Month: <span>December 2016</span>

Perezida Kagame yaganiriye n’abikorera 2 000 bo mu gihugu

Kimihurura – Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu cyumba cy’inama cya Convention Center Perezida Kagame yaganiriye n’abikorera barenga 2 000 baturutse mu Ntara zose z’igihugu ashimira bose uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu. Aganira nabo ku mbogamizi bahura nazo n’uko zavanwaho. Benshi muri aba bikorera ni urubyiruko, ibintu Perezida yavuze ko bitanga ikizere […]Irambuye

Umunsi umwe w’ubuzima mu mujyi wa Gisenyi… Amafoto 100

Umujyi wa Gisenyi uri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, uri cyane cyane mu tugari twa Nengo, Amahoro, Bugoyi, Kivumu, Mbugangari, Umuganda n’agace k’Akagari ka Rubavu. Ni umujyi umaze igihe kinini nka Butare na Kigali, by’umwihariko ni umujyi w’ubucuruzi icyarimwe n’ubukerarugendo. Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yarawusuye ngo akwereke ubuzima bwaho nibura […]Irambuye

Episode ya 61: Destine akojeje isoni Eddy mu bantu bari

Episode 61 ……..Hari umusore wavuye kuzana amazi yo kunywa mu kirahuri, si nzi ukuntu ukuguru kw’ameza kwamuteze agiye kwikubita hasi amazi yari afite mu kirahuri ameneka kuri Destine, ahita asakuza cyane. Destine – “Oooooh my God! Aheeeeeee!!!!! Urambonera uyu muturage ibyo ankoreye!” Salle yose yahise ihindukira, abantu barangarira aho twari turi, uwo musore na we […]Irambuye

I Kigali hateraniye inama yiga ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu ntego

I Kigali hateraniye inama y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU) yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye za 2030. Iyi nama kandi izanagaruka by’umwihariko ku iterambere rya Afurika (Regional Development Form). Iyi nama mpuzamahanga izanagaruka ku myitegura y’inama nyafurika izategura kumurikira Isi yose ibyo Afurika yagezeho, izaba mu mwaka utaha, iyi nama yitwa […]Irambuye

Ruswa igira ingaruka cyane ku rubyiruko, cyane ishingiye ku gitsina

Kuva tariki ya 3-9 Ukuboza 2016,  mu Rwanda harimo kuba ubukangurambaga bwo kwurwanya Ruswa, ngo biragoye cyane kurwanya ruswa mu rubyiruko,  cyane ishingiye ku gitsina kuko ngo urubyiruko rwinshi ari abashomeri kandi baba bashaka gutera imbere bagahura na yo bajya kwaka akazi no gushaka indi mishinga yabazamura.   Urubyiruko nk’amizero y’iguhugu cy’ejo ngo bafite imbogamizi […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI w’Umuseke: 4 bitwaye neza mu Ugushyingo, TORA

Gutora umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa ku cyumweru saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya kabiri.  Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka  no kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na  FERWAFA, […]Irambuye

Gicumbi: Abakorerabushake bigishiriza ku birere, bandikisha amakara… barasaba ibikoresho

Mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kuzirikana bimwe mu bikorwa byagezweho hifashishijwe abakorerabushake bijyanye n’uyu munsi wizihizwa tariki ya 5 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose, abakorerabushake bigisha abantu kwandika no gusoma, bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bike bafite, basaba abayobozi kujya bamanuka bareba ibyo bibazo. Abakorerabushake bahuguriwe kwigisha abandi mu karere ka Gicumbi, ngo usibye kuba […]Irambuye

India: Umugabo ngo atunzwe no guhiga inzoka akazigurisha

Umugabo w’umubuhindi witwa Kali atunzwe no gufata inzoka zifashishwa mu miti irimo igombora ubumara bwazo. Mu buhindi haba ubwoko bw’inzoka 244 zo mubwoko butandukanye burimo bune bugira ubukana bukomeye. Mu gihugu cy’Ubuhindi, bagira umuco wo korora inzoka bakomora ku bwoko bw’abantu bazwi nk’Aba-Irula bari bafite ubumenyi bwo guhinga inzoka. Kuva mu 1970, Abanya-Irula bakoze ishyirahamwe […]Irambuye

US yaburiye u Burundi ku bitero by’iterabwoba bishobora kuhagabwa

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, yaburiye abakomoka muri iki gihugu (USA) bari mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ko ibi bihugu bishobora kugabwaho ibItero by’imitwe y’iterabwoba. Muri izi mpera z’icyumweru, kuva ku italiki ya 04 na 05 Ukuboza, Ambasade ya USA I Bujumbura mu Burundi yaburiye Abanyamerika baba muri iki gihugu kuba […]Irambuye

en_USEnglish