Digiqole ad

Sibomana Hussein mu bakinnyi bane Pépinière FC yasinyishije

 Sibomana Hussein mu bakinnyi bane Pépinière FC yasinyishije

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye  Pépinière FC iri ku mwanya wa nyuma byatumye Kayiranga Jean Baptiste wayitozaga yegura. Iyi kipe idashaka kumanuka yasinyishije abakinnyi bane bafite inararibonye bayobowe na Sibomana Hussein.

Sibomana Hussein wahoze muri Rayon sports yagiye muri Pipiniere FC
Sibomana Hussein wahoze muri Rayon sports yagiye muri Pipiniere FC

Umunsi wa 15 wa shampiyona wasoje imikino ibanza ya ‘AZAM Rwanda Premier League’ niwo Pépinière FC yabonyeho amanota atatu ya mbere itsinze Gicumbu FC 2-1. Gusa yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu (5) irushwa na Rayon sports iyoboye urutonde amanota 31.

Nyuma y’uyu mukino nibwo uwari umutoza wa Pépinière FC Kayiranga Jean Baptiste yatangarije abanyamakuru ko yeguye ku mugaragaro. Ibintu umuyobozi wa Pépinière FC yari azi na mbere y’umukino nkuko yabitangarije Umuseke.

Jean Marie Munyankumburwa yagize ati: “Twatandukanye ku bwumvikane. Yambwiye ko ashaka guhagarika akazi akajya mu zindi nshingano kandi sinamuzitira. Nta mutoza umusimbura tuzashaka. Tuzakomezanya na Muhoza Jean Paul wazamuye ikipe kuko asanganywe ubushobozi kandi afite byinshi yigiye kuri Kayiranga.”

Uyu muyobozi yakomeje abwira Umuseke ko batifuza kumanuka kandi bashaka kugera kure mu gikombe cy’Amahoro. Niyo mpamvu basinyishije abakinnyi bane bafite inararibonye biyongera ku ikipe y’abakiri bato asanganywe.

Pépinière FC yamaze gisinyisha abakinnyi bane batari bafite ikipe nka; Sibomana Hussein wakiniye amakipe atandukanye nka; Rayon sports, Kiyovu sports na Bugesera FC. Basinyishije Kabura Mouhamud wakiniye AS Kigali ubu yakinaga muri AS Port yo muri Djibouti,  Harorimana Jean Bosco bita Harora wakiniye Etincelles FC, Mukura VS na Rayon sports, na David uzaturuka muri Uganda.

Iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona tariki 11 Gashyantare isura Mukura VS ifite umutoza mushya Yvan Jacky Minnaert. Umukino uzabera kuri stade Huye.

Afite inararibonye yaciye mu makipe atandukanye arimo na Kiyovu sports
Afite inararibonye yaciye mu makipe atandukanye arimo na Kiyovu sports

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Kwaheri Marines

Comments are closed.

en_USEnglish