Month: <span>December 2016</span>

Rayon yagumye imbere nyuma yo gutsinda 2 – 0 Amagaju

Kuri uyu munsi wa 7 wa Shampionat umukino wari utegerejwe cyane ni umaze guhuza Rayon Sports n’Amagaju FC kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, imihigo yari yose ku mpande zombi, ariko birangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri ku busa, bituma iguma ku mwanya wa mbere wa Azam Rwanda Premier League. Amagaju yatangiye yihagararaho nk’ikipe iri […]Irambuye

Gitesi: Abantu 30 bagiye mu bitaro kubera ‘imisururu’ banyoye mu

Karongi – Mu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi abantu 30 bajyanywe kuvurwa kubera kubabara munda, gucibwa no gucika intege bivuye ku byo banyoye mu bukwe. Umwe mu bitabiriye ubukwe ku ruhande rw’umukobwa yabwiye Umuseke ko akeka ko imisururu banyoye ariyo yaba yarabagiriye […]Irambuye

Karongi: Inkuba yakubise abagore babiri harimo usize abana barindwi

Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu banyuranye mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi. Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 […]Irambuye

Perezida Kagame na Mme basangiye Noheli n’abana 200 bo mu

Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Mme Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame basangiye Noheli n’abana 200 baturutse ahatandukanye mu gihugu, mu birori byabereye mu busitani bwa Village Urugwiro. Aba bana babanje kwishimisha mu buryo bunyuranye bari bateguriwe, berekana impano bafite ibintu byashimishije cyane abari bahari. Perezida Kagame yabwiye aba bana […]Irambuye

France: Simbikangwa yongeye akatirwa imyaka 25 no mu bujurire

Kuri uyu wa gatandatu mu bujurire mu rukiko rwa Bobigny naho bagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 yari yakatiwe n’ubundi Pascal Simbikangwa mu nkiko zindi. Ni mu rubanza rwa mbere Ubufaransa bwaburanishije ku munyarwanda ukekwaho Jenoside. Nyuma y’ibyumweru bitandatu urukiko rwumva abatangabuhamya rwatangaje ko Simbikangwa ahamwa n’ibyaha bya Jenoside nk’uko n’ubundi mu 2014 yari yabihamijwe mu rukiko […]Irambuye

Gambia: Jammeh yahamagaye Barrow amwifuriza ihirwe anamushimira ko yamutinze

Inkuru yo gutsindwa amatora kwa Perezida Yahya Jammeh, amazina ye yose ni “Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa”, yatangaje abatuye Gambia n’Isi muri rusange, hari hasigaye kumenya ko uyu wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemera ibyavuye mu matora, gusa yavuze ko yemera ibyayavuyemo anashimira Adama Barrow wamutsinze. Yahya Jammeh, wafatwaga nk’umunyagitugu […]Irambuye

Episode 58: Destine akomeje kwereka Eddy ko amwishimiye

Ntangira gutekereza iby’urugendo nari ngiye gukora sinzi ukuntu nibutse ko James ntacyo namubwiye, mba mfashe telephone mpamagara ndeba nandikamo nimero ye nari nzi mu mutwe ,nkanda yes nshyira ku gutwi, nawe ntiyantenguha  ayitaba vuba, James-“Yes My Brother Eddy!” Njyewe-“Hello James!, bite se?” James-“ni bon kabisa, ushaka kumpa rimwe se ko icyaka kimeze nabi?” Njyewe-” hhhh, […]Irambuye

en_USEnglish