Month: <span>December 2016</span>

Urubyiruko rwahuje imbaraga mu bikorwa by’urukundo bubakiye umukecuru utishoboye

Uyu muganda, urubyiruko rwahuje imbaraga mu gukora ibikorwa by’Urukundo ruri mu muryango “Pride for Humanism foundation”, rwawukoze ku wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016. Uwubakiwe ni umukecuru Carolina, utuye mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Musave, mu karere ka Gasabo. Uru rubyiruko rwishyize hamwe mu guhuza imbaraga mu bikorwa by’urukundo, uretse iki gikorwa, bakora […]Irambuye

I Nairobi, Abarwayi bo mu mutwe 100 batorotse ibitaro…Hari umukwabu

I Nairobi muri Kenya, batangije igikorwa cyo gushakisha abarwayi bo mu mutwe 100 batorotse ibitaro byitwa Mathari Hospital mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje. Aba barwayi bo mu mutwe batorotse ubwo abaganga basanzwe bakurikirana aba barwayi batangiraga ibikorwa by’imyigaragambyo nyuma yo kutumvikana na Minisiteri y’Ubuzima. Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Cleopa Mailu avuga ko Minisiteri […]Irambuye

Perezida Kagame ati “Nta uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi”

Muri iki gitondo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro inyubako nini z’ubucuruzi za Champion Investment Complex (CHIC) iri ahahoze ETO Muhima mu mujyi wa Kigali, n’iyitwa Kigali Heights iherereye ku Kimihurura imbere ya Convention Center. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi nta muntu wundi uzabikora uretse abanyarwanda ubwabo. Inyuba ko CHIC yuzuye itwaye Miliyari 20 ikaba ari iy’abashoramari […]Irambuye

Kwambara wikwije sibyo byerekana ko ufite umuco- Miss Colombe

Akiwacu Colombe ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014, avuga ko kuba umuntu yavugwaho kugira umuco cyangwa se ntawugire bitagaragarira ku myambarire. Ibyo ari myemerere y’umuntu ku giti cye. Ubwo yari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ryaberaga muri Pologne, hari amafoto ye yashyizwe hanze kimwe n’abandi bari kumwe mu irushanwa yambaye ‘bikini’. Iyo foto […]Irambuye

Mu rw’Ikirenga, Munyagishari yashinje Ubushinjacyaha gutinza urubanza

Munyagishari Bernard ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu birimo Gusambanya ku gahato abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 05 Ukuboza mu rukiko rw’Ikirenga yavuze ko Ubushinjacyaha bukomeje gutinza urubanza yarujuririye. Munyagishari wabaye ahagaritse (mu gihe kitazwi) kwitaba urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rumuburanisha ku byaha akekwaho, muri iyi minsi […]Irambuye

Italy: Minisitiri w’Intebe yeguye abaturage banze ibyo guhindura Itegeko Nshinga

Minisitiri w’Intebe w’U Butaliyani, Matteo Renzi yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa bikomeye mu matora ya referendumu igamije kugera ku mugambi we wo guhindura Itegeko Nshinga. Mu makuru ya nijoro, Renzi yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera ibyavuye mu matora. Muri rusange abatoye bahakana referendumu bagize 60% kuri 40% yabashakaga ko referendumu yemerwa bagatora […]Irambuye

King James arabura umushoramari wambutsa umuziki we umupaka

Abavuga ko abahanzi nyarwanda ngo ntacyo bashoboye, nta mihangire yabo, bakora umuziki mu buryo bwo kumenyekana gusa, kuri King James siko abibona. Ahubwo ngo nta bushobozi bafite bwo guhangana n’abo mu bindi bihugu bimaze gutera imbere. Avuga ko ubwo bushobozi atari ukwandika indirimbo zifite amagambo afite ubutumwa bufite icyo bwamarira sosiyete, si uko nta majwi […]Irambuye

Tom Close ngo ntashobora kujya mu gitaramo atatumiwemo

Kubera guhutazwa n’ababaga bashinzwe umutekano ‘Bodyguards’ mu bitaramo bitandukanye byabaga byitabiriwe n’abahanzi bakomeye kandi ataramenyekana, biri mu byatumye Tom Close ahagarika burundu kujya mu bitaramo adafite ubutumire bwo kuririmba cyangwa se nk’umushyitsi mukuru. Uretse kuba ari inkuru yamubayeho, anavuga ko ari ibintu ahora abona mu bitaramo akunze kwitabira. Ko abantu bari mu kuvunge bakunze kugorwa […]Irambuye

en_USEnglish