Polisi y’u Rwanda irasaba ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gutwarwa n’impanuka zitandukanye zirimo izo kurohama mu mazi. Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bitabye Imana bazize kurohama mu mazi. Mu bihe by’imvura ngo abantu bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama […]Irambuye
Mu myaka yatambutse wasangaga abanyarwanda bareba filime zo hanze y’u Rwanda zirimo izo muri Nigeria na Ghana bitewe nuko nta z’abanyarwanda zariho. Ubu aho ziziye, ngo ku isoko nizo nyinshi kurusha izo hanze. Nubwo zitabanje kwakirwa neza na bamwe, dore ko hari n’abavugaga ko atari filime ahubwo ari ikinamico ‘Theatre’, Mutoni Assia avuga ko ibyo […]Irambuye
Mugisha Samuel w’imyaka 18 na Areruya Joseph w’imyaka 20 basinye gukina mu ikipe ya Dimention Data for Qubeqa yo muri South Africa yitoreza mu Butaliyani. Ni nyuma y’uko aba basore bitwaye neza muri Tour du Rwanda, muri iyi kipe barabisikanamo na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bo batongerewe amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa […]Irambuye
Abanyamakuru bo mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batemeranywa n’itegeko ryahawe abayobozi ko umuyobozi w’akarere cyangwa uwo yasizeho ari bo bazajya batanga amakuru gusa, bakavuga ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Muri iki cyumweru, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) barazenguruka mu bice bitandukanye byo ntara y’Uburengerazuba muri gahunda ya ‘Acces to Information Law […]Irambuye
Kuwa kane w’iki cyumweru, tariki 08 Ukuboza, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burakira abashoramari bakomoka muri Oman ari nabo banyiri agace kazwi nko mu Cyarabu mu kagari ka Butare mu mujyi wa Huye, ngo baraganira uko batangira kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye. Kuva Umujyi wa Huye washyirwa mu mijyi itandatu yunganira umurwa mukuru Kigali […]Irambuye
Mu masaha y’ijoro ryakeye muri Califonia, USA, abaganga batangiye igikorwa cyo kubaga no gutandukanya abana b’abakobwa Eva na Erika Sandoval bafite imyaka ibiri y’amavuko bakaba baravutse bafatanye ibice bitandukanye by’umubiri bigoye kubaga harimo uruti rw’umugongo(ku gace gahera karyo bita sternum), nyababyeyi, uruhago, umwijima no kuba bafite amaguru atatu gusa. Kubaga aba bana birafata amasaha 18 […]Irambuye
Visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko ibyakunze kuvugwa ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ inzara atari byo ahubwo ko icyabaye ari ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi uhagije bigatuma abantu batabona amafunguro menshi nk’uko byari bisanzwe, bakabifata nk’ikibazo ariko atari cyo. Kuva mu minsi ishize mu bice bitandukanye, abaturage bakunze gutaka […]Irambuye
Intumbero ya Diplomate mu muziki ngo byari ukuza akagira uruhare mu kwigisha sosiyete kumenya indangagaciro na kirazira abinyujije mu ndirimbo ze. Ngo ntiyaje nk’umuntu udafite cyangwa utazi aho aturutse. Ahubwo gahunda yamuzanye mu muziki yayigezeho nubwo bitari bimworoheye. Nuru Fassassi yamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) akora indirimbo zivuga ku mateka y’u Rwanda […]Irambuye