Month: <span>December 2016</span>

Nyamirambo: Inzu y’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby yahiye

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Rugby, Nikwigize Olivier bita Papy yagize ibyago mu ijoro ryakeye inzu ye irashya irakongoka. Amahirwe ni uko nta buzima bw’umuntu bwatwaye. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, mu murenge wa Nyamirambo, akagali ka Mpamo umudugudu wa Kivugiza habaye inkongi yumuriro yafashe inzu y’umukinnyi wa Rugby “Silverbacks” […]Irambuye

COPCOM n’Akarere ka Gasabo mu rukiko bapfa ubutaka buri umwe

Akarere ka Gasabo kajyanywe mu nkiko kubera amakimbirane ashingiye ku butaka. Akarere karegwa kwima ibyangombwa by’ubutaka, Koperative y’Abacuruzi b’Ibikoresho by’Ubwubatsi yitwa Coop Copcom isanzwe ikorera mu kibanza ivuga ko yahawe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na ko kakemeza ko iby’ikibanza bitarasobanuka, kandi ko kuva kararezwe kiteguye kuburana. Copcom bavuga ko ikibanza bagihawe  mu 2003 […]Irambuye

Jimmy Mulisa ngo agiye guha amahirwe abakinnyi batakoreshwaga

APR FC niyo kipe yandikishije abakinnyi benshi (30), kurusha izindi muri shampiyona y’u Rwanda. Umutoza mushya wayo Jimmy Mulisa yemeza ko agiye guha amahirwe abakinnyi bose bikazatuma n’abatakoreshwaga bigaragaza. Nyuma yo gutsinda Etincelles 2-1 umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League, Jimmy Mulisa watozaga umukino wa mbere nk’umutoza mukuru wa […]Irambuye

Police na APR zasabye ko Gicumbi igaruka muri shampionat ya

Mu irushanwa ribanziriza shampionat ya Handball mu Rwanda ryabereye mu karere ka Gicumbi mu mujyi wa Byumba kuri iki cyumweru, amakipe yageze ku mukino wa nyuma yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gukora ibishoboka ikipe ya Gicumbi Handball Club ikagaruka muri shampionat. Iyi kipe umwaka ushize ntiyabonetse ngo kubera ibibazo by’amikoro. Handball mu Rwanda ni umukino […]Irambuye

Episode 60: Eddy abonye umukobwa umutwaye umutima

Twavuye aho turazamuka tujya hejuru muri etage ya kabiri, aho niho chambre  bari baduhaye zari ziri, nari nkiri kumwe na Destine tugera kuri chamber N°45 ariyo ye na N°46 ariyo yanjye  ahita ambwira Destine-“ Eddy mbega ahantu!,  kuhagera ko bizajya bingora!!, nizere ko  uzajya unzamura!” Njyewe-“ariko ntihagoye cyane Desti, ahubwo nuko utari wahamenyera!” Destine-“ oya […]Irambuye

Nyamagabe: Mu mwaka utaha turatangira kuvugurura Stade ya Nyagisenyi –

*Kuri iki cyumweru, Rayon Sports yasanze Amagaju kuri Stade y’i Nyagisenyi iyihatsindira 2-0, *Kubera ikibuga kibi wari umukino utarimo uburyohe bw’umupira w’amaguru ugezweho, *Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ngo buratangira kuvugurura iyi stade mu mwaka utaha. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, MUGISHA Philbert yadutangarije ko mu mwaka w’ingengo y’imari itaha bazatangira ibikorwa byo kuvugurura stade ya Nyagisenyi […]Irambuye

USA: Abantu 24 bishwe n’umuriro abandi ntibaraboneka

Imirambo 24 yamaze kuvanwa mu nzu mu gace ka Oakland, muri Leta ya California, nyuma yo kwicwa n’inkongi y’umuriro yafashe inzu barimo mu birori nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Nibura 20% by’inzu niho hari hamaze kugerwa n’abatabazi bashakisha abakiri bazima n’abapfuye, ariko ubuyobozi bwatangaje ko umubare munini w’abantu batarabasha kumenyekana irengero ryabo. Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro […]Irambuye

Kwigira imyuga ku ishuri igihe kimwe, ikindi ukigira kuri ‘chantier’

Abanyeshuri ba mbere mu Rwanda bize iby’ubwubatsi mu buryo bushya bwo kwiga igice kimwe ku ishuri ikindi gice mu masosiyete y’ubwubatsi, bahawe impamyabushobozi nyuma y’amasomo y’umwaka yatanzwe ku bufatanye bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’ihuriro ry’abakora imyuga n’ubukorikori (Chamber of skilled crafts) rya Koblenz mu Budage. Abanyeshuri 32 bamaze  umwaka  […]Irambuye

Ivu rya Castro ryashyinguwe. Yasabye ko nta kintu na kimwe

Ivu ry’umurambo wa Fidel Castro ryashyinguwe kuri iki cyumweru mu mujyi wa Santiago uri mu majyepfo y’ikirwa cya Cuba aho yatangiriye intambara yo kubohora iki gihugu. Harashwe imizinga 21 yo guha icyubahiro uyu musaza wapfuye ku myaka 90. Ubundi iyi mihango yagombaga guca kuri televiziyo y’igihugu, ariko amasaha macye mbere yayo byatangajwe ko uyu  muhango […]Irambuye

PM yasabye abaganga kuvura umuntu ugaragara n’utagaragara

*Yabasabye kwirinda kwiba nk’uko byagaragaye ubushize Gabiro/Gatsibo – Kuri iki cyumweru asoza itorero ry’abakora mu rwego rw’ubuzima Minisitiri w’Intebe yabwiye abaganga ko bakwiye kongera imbaraga mu kwakira neza abarwayi babasanga kuko ngo umurwayi wakiriwe neza na muganga atangira gukira ubwo. Iri torero ryarimo abakora mu rwego rw’ubuzima 767 bahawe izina ry’intore “Impeshakurama”, ni abakora mu […]Irambuye

en_USEnglish