Nakomeje kwicara aho nkomeza akazi ari nako ntera akajisho hepfo gato ngo ndebe ko Dovine ava iwabo ariko ndaheba.

Byageze nka saa kumi n’imwe nicaye namanjiriwe mbona SMS muri telephone ntari nasomye! Ngira ngo ni zazindi zivuga ngo ama unites yoherejwe neza kuri.., nkiyifungura nihutira kuyisiba, bambajije ngo “are you sure” nibuka ko ako kajambo ngatinya nsubira inyuma, eeeh! Nasanze atari za message ahubwo yari indi numero ntazi maze ndayifungura ntangira gusoma,

Yagiraga iti “Sha, nyoherereza ama unites ya Magana atatu kuri iyi numero nayo ni iyanjye, ni Brendah”

Nkirangiza kuyisoma numvise akayaga gahuhera mu ndiba z’umutima wanjye mbega hahandi uterera, numva ibyishimo biraje ndaseka ariko nanga guturika ngo abambona batagira ngo ndi kwikirigita, maze nandikamo numero niririmbira nohereza ama unites.

Nakomeje nisomera aka message Brendah yari amaze kunyoherereza nkajya mwenyura nkogera nkagasubiramo, nkiri muri ibyo numva indi message iraje, mu minota zero nari nyifunguye,

Yagiraga iti “sha, Merci! Ndaza kuyakuzanira

Nanjye nahise nandika vuba vuba ngo,

Nta kibazo nushaka unayihore… (Ndasiba) ndongera ndandika ngo “uyazane nimugoroba utashye rwose humura urisanga”  maze ndangije kwandika mpita nkanda send, mugushaka gushyira mu mufuka numva nanone indi  message iraje, nirukira inbox nsanga ni Brendah nanone,

Message yari anyoherereje yagiraga iti “Sha, humura ndagucaho, Nelson ko numvise… nako ndaza kukubwira!”

Nkimara gusoma, Ayiwe! Ahwiii! “Ngo ko numvise nako ndaza kukubwira?” Ubwo narikanze ariko nanone nishimira ko ndi bubonane na Brendah, ako kanya numva ndi mu kirere maze ntangira kwireba hose, nareba ipantaro nari nambaye nkabona isa nabi, nareba inkweto bikaba ibindi, mbega ntangira kubona ko nambaye nabi niko guhaguruka mfunga umutaka, ubwo ngo nari ngiye kwiruka ngo njye hahandi twabaga twitaga kuri ghetto yewe ngo mpindure ubundi ngaruke, aho niho imirabyo y’urukundo irabya, maze bidatinze inkuba zigakubita.

Ngihaguruka byanyanze mu nda, ndongera ndawumanika, ndirukanka njya muga salon de coiffure kari kari aho hafi ndireba ndanasokoza neza ubundi ndagaruka ndicara, mu by’ukuri ibyo byose ntacyo byari bumarire kuko n’ubundi Brendah yari yambonye kare, ahubwo kubera agaciro namuhaga ndetse no kuba yari ambwiye ko ari buze kundeba, byari ibirori bikomeye nari nkeneye gutaha mu buzima bw’urukundo rwari rwatangiye kunsesera mu mutima.

Byageze nko mu ma Saa kumi n’ebyiri nkiri aho, sinatirimukaga n’umunota n’ umwe, nibwo narebye ruguru gato muri ka gahanda kamanuka ku irembo ryo kwa Brown mbona haparitse moto, ivaho umukobwa ariko kuko hari mu kabwibwi sinabasha kumubona neza mu maso ariko ngira ngo ni Dovine uje kureba Brown, nkiri muri ibyo nahise mbona uwo mukobwa asa n’utongana n’umumotali, nsa nubitegereza neza mu kureba neza mbona wa mukobwa si Dovine ahubwo ni Jojo!

Nkibareba nahise mbona Jojo asa n’uhunga umumotali ariko umumotari nawe ahita amufata mw’ishingu niruka njya gutabara, nkigerayo;

Motard-“Ntutwegere, reka nkubite indaya hano!”

Jojo-“Nayaguhaye yewe! Ndekura se nyine!”

Njyewe-“Mota, have utangiza umwana wacu, turamuzi ni uwa hano muri Cartier!”

Motard-“Aca ivyo petit, njye nta mishinyiko ku mafaranga, ayampe cyangwa yivuze menshi! Ndamuhonda ahubwo yumirwe!”

Ako kanya abantu bakomeje kuza bashungera, ku mutima nti reka negere motard ambwire basi icyo nkora Sister Brown atajya ku karubanda kandi bidakwiye, niko kwegera motard ndamubwira,

Njyewe-“Mota, rekura Sister wanjye abe ari njye ufata!”

Motard-“Iyo ni imitwe, mpereza ibihumbi bibiri byanjye murekure, uyu mukobwa mukuye mu ma Cartier ya hariya Majengo, tugeze mu nzira atangira kumbwira ngo yizere ko banyishyuye kandi ni ukuri umusore bari bari kumwe ntayo yampaye, akibimbwira nahise musubizayo ngo tujye kubaza umusore bari bari kumwe tugezeyo turamubura, uyu mukobwa ahita ambwira ngo tuze hano mu rugo iwabo ayampe, none tugeze aha atangira kumbwira ngo mureke agende ayazane, nanjye rero ubu nakaniye nibayamuzanire hano, bitabaye ibyo simurekura

Njyewe-“Yoooh! Niba ari ibihumbi bibiri akira Mota, uyu ni mushiki wanjye ninjye tuza kwivuganira!”

Nahise ndeba mu mufuka nkuramo akanote kamwe k’igihumbi na tubiri twa Magana atanu ntitaye ko aricyo gishoro nkuraho igeno ryanjye rya buri munsi, burya iyo ubona umuntu uzi cyangwa utazi ari mu kaga, ni ngombwa kwirengagiza icyo aricyo cyose maze ukamufasha uko ushoboye, kuko burya niho aba agukeneye, nibyo kandi umunyarwanda yise ngo gira neza wigendere kuko sakindi iba izabyara ikindi ndetse wagira amahirwe ukiturwa ineza nuwo wayigiriye, natekereje ko wenda nanjye umunsi umwe bishobora kuzambaho ntanga ntitangiriye itama.

Nkimara kuyahereza Motard yahise amurekura, maze Jojo ahita yikaraga aca mu bantu bose ari nako bamuhanga amaso, nuko nanjye manuka  hepfo njya ku mutaka nkigera ahateganye n’igipangu cy’iwabo mbona Brown yitambitse mu muryango asa nubaza Jojo byinshi, nabonaga mbega amutonganya ukuntu, mbega asa nuwanga ko yinjira maze ambonye ahita andembuza ngenda mbasanga,

Brown-“Nelso! Bite se? Aho ruguru hari habaye iki ko numvaga basa n’abasakuza?”

Njyewe-“Eeeh ni…”

Jojo-“Si umuntu moto yari igonze rata?”

Ibyo Jojo yabimbwiye andebana amaso atakamba ndetse yuzuyemo imbabazi, nanjye mpita numva ngize impuhwe nanga kubiba intugunda mu muryango, ndavuga nti buriya hari impamvu Jojo ashaka guhisha byose kandi umuntu niwe wimenya kandi nanone yahisha yagira agatinze kazaza ni umucyo wimukira umwijima, ako kanya ndavuga nti iki cyo Imana ikimbabarire maze nemera guhishira umwana w’umukobwa nsubiza yego.

Brown-“Jojo! Bibe ubwa mbere n’ubwanyuma ubutaha uzasohoke mu rugo utavuze utinde gutya nzakwereka!”

Brown akivuga gutyo yigiye hirya Jojo ahita yinjira yiruka maze ahita ambwira,

Brown-“Jojo nari ngiye kumufatanya n’umujinya nifitiye, asigaye yarigize icyo ntazi

Njyewe-“Oya! Ntukagire umujinya wasuwe!”

Brown-“Uuuh! Winshinyagurira, niba ari Online bambwiye natangiye kuyibona

Njyewe-“Ngo iki? Nonese byagenze gute?”

Brown-“Ndeka wangu, uzi ko Dovine atigeze aza na nubu! Kabisa niriwe meze nk’ idubu muri salon ngo ngaho araje araje kugeza aho muburiye

Brown yambwiraga ibyo ababaye bigaragara, numva nanjye ndasuherewe sinzi uko narebye hepfo gato mba mbonye abantu bazamuka muri ka gahanda k’amabuye, mu kwitegereza neza mbona wa musore munini winjiye kwa Dovine ari kumwe na Dovine wa nyawe bazamuka buhoro buhoro bagahagarara bakakubitana udushyi ukuntu bagaseka, ndeba kwereka Brown ibyo nabonaga ariko mbona kwaba ari ukumwongerera intimba ndaruca ndarumira.

Brown-“Eeh Nelson! Ubwo warangariye iki kweli gituma wibagirwa ko turi kumwe?”

Njyewe-“Eeh! Ntacyo, ahubwo nari ndi kwibaza ukuntu Dovine yahinduye gahunda ntakubwire!”

Brown-“Byihorere! Tubirenze ingohe muvandi, ahubwo reka ngucike njye gutura agahinda Film! Ewana nanegekaye sana! Ndagiye buriya turi kumwe ejo!”

Brown yahise ansezera aragenda, nanjye ndakomeza njya ku mutaka, nkigerayo mbona Dovine na wa musore barakase baza hahandi nari ndi ku mutaka,

Njyewe-“Eeeh! Kalibu kiriya, me2u zose zirahari ndetse n’amakarita!”

Nkivuga gutyo bahise baseka bajya hasi, nibaza icyo basetse ndakibura maze Dovine ahita avuga,

Dovine-“Uyu musore aranshimisha shahu! Uziko yigeze kumpa me2u inshuro ebyiri yibeshye!”

Barongeye baraseka cyane nanjye mbiyungaho ndiseka, maze hashize akanya wa musore ahita avuga,

We-“Hhhhh! Buriya wasanga yari aguhaye aka Bonus ukirya! Rata jama, nta mpamvu ujye umuhereza niba umwikundira! Ko njye yanyanze se!”

Njyewe-“Eeh Boss! Wimubeshyera abakobwa ba quartier yacu ntabwo bangana! Mbahe ikarita se? Cyangwa me2u?”

Ako kanya nagiye kubona mbona Brown ngo baa! Yaje avuga vuba vuba atitaye ku bari bahari,

Brown-“Mpa agakarita vuba vuba! Eeeh! Megabytes zanjye zirashize weee!”

Wa musore wari uri kumwe na Dovine yahise ahindukira aba abwiye yitegereza Brown cyane maze ahita avuga,

We-“Genda gacye wana, urabona twe tutaje kugura?”

Brown-“Eeeh! Pole kabisa, nabonaga mwibereye mu rukundo!”

Brown akimara kuvuga gutyo yubuye amaso agikubita amaso Dovine areba adahumbya, nge wari wabuze uko mubwira kare kose mfunga roho ndikomeza ntegereza igikurikiraho.

Brown yabuze icyo avuga, byabindi bita kuruca ukarumira maze yifata mu mufuka akata impande y’umutaka aba ariho ahagarara,

Dovine-“Ese sha ubwo waguze agakarita tukagenda! Nako Kamituyu we! Duhe ikarita, niba iryo zina rikubangamiye wihangane icyo umuntu acuruza nicyo yitwa!”

Njyewe-“Eeh! Nta kibazo rwose murisanga!”

Ewana natekereje iyo philosophy ya Dovine numva birancanze, ubwo se ucuruza amamesa niko azitwa? Ucuruza amakara se? Gusa nibutse ko muri byose izina witwa kubera icyo ukora atari ngombwa, ahubwo icyangombwa ari icyo ukuramo,

Njyewe-“Ndaryemera nta kibazo rwose! Ahubwo mbahe iyangahe?”

Dovine-“Ubu se? Nako duhe ikarita y’igihumbi!”

Nahise ngira vuba vuba njugunya hejuru ibintu byose nari mfite mu gikapu nkuramo agakarita ndabahereza, wa musore wari uri kumwe na Dovine ampereza amafaranga ibihumbi bitanu,

Njyewe-“Eeh! Ko ntayo gusubiza mfite mwanyihanganira nkajya kuvunjisha nkagaruka nkabasubiza?”

Dovine-“Uuh! Besto, urategereza?”

Umusore yabuze icyo avuga nanjye ndabibona ariko uburyo Dovine yari abivuzemo numvishe ntababeshye ndiwe ntahakana, gusa nawe ntiyagiye kure yahise avuga,

We-“Eeh! Ibihumbi bine gusa ntago yandaza mu nzira ejo mfite voyage! Ahubwo urayafata uje nta kibazo Dodo!”

Ako kanya bahise bafatana bazamuka mbareba, ndebye inyuma mbona ntabwo ndi mu kibuga njyenyine Brown nawe ari guherecyesha abana b’abandi amaso barinze barenga tukibareba nuko Brown wari washegeshwe n’agahinda ahita ambwira,

Brown-“Nelson, iryavuzwe riratashye! Ubu se kandi hari ikindi simenye ukuri? Mbega Dovine?”

Njyewe-“Ihangane utuze umutima, ntawamenya wenda ashobora kuba atari umukunzi we yahisemo ahubwo akaba ari byabindi by’ubu umuntu aba Besto wundi!”

Brown-“Eeeh! oya, niyo yaba Besto gute ntiyamwishyurira ibihumbi bitanu ntacyo baziranyeho!”

Njyewe-“Uuuh! Nonese kuba amwishyuriye nicyo kibazo? Hari ubwo se kwishyurira umuntu aribyo bivuze urukundo? Tuza umutima wowe niba Dovine ari uwawe ni uwawe”

Brown-“Ahwiiii! Ninjye wakosheje niha gutanga urukundo online! Ariko nanjye nkabibona, nkandika “bite, amakuru byose akabisubiza mu ijambo rimwe ngo “byiza”! Naba mwatse agafoto ngo reba kuri “profile picture”, naba mubwiye ngo “ko nakubuze online” ati nari “nabuze ama unites”,navuga ngo “nguhe  ama Unites” ati “yiiiigo ndahita nkubwira akantu”, namara kuyamuha ati  “ariko tuzahura ryari” namubwira ngo “na none aha tubonane” ati “oya simpari ahubwo bye”  Nelson, ubanza narabeshye ubwenge bwanjye, Dovine ndamukunda pe ni nayo mpamvu n’iyo nabonaga ari online byonyine nabaga ntashobora kureba no ku ruhande, nakwandika ngashimishwa nuko imugezeho, nubwo bwose atansubizaga ariko ni ukuri ibyo nabonye uno munsi Imana imbabarire sinzongere kubibona

Brown amaze kuvuga gutyo yahise acaho nshaka kumugarura ariko biranga biba iby’ubusa arakomeza yinjira iwabo arakinga.

Nasigaye ntekereza ibyo aribyo ariko mbura igisubizo, natekereza ukuntu Brown ababaye kandi ntacyo namufasha nkumva mbuze amahoro niko kujya kuvunjisha bya bihumbi bitanu mu gihe nkivayo nahise mbona Brendah azamuka aza agana ku mutaka, ndamucunga nihanagura mu maso mbega ngorora ikora neza, tuba duhuje amaso ndahaguruka ntangira kugenda musanga ariko nagendaga nkaho ndi gusimbuka Dodane!

Nkimugeraho yaramwenyuye ntangira kwireba ngo ndebe ko wenda naba nasimbutse nk’igipesu, mbona acishije ukuboko inyuma agorora ikora ryanjye, intoki ze zinkozeho numva yeeeeee!

Brendah-“Bite se Nelson? Nari nkuzaniye ya mafaranga sha!”

Njyewe-“Eeh! Murakoze cyane Brendah! Harya nakubwiye ko..!”

Nari ngiye kumubwira ko yitwa neza ariko mpita mbikupa ndikoroza Brendah araseka ajya hasi, nanjye kureba hasi mbishyira mw’ikofi ndamwirebera, ooooh! Brendah yasekaga neza cyane, yari afite twa tuntu two kuruhande ku matama, mukanwa h’umukara cyane byahura n’inzobe nziza ye nkumva Kamitiyu nabonye ijuru rito!

Brendah-“Hhhhhh! Wambwiye se?  Wari ugiye kumbwira iki Nelson? Sha mbwira

Njyewe-“Oya da! Nari ngiye kukubwira ko message yawe nayibonye!”

Brendah-“Nelson! Nabibonye ntabwo ari cyo wari ugiye kumbwira, kuko byo wayibonye kandi me2u yangezeho, ahubwo mbwira story igishyushye!”

Njyewe-“Reka nkubwire ariko umbabarire nibisona nabi mu matwi yawe ndatega itama unkubite maze mpindukize n’irindi naryo ukubiteho!”

Brendah-“Hhhhhh! Uti nibisona rwose! Sha humura nta kibazo rwose pe!”

Njyewe-“Naraye ndose nza kurya hariya iwanyu ngasanga ari wowe urimo maze ngiye kukubwira ngo unyarurire imvange ndavuga ngo wampaye umutima wawe! Gusa nahise nkanguka sinongeye gusinzira!

Brendah-“Hhhhhhhh! Urakoze kumbeshya ariko urananshimishije Nelson!”

Njyewe-“Eeeh! Nibyo se?”

Brendah-“Cyane, nkunda abantu nkamwe sha!”

Brendah yavuze gutyo ntangira kwireba, nikoraho ngo numve ko mpari, nshaka kumusubirishamo ngo numve ko ijambo gukunda rigaruka, ariko nibutse ko turi benshi mpita mwenyura ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Urakoze cyane ariko sinzi niba nkwiye kujya muri uwo mubare wabo wikundira!”

Brendah-“Ooh! Sha humura urabikwiye pe! Nelson ntacyambuza kugushyira mu bandi nkunda kandi nishimira, cyane ko mbona uri umusore… nako ese utaha ryari?”

Njyewe-“Eeeh Bre! ntaha nka saa moya!”

Brendah-“Nelson! Utaha hehe?”

Njyewe-“Hariya ukase inyuma ya Stade!”

Brendah-“Eeeh! None se ko saa moya zageze ukaba udataha wari utegereje Cherie?”

Njyewe-“Oya ni wowe nari ntegereje pe!”

Brendah-“Aaaah! Wibeshya cyangwa ni Cherie sha!”

Njyewe-“Oya! Ubu ndihamagara nkiyitaba, ndacyategereje!”

Brendah-“Yooooh! Kubera iki Nelson? Wabuze iki?”

Njyewe-“Sha buriya ninzamuka mu ntera nzahagarara ahirengeye mvuze ikondera uzaryumva akishima nzamusanganira, niyemera gutega ikiganza ndimize ivi mu butaka maze mugushe neza!”

Brendah-“Yoooooh! Ese Maaama! Sha humura umutima wawe urabaye, kandi niyo ntera ikomeye wazamutse! Nelson, ikondera ryawe nirivuga nanjye ndi mubazaryumva, ngaho taha sha ujye kuruhuka dore uba wiriwe kuzuba ryinshi, Eeh! Ahubwo Nelson, hari ikintu nashakaga kukubwira

Njyewe-“Eeh! Koko se Bre? Ndumva ntangiye kurwara ya ndwara ituma ntatuza!”

Brendah-“Oooh! Iyihe se we?”

Njyewe-“Amatsiko!”

Brendah-“Hhhhh! Uziko wari unkanze sha! Nashakaga kukubwira, nako Jojo mwari musanzwe muziranye?”

Njyewe-“Reka reka!”

Brendah-“Uuh! Mbega wee!”

Njyewe-“None se ko ubimbajije Bre?”

Brendah-“Sha, ubusanzwe iyo ngize icyo numva ku muntu ndabimubaza nkabona aho mpera mbona uko mwitwaraho!”

Njyewe-Yoooh! Uri umwana mwiza disi, none se Bre! Ubwo wahisemo ko uzajya unyitwaraho? Niba warabihisemo niki wahisemo?”

Brendah-“None se, wararekuye ntukiruka kuri Jojo?”

Njyewe-Uuuh! Ntago numvishe neza?”

Brendah-“Oooh! Humura buriya ndi inshuti ya Jojo cyane, yewe ntacyo yampisha cyeretse ikitabaye!  None se ushatse kuvuga ko utifashishije Brown ngo ubone uko ugera kuri Jojo?”

Njyewe-“Ngo?”

Brendah-“Hhhhh! Humura Nelson, ntacyo bitwaye nta muntu wagusekera ko wakunze, ahubwo mbwira niba bikurimo ngire uko nzajya nkwitwaraho ndetse ndebe n’icyo nagufasha!”

Ubwo naracecetse mfunga umwuka na roho, Brendah aba yabibonye asa n’uwigira ruguru gato ndamukurikira twinjira mu mutaka yegama ku kameza kakandi gafatamo umutaka mbega yandebaga neza mw’isura ariko amaso twayahuzaga gacye kubera kwitinya no kumva ko ntabikwiye,

Brendah-“Yooh! Nelson humura byigutera ikibazo, sinshaka ko umusore nkawe aguma mu gihirahiro kandi mu by’ukuri nabonye uri umuhungu utuje ushobora kwakira buri kimwe cyose adashobora guhindura, bivuze ko wakwiyakira mu bihe byose,

Nelson, nyine igihe ubona numero ya Jojo kuri facebook ukamwandikira, ukamubwira ko wakunze amafoto n’utugambo twiza yandika kuri timeline ye, nawe byaramunyuze pe, buriya iyo umuntu yumvishe ko akunzwe nawe urabizi ko bimutera umuneza! Sha nawe byamubayeho ndabyibuka yampamagaye ambwira ko ngo yabonye chat nshya y’uburyohe! Hashize nk’icyumweru, Jojo yabajije Brown niba hari umuntu witwa Nelson azi amubwira ko hari umusore azi witwa ko! Jojo niko kumubwira ngo azamuzane aze amusure maze nawe amubone, nibwo rero waje iwabo cya gihe ndiyo,

Buriya mukigera kuri gate mwinjira muza, twabarebeye mu idirishya maze Jojo akigukubira imboni yipfuka mu maso mbega yagize ngo ararota!

Yumvaga ngo uri igisore mbega kiki bogali yifuzaga, gifite buri kimwe cyose nawe urabyumva, sha amaze kukubona yahise ambwira ngo agiye gukora akantu ariko ndamubuza, burya rero naje kwinywesha amazi harya wariraga kugira ngo nkurebe neza kuko wari wanze kutureba mu maso,

Sha, sinzi ukuntu yari agiye kugusebya byicwa na Brown wahise aza biba n’amahire ugenda nawe utavuze ko ari wowe Nelson wakunze umukobwa mwiza Jojo! Rero kuba waramuhishe ko ucuruza me2u ahubwo ukamubwira ko uri umucuruzi ukomeye, wakoze ikosa kuko iyo umubwiza ukuri Jojo ntaba yarakwanze ndetse ubu akaba anabikwereka buri uko muhuye! Icyo nakubwira ni kimwe, Jojo kuva yamenya wowe wa nyawe yakwanze nabi, ariko nubwo numvishe atakwiyumvamo ntazatume ucika intege ngo wumve ko nanjye ariko meze, ndabizi abasore benshi bariyemera kuko ngo mutiyemeye ntimwarongora inkumi! Gusa wakwiyemera rimwe ukayirongora rimwe ntiwayirongora kabiri!

Nelson, tuza rero wishakire ubuzima Jojo umwibagirwe kuko ntabwo agukunda pe! Mbikubwiye nk’umuntu wa Jojo ndabizi ntabwo we ateze kuzabikubwira, ahubwo muri macye ni ibanga nkwibiye! Bye rero reka ntahe ubu Mama yambuze

Ewana aho nari ndi narikabakabye ndibura, numvishe umutwe nawutaye mbega nta gutekereza nari ngifite muri njye, nabuze icyo mvuga ndeba igihe Brendah yahereye avuga nanjye numva, mbura aho mpera mvuga ngo  nizo za Facebook sinzi aho ziva naho zijya.

Nubuye amaso mbona ikiganza cya Brendah, njye wari waheze mu bitekerezo si nari nabibonye maze ahita ambwira,

Brendah-“Nelson wanze kunsezera se?”

Njyewe-Eeeh! Oya”

Brendah-“Ngaho rero bye! Ese Nelson niryo ukoresha kuri Facebook ngo tuzajye du catinga ko byaba byiza noneho ko njye nawe tuziranye?

Njyewe-“Bre! Humura ninyijyaho nzakubwira”

Brendah-“What? Ahaaa! Reka ngende ubwo urabyanze ariko utagira ipfunwe Nelson, gukunda si icyaha, ahubwo uburyo ubikora nibyo bitera uwo ukunda kuryoherwa cyangwa kuzinukwa! Sha bye natinze!”

Brendah yahise ansiga aho aragenda, mukurikiza amaso kugeza arenze, naratekereje, ndatekereza ndongera ndatekereza bya nyabyo! Burya hari igihe ugeramo ugatekereza n’ibidashoboka nyamara ushaka igisubizo, ukaza kuri za ndazira iki? Ukajya kuri za nkore iki? ukarenga ukagera kuri za mbigenze nte nyamara ibyo byose biva ku kantu gato kameze nk’ikibiriti gicana buje, buje ikatsa inzu yawe wiyubakiye igashya igakongoka ukanjya mu bukode, ooooh!

Nanjye nari mpiriye mu nzu yanjye ariko nabuze aho mpfunda imitwe pe! Nibazaga ukuntu ibyo byose bibaye mu gihe cyanjye cyo gutera intambwe igana urukundo rumbyiganiramo maze numva nshegeshwe n’ibyo numvaga mbega byari nk’umunyu  mu cyayi nuko igisubizo nkibonera hafi, cyari icyo  kureka no kwibagirwa ikitwa urukundo burundu kuko ntabikwiye, nibazaga agatebo ndimo imbere yuwo nibwiraga ko kumureba byonyine  binyongerera ibyishimo n’ikizere cyo kubaho ariwe Brendah, nkibaza Jojo natinye nkaba cya Sematama imbere ye none akaba anyambitse umugayo aho nifuzaga kwambarira inkindi maze nzinga umutaka nshyira ku rutugu ndataha………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 8 ejo mu gitondo…

16 Comments

  • Mbega akaga Nelson na Brown bahuye nako! Mwihangane ntakundi online love ntihira bose kdi pole Kiri Nelson humura wicika intege Brendah ndabona ari umukobwa warezwe kdi ukuntu yaje agusanga nawe ubanza agakundo karimo!

  • Jojo ni rwivanga cyane

  • Bravo ku mwanditsi ndetse n’abasomyi!!! Waba wifuza kuba umwe mu bakunda iyi nkuru: andikira Jean Marie 0788923806 & Nelson 0788573952 wiyizire muri Group Watsaap y’abakunzi b’iyi nkuru.
    Urakoze cyane.

  • Yooooo pole sana Nelson ihangane Jojo yarakwitiranyije

    • kabisa yara mwitiranyije habaye kwibesha phone.

  • Hhhhhhhhhhhh,mbega Jojo ko mbona ari kazarusenya ra?noneho aravuga ko na 2000frw yamwishyuriye moto yamwihomagaho?Mbega Nelson ihangane kbs Brenda aragukunda wowe tuza kandi ubitware gahoro ,uzamushake umubwize ukuri ko ibyo binyabazungu utazi aho biva naho bijya kandi umwereke karasharamye yawe nawe azabona ko mushuti we agira amenshi.Icyo mbisabira ko mutaganira nawamukobwa musiga murugo ngo ababwire amazina yiwabo nayabene wabo ngo mumufashe gushakisha komwe muhura nabantu benshi.Mumufashe arababaye

  • Oooh Nelso wicika intege kuko Brendah ni umwana mwiza. Naho Jojo ndumva ari Destine neza neza. Dovine we yakoze ikosa ryo kutabwira Brown ko ataza gusa Brown ntahite amufata ukundi ategereze icyo azamusobanurira.

  • Morning,Yeweeee abakobwa baragwira pe,jojo aranga akatuzambiriza umusore! Brown online irabimweretse ese buriya hari ugusubiza amaso inyuma koko

  • Ariko tuvugishije ukuri iyi nkuru ni nziza ariko yanditse nabi cyane, uyisomye uba ubona ari birebire ariko ukumva ivuze utuntu duke cyane les personnages bamara kuvuga hakajyaho commentaire ingana nka paragraphe, ibyo rero bituma umuntu ahagavinkuru kdi mu by’ukuri iyi nkuru yari iryoshye

    • like

  • Ndabona nanjye destini agarutse ari jojo

  • Mana we mbega Jojo. Imana imurinde Nelson yikundanire na Brendah. Iyi nkuru iraryoshye tu.Urakoze

  • Rwose RFB ibyo uvuze ni byo. birangira ubona ijambo nyamukuru ari nka rimwe cg abiri. nimukosoremo akantu kbs. Nelson saba umusada kwa Eddy cg niba uri we nyawe, minjiramo akunyu.

  • yoo nelson pole vraiment gusa keep it up and dont give up muranyuzuza cyaneeeeeeeeeee.

  • Haaa!! Ishano rigwira abagabo!

  • Gufata
    icyemezo
    gihubutse cya Jojo

Comments are closed.

en_USEnglish