Perezida Kagame ati “Nta uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi”
Muri iki gitondo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro inyubako nini z’ubucuruzi za Champion Investment Complex (CHIC) iri ahahoze ETO Muhima mu mujyi wa Kigali, n’iyitwa Kigali Heights iherereye ku Kimihurura imbere ya Convention Center. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi nta muntu wundi uzabikora uretse abanyarwanda ubwabo.
Inyuba ko CHIC yuzuye itwaye Miliyari 20 ikaba ari iy’abashoramari 56 bishyize hamwe naho inyubako ya Kigali Heights yo yuzuye itwaye Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida Kagame yashimiye cyane abashoramari bishyize hamwe bakubaka ibi bikorwa remezo avuga ko impinduka nziza ku gihugu ari uku zibaho.
Ati “Iterambere ni uku rigenda riza. Iyo abantu bishyize hamwe bagera ku bikorwa bigaragara. Ibikorwa nk’ibi bidufasha kwiyubakira umugi wacu wa Kigali ndetse n’igihugu muri rusange. Ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi. Ntabwo abantu bakomeza gucururiza hanze kandi hari inyubako nk’izi.”
Uwari ahagarariye abashoramari bubatse iyi nzu yavuze ko bafite ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi mu bantu yo kumva batakorera mu nzu z’ubucuruzi zigezweho nk’izi.
Iyi nzu yabo ngo imaze kubona abayikoreramo benshi kandi bizeye ko izabungura vuba.
Aba bacuruzi bakaba basabye Perezida ko bahabwa n’ikindi kibanza mu mujyi bakahubaka indi nyubako.
Mu gufungura inyubako ya Kigali Heights Perezida Kagame nabwo yatangiye ashimira abashomari barimo n’abanyamahanga bishyize hamwe bakubaka iyi nzu y’ubucuruzi.
Perezida Kagame yabwiye aba bashoramari ko imishinga nk’iyi izafasha igihugu kuba giteye imbere kandi cyigize.
Ati “Iyo mwungutse natwe nka Leta tuba twungutse. Niyo mpamvu duhora dushaka ibyateza imbere ishoramari.”
Yizeje aba bashomari kimwe n’abandi bose ko Leta izakomeza gukora ibishoboka ngo abashora imari bakorere mu mutekano n’umudendezo usesuye.
Photos © Evode MUGUNGA & Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
13 Comments
muri abanyamwuga pe iyi nkuru ikoze neza murakoze cyane @Umuseke.rw
Amaboko yacu niyo azubaka igihugu cyacu
Umuseke muri serieux, coverage zanyu ni sawa
Bravo Umuseke! Mutanga inkuru neza, mukagira amafoto asobanura neza inkuru. Courage.
Umuseke muri aba mbere kabisa, turabemera kd si amarangamutima kuko mukora kinyamwuga pe. Urugero: Iyi nkuru nayishatse mugitondo nkiyisoma mu kinyamakuru kimwe, numvaga nshaka amafoto. Ewane ntako ntagize nashakiye ku igihe.com, Rushyashya.net, Rwandapaparazzi.com,etc. Hose iriho ariko ituzuye kabisa, naho amafoto yo ntubabaze. UM– USEKE.RW turabemera, Bravoooo!!!
…Aba banyacyubahiro ntibanafashe n’umunota n’umwe ngo bibucye umuntu waguye muri iyi nzu icyubakwa! Ikindi iyo mbonye aba bantu bari muri izi nzu nziza gutya nibuka abafundi n’abayedi bahakoraga saa sita bakarya ikigori n’irindazi! Ubu nta n’umwe wahahinguka…! Le monde est mauvais…! Aba bagore beza n’abagabo banigirije za korovati ntibibuka abahagokeye bahubaka!
hahaaha urateta sha! abafundi nyine umurimo wabo wararangiye (barahembwe barataha) ubu umwanya nuwa banyira ibikorwa.
Ariko niba abubatse barahawe amafaranga bari basabye, mbese bakoze icyo bari biyemeje kandi bishyurwa ayo bari basabye/bemeye ndumva nta kindi kidasanzwe bategerejweho muri iriya yuzuye.
Nibakomeze ahubwo bajye kubaka n’ahandi.
Wakwemezwa n’iki niba yarahaguye yishwe n’impanuka ? Ese ahubwo uzi neza 100% ko yahakoraga ? Mujye muvug ibintu muri sure neza. Hagati aho ariko ndemeranywa nawe ko iyi si ibyayo usanga buri gihe biba bicuritse; wari wabona Caterpillar zitaha umuhanda wuzuye se ? Igisubizo ni Oya.
UH! NONESE NTIBISHYUWE? UZI ICYO KWISHYURWA BIVUZE? KANDI ABAYUBATSE BARI BAHARI URABESHYE( HARI UBAHAGARARIYE) KUKO BOSE NTIBATUMIRWA) IKINDI KANDI WOWE NIBA WARUBATSE ABUBATSE IWAWE WARABATUMIYE UJYA KUHATAHA????? WASANGA UTANABIBUKA
wowe ngirinshuti uvuga ngo abahagokeye bahubaka ntibibukwa uragirango bibukweho ikintibahembwaga?nabo bateje ibyaro byiwabo imbere barahubaka kuko abenshi bafite ingo mucyaro!bityo inkezi igakeba uko ireshya!
Abobomuri siriya bari kuruhande rwa Bachar Assad? cyangwa? karabaye rero…
Abafundi bubak,amazu nkariya kimwe nandi ahebwa aye agataha.Ikimushimisha niyo ahanyuze yereka abandi ati iriyanzu niyajye kandakabivuga atuje.Buri muntu agiruburyo yishimamo.umunezero suwabafite za milliali gusa.Burya namahoro aruta byose uzikwiryamira ntamunyezamu uri kwirembo?Muribyose tujye dushimiri IMANA.Ishobora kugukura hamwe ikagushyira ahandi.
Comments are closed.