Italy: Minisitiri w’Intebe yeguye abaturage banze ibyo guhindura Itegeko Nshinga
Minisitiri w’Intebe w’U Butaliyani, Matteo Renzi yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa bikomeye mu matora ya referendumu igamije kugera ku mugambi we wo guhindura Itegeko Nshinga.
Mu makuru ya nijoro, Renzi yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera ibyavuye mu matora.
Muri rusange abatoye bahakana referendumu bagize 60% kuri 40% yabashakaga ko referendumu yemerwa bagatora yego.
Renzi yifurije amahirwe buri wese, yatangarije abanyamakuru ko kuri uyu wa mbere atangaza kwegura kwe mu Nama y’Abaminisitiri, nyuma ubwegure bwe abugeze kuri Perezida w’Igihugu mu Butaliyani, Sergio Mattarella.
Icyemezo cyo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe w’U Butaliyani, gihangayikishije cyane U Budage n’U Bufaransa, kuko Matteo Renzi ni we Minisitiri w’Intebe w’U Butaliya wumvaga intumbero y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gihe kizaza.
Renzi yenenzwe ko yashakaga kwiha ububasha burenze
Matteo Renzi yashyize ahazaza he muri politiki mu bibazo nyuma yo kugerageza gushaka guhindura ubuyobozi bwamaze gushing imizi mu gihugu cy’U Butaliyani.
Yashakaga guha imbaraga z’ikirenga ubuyobozi bufata ibyemezo (Central government), akagabanya imbaraga Sena nk’urwego rukuru mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu cye.
Abatamushyigikiye barimo n’abo mu ishyaka rye, bavuga ko izo mpinduka mu itegeko nshinga zari guha ububasha bw’ikirenga Minisitiri w’Intebe.
Aya matora arasa n’aho ari insinzi ikomeye ku ruhande rw’abitwa ‘No camp’, bagizwe n’urunani rw’amashyaka atanu yishyize hamwe “Five Star Movement”, bakaba barabashije kugabanya icyizere Matteo Renzi yari afitiwe, bamushinja ko ubukungu bw’igihugu bwaheze aho bwamye, ikibazo bakegeka ku bimukira baturuka muri Africa ku bwinshi bakajya mu Butaliyani.
Ni nde ugiye kuyobora U Butaliyani?
Urunani rw’amashyaka yishyize hamwe, “Five Star Movement” bavuga ko biteguye kuyobora igihugu kuva Minisitiri w’Intebe Matteo Renzi yemeye kwegura.
Umuyobozi wabo, Beppe Grillo yasabye ko amatora aba bitarenze icyumweru.
Umwe mu bo muri ayo mashyaka atanu, Luigi Di Maio yagize ati “Guhera ejo, tuzaba turi ku kazi muri Guverinoma iyobowe na Five Star, “Five Star government”.”
Perezida Sergio Mattarella yasabye Matteo Renzi kuba yaguma ku butegetsi kugeza igihe Inteko Nshingamategeko izemeza ingengo y’Imari muri Mutarama 2017, gusa birasa n’ibitari bushoboke kubera igitutu cy’abatamushyigikiye.
Bidakunze ko Renzi aba agumye ku butegetsi, Perezida Sergio ashobora guhsyiraho ubutegetsi busa n’inzibacyuho buyobowe n’Ishyaka Democratic Party rya Minisitiri w’Intebe Matteo Renzi, bukazagumana ubutegetsi kugeza muri 2018 igihe amatora yari ateganyijw eko azaba.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Pier Carlo Padoan arahabwa amahirwe menshi yo kuba yasimbura Matteo Renzi , akaba ari we ugirwa Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.
BBC
UM– USEKE.RW