Tom Close ngo ntashobora kujya mu gitaramo atatumiwemo
Kubera guhutazwa n’ababaga bashinzwe umutekano ‘Bodyguards’ mu bitaramo bitandukanye byabaga byitabiriwe n’abahanzi bakomeye kandi ataramenyekana, biri mu byatumye Tom Close ahagarika burundu kujya mu bitaramo adafite ubutumire bwo kuririmba cyangwa se nk’umushyitsi mukuru.
Uretse kuba ari inkuru yamubayeho, anavuga ko ari ibintu ahora abona mu bitaramo akunze kwitabira. Ko abantu bari mu kuvunge bakunze kugorwa cyane iyo kwinjira bitoroshye.
Kuri we avuga ko niyo yumva umutima umuhatira kuba ari aho hantu, agerageza gushaka uko abyikuramo ahubwo agakora uko ashoboye akamenya amakuru yuko byari byifashe.
Ati “Sinshobora kugura ticket yo kwinjira mu gitaramo njye ntatumiwemo nk’umuhanzi uri buririmbe cyangwa nk’umushyitsi mukuru. Kuko ibyo nahuye nabyo nkirwana no kumenyekana byarabimpugije”.
Ibi nibyo Tom Close atangaza bidashobora kuba byamworohera ngo yitabire igitaramo gikomeye kiri buze guhurirwamo n’abantu bavuye impande n’impande.
Mu myaka irindwi amaze amenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda, kuba izina rye ritazimira nk’andi mazina y’abahanzi bagiye bava mu muziki, ngo ni uko adacika intege.
Yabwiye City Radio ko iyo aba ari umuntu waje mu muziki gushakamo amakiriro ubu aba afite ibindi bikorwa runaka akora bidafite aho bihuriye n’umuziki.
Ariko kuba yaratangiye umuziki ari nk’impano yari afite muri we, nibyo byatumye kugeza n’ubu agikora umuziki kandi ukunzwe n’abatari bakeya.
Mu minsi ishize ni nabwo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ferrari’. Iyi ikaba iri mu ndirimbo avuga ko yakoze agendeye ku ndirimbo ze zo hambere zirimo ‘Ndacyagukunda’ n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndakwemera kuri iyo ngingo rwose! Kwihesha agaciro birakenewe!
Comments are closed.