Digiqole ad

Gicumbi: Umusaza wo muri Arabia Saoudite yatanze ‘mutuel’ ku baturage 8 000

 Gicumbi: Umusaza wo muri Arabia Saoudite yatanze ‘mutuel’ ku baturage 8 000

Mufti w’u Rwanda wungirije (ibumoso) ashyikiriza shaki y’iyi nkunga ubuyobozi bwa Gicumbi

Kuri uyu wa mbere abahagarariye idini ya Islam bazanye inkunga ingana na miliyoni 26 y’u Rwanda yo gufasha bamwe mu baturage ba Gicumbi batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, iyi nkunga yoherejwe n’umusaza wo muri Arabia Saoudite.

Mufti w'u Rwanda wungirije (ibumoso) ashyikiriza shaki y'iyi nkunga ubuyobozi bwa Gicumbi
Mufti w’u Rwanda wungirije (ibumoso) ashyikiriza shaki y’iyi nkunga ubuyobozi bwa Gicumbi

Sheikh Swaleh Nshimiyimana Mufti wungirije wa Islam mu Rwanda yavuze ko iyi nkunga iri mu rwego rwo gufasha mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iyi nkunga ngo izafasha abaturage bagera ku bihumbi umunani kubona ubwisungane mu kwivuza.

Gicumbi iri mu turere tuza imbere ubu mu dufite abaturage bitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ubu kageze kuri 87%, iyi nkunga ngo ije gufasha kuziba icyuho cy’abatatanga ubwisungane mu kwivuza kubera ubushobozi bucye.

Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri iki gikorwa bunganiwemo n’iyi nkunga ku buryo bishobora kugera mu kwezi kwa gatatu baramaze kwesa umuhigo wo kugera ku 100% mu gutanga ubwisungane.

Iyi ni inkunga ingana na 26 666 640Frw  yatanzwe n’umuntu ugeze mu zabukuru wo muri Arabia Saoudite ku gitekerezo cy’abahungu be.

Sheikh Nsanganira Abdoul Hamid wazanye iyi nkunga ayivanye muri Arabia Saoudite yavuze ko iki ari igikorwa kiva mu nyigisho z’idini ya Islam.

Aha i Gicumbi hakaba umwaka ushize harabereye irushanwa ryo gusoma coran mu bana, uyu musaza wo muri Arabia Soudite ngo akaba yarabyumvise agahitamo gufasha kwivuza abatishoboye b’aha.

Ifoto rusange y'abaje muri uyu muhango
Ifoto rusange y’abaje muri uyu muhango
Mufti wungirije w'u Rwanda avuga ko gufasha biri mu nyigisho z'ibanze za Islam
Mufti wungirije w’u Rwanda avuga ko gufasha biri mu nyigisho z’ibanze za Islam

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi    

3 Comments

  • islam irimo gusakara kwisi yose kuko ninayo dini isigaye muburayi sasa aba extremiste bari kuyirwanya bakoreshe intwaro z abagore n iterabwoba. icyo batazi nuko bari kuyikorera publicite. kuko insengero zindi zifunga buri munsi. imana nimwe nintumwa zayo zaje zije kwigisha ikintu kimwe aricyo kwicisha bugufi mbere y amategeko yimana. God bless Rwanda and rwandans nuwo watanze iyo nkunga.

  • Muzajye mwitondera inkunga zaba ba basilamu kuko baba bashaka kutwinjirira ngo bigarurire isi yacu………

  • Nkunda….nkwibarize…”..isi yacu..” ..mwebwe bande?

Comments are closed.

en_USEnglish