Digiqole ad

Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Mimiri ukekwaho guhohotera uwo bashakanye

 Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Mimiri ukekwaho guhohotera uwo bashakanye

*Mu mpamvu zikomeye zatumye Mimiri afungwa by’agateganyo harimo ko atunze intwaro bitemwe n’amategeko,
*Umukobwa wa Mimiri yemeza ko Se ari umwere, ko ikibazo cy’imitungo ari ipfundo ry’amakimbirane iwabo
*Mu bana ba Mimiri ngo harimo umuhungu ukubita se amuziza imitungo

Mu isomwa ry’urubanza ryagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, ariko umucamanza ku bw’impamvu z’akazi akahagera saa kumi n’imwe n’igice, yavuze ko umunyemari Joseph Ntaganda uzwi cyane nka Mimiri urukiko rwasanze ubujurire bwe ku gufungurwa akabura ari hanze nta shingiro bufite.

Ntaganda akekwaho ibyaha bibiri birimo icyo guhoza ku nkeke umugore we n’icyo gutunga intwaro binyuranyeje n’amategeko.

Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 2 Mutarama 2017 nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2016 iwe habaye amakimbirane yavuzemo kurwana n’umugore we, uyu ngo akaza kumukubita thermos bikaviramo umugore gukomereka.

Nyuma yaje kurekurwa mu gihe hari hagikorwa iperereza, ariko aza kongera gufatwa bisabwe n’ubushinjacyaha ndetse tariki ya 20 Mutarama 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rufata icyemezo cyo kumukatira iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, ari na byo Ntaganda Joseph yajuririye.

Abunganira Ntaganda Joseph batanze impamvu zituma ajuriririra icyo cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo agasaba ko abura ari hanze.

Icya mbere ngo yongeye gufatwa arafungwa mu gihe mbere yari yarekuwe, kandi ntihagaragazwa impamvu zindi zifatika zituma yongera gutabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko icyo gihe Ntaganda yari yarekuwe bisabwe n’Ubushinjacyaha bitari icyemezo cy’urukiko bityo ko iyo ubushinjacyaha bugaragaje ko ari ngombwa ko ukekwaho ibyaha yongera gufatwa biba bitanyuranyije n’amategeko.

Urukiko rugendeye ku byo amategeko ateganya rwavuze ko iyo ngingo y’abunganira Ntaganda nta gaciro yahabwa.

Impamvu ya kabiri abunganira Ntaganda batanze ni iy’uko ubushinjacyaha butari kongera kuregera iby’ifunga n’ifungurwa ku muntu wari wafashwe akarekurwa, ahubwo ngo bwari kurega kuburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bwasenye iyo mpamvu buvuga ko ingingo ya 34 yatanzwe ijyanye n’ibikurikiraho iyo umuntu yafatiwemu cyuho akora icyaha, bitandukanye n’urubanza rwa Joseph Ntaganda, kuko ngo we ntiyafatiwe mu cyuho akora ibyaha akekwaho.

Urukiko rwo ngo rusanga nta gihamya ko Ntaganda yafatiwe mu cyuho, kuko ngo tariki 30 Ukuboza 2016 ubwo mu rugo iwe habaga amakimbirane, umugore amaze gukomereka yamujyanye kwa muganga, kandi nyuma y’iminsi itatu nibwo yatawe muri yombi tariki ya 2 Mutarama 2017.

Indi mpamvu yari uko abunganira Ndaganda Joseph uzwi nka Mimiri, bagaragazaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwaba rwaragendeye ku mpamvu zidafatika mu gufata icyemezo cyo gufunga iminsi 30 y’agateganyo uwo bunganira.

Urukiko ruvuga ko Ntaganda yafatanywe intwaro (imbunda) mu modoka ye ya Benz kandi akemera ko yari ayimaranye igihe atarabibwiye inzego z’umutekano ko ayitunze. Iyo mbunda Ntaganda avuga ko yatoraguwe mu myanda, naho umwana we umwe akamushinja ko yigeze kuyijyana kuri Ambasade ya America.

Kuba ngo umwana we yemeza ko nyina, yategetswe kutava mu rugo na Se ubwo yari agifungurwa, no kuba yari yararezwe mu kindi kibazo cy’amakimbirane yo mu rugo no guhohotera uwo bashakanye mu 2014 n’ubwo urwo rubanza rutaburanwe, ari impamvu zikomeye urukiko rw’ibanze rwashingiyeho.

Umucamanza yanzuye ko umunyemari Ntaganda Joseph, uzwi nka Mimiri, afungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ngo asubiye mu rugo iwe hakongera kuba imidugararo.

Ikindi ngo ni uko umushinjacyaha aba afite uburenganzira busesuye bwo gusaba ko uwo akurikiranyeho icyaha afungwa by’agateganyo hagakorwa iperereza ku byo akurikiranyweho bitewe n’impamvu zikomeye yagaragaje.

Urukiko rwanzuye ko ubujurire bwa Ntaganda Joseph nta gaciro bufite.

 

Mimiri ngo nawe yaba ahohoterwa n’ab’iwe 

Umukobwa we witwa Ntaganda Josine, agaragaza ko umubyeyi we ari umwere, ngo iwabo hari amakimbirane ashingiye ku mitungo, avuga ko Se  akubitwa n’umwe mu bana be kandi yaramuhaye igishoro, akakirya akakimara.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Ibyo birego byose ntabwo ari byo. Kuba yari yarafunzwe mbere agafungurwa ni uko bari barasanze nta kibazo afite.”

Ntaganda Josine yavuze ko imbunda bivugwa ko Se yasanganywe, ari imbunda ishaje yatoraguwe mu gishanga n’abakozi bubaka, ayereka umugore we birarangira, igihe habaye induru mu rugo rwabo nibwo habaye iyo dosiye.

Ati “Icyo kintu bagitoye bari kubaka, barakimwereka agira ngo ni n’icyo abakozi bamuteze, akeretse umugore we birarangira igihe habaye imvururu mu rugo rwabo, nibwo byabaye dosiye kandi batari barabivuze mbere.

Iyo kiba ari ikibazo gikomeye baba barabivuze mbere y’uko icyo kibazo kiba mu rugo. Na security (urinda iwabo wabaye umusirikare) yabonye ko iyo mbunda ari ikintu gishaje, yari azi ko uwo musecurite yayijugunye, ariko yari yamubwiye ko ishaje.”

Umuseke umubajije niba yumva ko se ari umwere, Ntaganda Josine ati “Ku giti cyanjye jyewe navuga ko ari umwere.”

Ntaganda Josine ntabana n’ababyeyi be, ariko avuga ko abakozi bavuze ko nyina ari we wabanje gukubita Se thermos nyuma undi na we ayimukubita agakomereka.

Josine Ntaganda avuga ko mu bana bavukana harimo umuhungu twise X ufitanye amakimbirane n’umubyeyi we ari we Ntaganda Joseph ku buryo ngo ajya anamukubita, ariko na nyina bakaba bafitanye amakimbirane yihariye na Se ashingiye ku mitungo.

Ati “X ni umuhungu usanzwe ukubita Papa we bapfa amafaranga atarayakoreye, ayo yagombaga kumuha yarayamuhaye arayahomba ashaka andi, bafite ibyo bapfa na nyina bafite ibyo bapfa, niyo mpamvu aba avuga gutyo. Jyewe na X turavukana.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Iyi Family nidaca bugufi ngo yegere ISUMBA-BYOSE, ibyabo bizaba bibi cyaneeeeee, kandi bizarangira nabi.
    (Ngo Urugo rurimo IMANA ni ijuru rito hano ku ISI, ariko nanone urugo Itarimo ni…..)

  • Mubyeyi wacu mimiri wihangane gufungwa birababaza ariko gufungwa uzira abo wahaya mata byo nibindi gusa ntakitagira iherezo bizashira iki kibazo cyagomba kurangirizwa mumuryango kandi abana bakabigiramo uruhare sinibaza niba bishimishije kujya murubanza sonanyoko baburana niyo amakosa abaye hagati yababyeyi uhagarara hagati none dore bibaye inkuru mu umuseke.com Ubuse mbabaze iyinkuru tuyite inkurunziza ?

    • Sha Sanzira icecekere, MImiri sinaturanye nawe, ariko naturanye n’umuvandimwe we, sinshobora kwibagirwa uwo murumuna we yakoresheje umunsi mukuru ari saa yine z’ijoro, Mimiri tubona arateye n’amahane menshi mu bantu buzuye urugo, atangira gutukana avuga ko murumuna we akwiriye kumuvira mu bintu byose yamuhaye, akubitagura hasi ameza, akangisha ko izo nzoga zose zimeneka ariwe pt frere we azikesha ko afite uburenganzira bwo kuzimenagura, TWARUMIWE, uwo munsi nibwo nari mubonye amaso ku maso kuko mbere bamuvugaga , ariko MUMENYA NABI, none aragarutse, sha ntimugatake ababtu babi, Mimiri ni umugabo mubi wenda wavuga ngo azahinduka, ariko kuvuga ngo azize abo yahaye amata, sibyo AZIZE AMANYANGA YE YISANGANIWE.

  • Ahaaa ndumva ibyo kwa Mimiri bikaze kdi bitanasobanutse ngo imbunda ishaje yatoraguwe aho bubakaga, ngo ayereka umugore we, ngo bari bazi ko umu security yayijugunye,ngo yasanzwe muri Benz ya Mimiri ubu ibi bintu by’uruvange twemere iki tureke iki? Niba basanganywe amakimbirane hagati y’ababyeyi nuwo mwana w’umuhungu nubwo numva nuwo mukobwa utaba mu rugo akaba yibera muri apartement nawe abirimo, urukiko rufite akazi katoroshye mubyuyu muryango. Isi irashaje ku mugani wa Rugamba! Imana itabare uyu muryango kuko ndumva ibyabo ari birebire.

  • Ese Sanzira uyu mugabo mupfana iki ko nabaho numvise umuntu umuvuga neza ngo azize abo yahaye Amata? Uyu mugore we yakomerekeje kuriya ukabona atari inyamaswa ahubwo! Umuntu muzima muri iyi vision ugikubita umugore bene kariya kageni uramutaka mo ibiki? Nakanirwe urumukwiye kuko ibyo yakoze ntibikwiye umubyeyi, ubwo urumva abana be bazakurana ubuhe burere babona avusha amaraso kuriya imbere yabo?

  • Mimiri mumuzi igice sha!murakina n’umuntu urongora umugore baturanye akabikorera mu maso y’umugore we!naho ndetse uyu mugore arihangana,twe hano mu Rugando twarumiwe,umuntu yigira intare pee!

    • @ jolie

      Ariko ubanza ari wowe arongora! Mwagiye mwiyubaha niba kubaha abandi byarabananiye!

  • aba bantu bakwiye gutandukana leta ikabagabanya naho ubundi hazapfa umuntu baranganye cyane kandi bapfa ibyisi birababaje Mimiri akwiye guhanwa .

  • Hum ngo umuhungu we aramukubita? yabyigishijwe niki? si revolte yakoze kubera ihohoterwa rya nyina rya hato na hato akageraho nawe akumva agomba kujya arengera nyina agatinyuka Se gutyo.

    Mimiri agomba kuba afite ikindi kibazo mu mutwe kuko ibyo guhohotera umugore mbizi akimushaka yahereye kera amukubita none abana be bamaze gukura nahame hamwe rero bahangane kuko bamenye kurengera uburenganzira bwa nyina uzi igihe yakubitiwe.

    Bamufunge azashyire ubwenge kugihe yumve ko kugira amafranga menshi bitamuha uburenganzira bwo kubuza abandi amahoro. abamuvugira ntimumuzi iyo muturana nawe mwari kumirwa reka ibibi byose yakoze bimugaruke.

    None murumva umwana w’umuhungu yakura abona nyina akubitwa buri munsi agakurana iyihe mico? yakuze yumva azahorera nyina, none rero Mimiri nahame hamwe bamwiture ibyo yabigishije.

    • @ uwiyise umucyo

      Ko mbona wigize nyirandabizi waba uzi ko aba bantu bamaze imyaka irenga 25 bashakanye? Kuki wumva umugore yamara iyo myaka akubitwa ntasabe ubutabera cyangwa kurenganurwa bikaba ubu? Waba uzi ko uyu muryango umaze amezi atarenga 4 ukoze yubire y’imyaka ishize ubanye, ku buryo n’uwo muhungu mbona benshi bashyigikiye ko akubita se umubyara yavugiye imbere y’imbaga ko umuryango ubanye by’intangarugero?
      Sindi umucamanza ariko abantu bigize bo mu bitekerezo batanga bakwiye gucisha macye kuko ukuri kuzamenyekana kandi n’ubwo ntaragura, abantu bazasanga ikibazo ari umutungo umugore n’umuhungu we bashaka kubona igice cyabo bakakigengaho kurusha uko bimeze ubu!!!

  • Abagabo benshi b’abakire ntibatana no kwiyemera. Ubwo rero niba umugore we yaraje nta n’icyo afite bwo birahuhutse arumva ko ariwe umugize. Ni ibyo nanze mwene nde kubaho udependant ku mugabo ni bibi sana. Badamu nimwishakire cash zanyu, mugure amamodoka mugure amazu nibabatera hejuru mujye muzo mwiyubakiye nta Yandi mananiza urukiko rubijyemo mutarameneka imitwe. Ibi yakoze ni ubunyamanswa pe. Mimiri rero buretse uze urebe ukuntu cash zitarangiza byose. Guma inyuma ya za fer à betons wumve ko Imana yonyine ariyo ikwiye kubahwa not you

  • Ahubwo ndumiwe, numijwe nuwo mukobwa wa mimiri, ashobora kuba ari shitani kazi nka se umubyara rwose! Ahubwo biranashoboka ko uwo mukobwa windaya ashobora kuba atari numwana wuwo mu Maman, courage kuru wo musore, azajye aba hafi ya nyina kandi azajye adiha namushiki we kuko ndumva ntamuco, umuco wogushyigikira inyamaswa nka mimiri, ibyo yakoze byaragaye ka di bigaragaje nuwo mukobwa we, asyeee ndumva bimbabaje cyaneee, iyaba ndi umufunga namukatira inyaka 10 muri gereza, akazavamo ashaje nama frw yarashize, agasubira kuba umumtu!!!

    • @ Pat

      Nizere ko utari umubyeyi kuko ubaye we ntiwashyigikira umwana ukubita se wamubyaye kuko ntabwo biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda. Ikindi gufata umuntu utazi ukamwita indaya bigaragaza aho imyumvire yawe igera kuko bigaragaza kutiyubaha kuko ntawakubaha abandi kandi nawe ubwe atiyubashye…..

    • Uriya mwana w’umukobwa nta kuntu atavuga mu kase nabi.

      Uriya mubyeyi wahohotewe, ntabwo ari Nyina umubyara. Murumva rero ko nta kizima yamuvugaho.

      Ubwo buhamya kandi atanga,avuga ko yabwiwe,nabureke ba nyirabwo bazabwitangira mu rukiko.

  • Uyu mugabo simuzi ariko burya iyo abantu bakuvuga nabi nta mahoro ugira. Niba kugira amafaranga bitera ibisazi sinamenya gusa mbona abakire benshi hanze aha nta tuze bagira mu rugo, abenshi biruka mu bagore n’udukumi turi muri Kigali bikarangira tubateye umwaku bagasenya abandi bagafungwa ngayo nguko!

  • Twese abantu baturanye na Mimiri mu Rugando turabizi, ikibazo gikoeye cyane ni umwana we wananiranye w’Umusinzi na Nyina.
    Uyu mwana we nta shuri rikomeye atamujyanyemo ariko yagerayo akanywa agasinda akagaruka ubundi akaza akamukubita.
    Twebwe byaratuyobeye

  • Uru rugo rufite amakimbirane akomeye
    Ubutabera bushishoze

  • Mwese muravuga ibyo mutazi.Mimiri numugabo uzwi neza ureke mwebwe umuhungu we ari kugurira ngo musebye se afungwe ngo abone cash.ese zo ntazazirya akifuza ko se afungurwa ngo yongere amuhahire?

  • Uru rugo Satani yararuteye, bakeneye agakiza.

    • Amiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiina

  • Ibyo uyu mimiri yakoze ni agression criminelle akoresheje intwaro (arme du crime =Thermos). mumategeko ashobora gufungurwa bya gateganyo aliko niyegeye aho uyu mudamu ali bakamuha distance atagomba kurenga. Yaba mu Rugo yaba aho umudamu akora bashobora kumuha aho atagomba kurenga. Naho ibyo bibazo byumuhungu we ntaho bihuriye nibyo aregwa. ibi bishatse kuvuga yuko kugeza igihe urubanza rutarakatwa Mimiri ntaburenganzira afite bwo kugera aho uwo mudamu atuye ( niba akiba murugo kwa mimiri ni ukuvuga ko mimiri ntaburenganzira afite bwo kuhagera)

  • Abantu cyane cyane abagore barakamejeje kuri icyi kibazo aho benshi bari kogeza umugore w’uyu mucuruzi ngo asenye. Ngo usenya urwe umutiza umuhoro! We n’umuhungu we ntibazatinda kubona ko bibeshye ariko ikibazo ntibizaba bigifite igaruriro kuko hazaba hasigaye gusa kuririmba sinamenye…

    • Ariko se John!!!
      Baramushuka ngo asenye iki? Ubu se uru ni urugo…ejo se namwica nibyo bizaba byiza. Mbifurije kwihana bakamenya Imana bakabana mu mahoro ariko nibyanga aho kwicana bazabatanye.

  • Muri iki kibazo cy’uyu muryango ndumva bose ababyeyi n’abana bafite amafuti,nabagira inama yo kujyana uru rubanza mu rukiko rw’umuryango,bakanasenga cyane kuko satani yarabinjiriye ihashinga n’ibirindiro,birababaje ukuntu imiryango nyarwanda iri gusenyuka hejuru yo gucana inyuma n’imitungo,abasenga nimuhaguruke musengere imiryango nyarwanda nahubundi ejo hazaza h’abana bacu harugarijwe.

  • Ariko,iyi si ntigira inyituramo koko,kubona ibi ari kubikorerwa numugore numwana yabyaye biteye ubwoba!sha arnaud niyo baguha iki ntacyo wamarana kabiri,ariko ibintu byose bigira iherezo niba mutari kwikungurira,ko ibintu yabishatse mukabibamo neza mwanyuzwe.nabagira inama yo gusenga mugakura umuvumo mumuryango wanyu!harya ngo muri gushaka ngo agwe mumunyururu mubirye neza kuko muzi ko arwaye diabete wabona bitabahiriye!

  • Nukuri uy’umuryango urababaje cyane ahubwo abazi gusenga mubagire kumavi , ngewe ndabona nkaho aritiyatire . iyi famille nyizi igihe kinini pe, mperuka arintanga rujero, ku minsi mikuru bose barahuraga uko bavukana bakanezerwa. barumuna be bajaga kubaka, akabubakira, na numwe waruzi guhaha imodoka zidepoza ibyokurya muri weekend , ama mamodoka akabagurira,atibagiwe nabakazana, muri mace ibyombona birareze. ahubwo baratewe ntibabimenya. kunva angera aho amanuka 1930 azira ibibazo byo murugo.ako na kanyafu kimana pe buriya azavamwo yakiriye agakiza.Yaba wenda amafaraga yarabaye meshi akunva ko akomeye cyane yibagirwa iyamuremye . buriya azavamwo yamenye ukuri acye bugufi yubahe imana n’umugore . ikindi uwo muhungu we nawe yakoze amahano. nizere ko nawe akurikira izi nkuru ziri kumuseke. naho byabaye aho uwakwibaruste umukubita cyane cyane mumucyo nyarwanda. Muhungu menya ko so ibyo afite yabivunikiye nabwo arukubyitwaramwo uko ushaka. Umutungo mwishi utarimwo imana nawo nikibazo. ukwiye guca bugufi ugasaba imbabazi.

  • Ikibazo nyamukuru nuyu muhunguwe urya a mafranga nkisiha ise yamugaye miriyoni mirongo ine yaziriye nkuzimya baje none arashaka kose agabana na nyina maze akabona uko yidagadura mumari yo kuruhande rwanyina mimili niwe muntu murikigihugu ukunda abanabe ndetse numuryangowe ntacyatakoze ngo abigishe mumashuri ahezemo muri Amerca m warangiza mugashyigikira ibidahari ubuse ibaze nawe kwirirwawiruka ngobafungeso ayanamahano na kaga

  • Ni akaga, cyakora Mimiri ndamuzi arirata peeee, nicyo nzi gusa…. ibindi simbizi, Imana itabara uriya muryango, abavandimwe n’inshuti babegere babafashe.. gufungishanya si wo muti…

  • Iyi nkuru ndabona ifite icyo yigisha umulyango nyarwanda.Iyo usomye comments umenya byinshi ko Mimiri arwaye diabète , ko arongora abagore baturanye imbere y’umugore we, ko akubitana thermos, ko atunga imbunda zimeze nk’ibikinisho, ko akubitwa n’umuhungu we ko afite umukobwa umurengera ariko yibera muri appartement , (ntibatubwiye niba yararongowe),umuhungu we ni igihararumbo ni cya kirara baha amafaranga kikayatsemba cyarangiza kikajya kuragira ingurube. Muri make ibi nibyo wa musenyeri yavuze mu mushyikirano. Umutego mutindi ushibuka nyirawe agihari. Evode yaba ari hafi ngo asome ibi? Ubu se umuco mu muryango nyarwanda uri he? Hari abibwira ko kugira amafaranga menshi ari byo ndangagaciro, buriya uwababaza aho ayo mafaranga yaturutse imizinga ntiyavamo imyibano?

  • ariko kuki mwivanga mumiryango yabandi yarabahaye baraga none nicyo bamwituye azavamo kndi bazonge bamukere

  • I pfubyi yunvira murusaku kandi abwirwa benshi akin a beneyo,
    Nezereko harisomo abanyarwanda dukuyemo(abagabo)

Comments are closed.

en_USEnglish