Digiqole ad

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 51 Frw

 Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 51 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvujwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 51 000 000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 104.9 na 106 ku mugabane.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane ya Banki ya Kigali 450,900 iri kugurishwa ku mafaranga ari hagati ya 225 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane ya Bralirwa 29,100 igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mafaranga 137 ku mugabane.

Hari indi migabane 87,100 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 90 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 ku mafaranga ari hagati ya 85 – 88 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, mu gihe ubusabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro zifite agaciro k’ibihumbi 700 ku mafaranga 100.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko Ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” bitacuruje ntiyahindutse, umugabane wa Banki ya Kigali uhagaze amafaranga 228, Bralirwa amafaranga 140, Crystal Telecom amafaranga 90, EQTY amafaranga 334, NMG amafaranga 1200, KCB amafaranga 330 naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish