Mu rw’Ikirenga, Munyagishari yashinje Ubushinjacyaha gutinza urubanza
Munyagishari Bernard ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu birimo Gusambanya ku gahato abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 05 Ukuboza mu rukiko rw’Ikirenga yavuze ko Ubushinjacyaha bukomeje gutinza urubanza yarujuririye.
Munyagishari wabaye ahagaritse (mu gihe kitazwi) kwitaba urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rumuburanisha ku byaha akekwaho, muri iyi minsi ari kugaragara mu rukiko rw’Ikirenga gusa.
Mu rukiko rw’Ikirenga, Munyagishari araburana ubujurire ku byemezo yagiye afatirwa birimo ibyo yita kwambura Abavoka yihitiyemo (Urukiko rwo rwemeje ko bikuye mu rubanza). Byari biteganyijwe ko uyu munsi agira icyo avuga ko myanzuro y’Ubushinjacyaha ivuga ku bujurire bwe.
Uyu mugabo woherejwe na TPIR yabwiye Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga ko ntacyo yavuga kuri iyi myanzuro kuko yayibonye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize akaba atarabonye umwanya wo kuyisuzuma.
Ati “ Bayitugejejeho ku munsi wa nyuma w’akazi, uyu munsi ni bwo nabashije kubonana na Avoka wanjye. Ntitwabonye umwanya wo kuyigaho.”
Imyanzuro y’uruhande rw’uwajuriye (Munyagishari) yari yatanzwe kuwa 02 Ukuboza 2015, mu iburanisha riheruka ryo kuwa 17 Ukwakira (uyu mwaka), Ubushinjacyaha bwari bwasabwe gutanga imyanzuro isubiza iyi y’urega ku bujurire bwe.
Munyagishari akavuga ko iki gihe cyose gishize Ubushinjacyaha bwari bukwiye kuba bwaratanze iyi myanzuro kare kugira ngo we n’umwunganizi we babe barayisuzumye. Ati “ Ntitwabura kuvuga ko ari uburyo bwo gukomeza gutinza urubanza.”
Ubushinjacyaha budahakana ko iyi myanzuro itatangiwe igihe, buvuga ko uku gutinda kwatewe no gushaka umuntu wagombaga kuyishyira mu rurimi rw’Igifaransa (Munyagishari aburanamo).
Umushinjacyaha avuga ko uwakoze aka kazi ko kwandika uyu mwanzuro mu gifaransa yagombaga gushakwa ndetse akabanza kugirana amasezerano (contract) n’inzego zibishizwe, akisegura avuga ko izi nzira zose ari zo zatumye iyi myanzuro itabonekera igihe.
Akomeza avuga ko ubujurire bwatanzwe na Munyagishari bityo ko kuba yaratinze kubona imyanzuro bitamubuza kwisobanura kuko azi icyo yajuririye, gusa akavuga ko byaterwa n’ubushishozi bw’Urukiko rwasanga agomba guhabwa umwanya wo kwiga kuri iyi myanzuro akawuhabwa.
Urukiko rwavugaga ko rwo rwayiboye iyi myanzuro uyu munsi, rwavuze ko rukomeje kuyisoma. Umucamanza akavuga ko uwajuriye (Munyagishari) afite uburenganzira bwo kumenya ikivugwa ku bujurire bwe, ahita yimurira iburanisha ku Italiki ya 06 Gashyantare 2016.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW