Bwa mbere ibiganiro hagati y’abatavugarumwe i Burundi bigiye kubera i Bujumbura biyobowe na Benjamin Mkapa, amakuru avayo aravuga ko umutekano wakajijwe cyane, Perezida Mkapa yagiye gukomeza umurimo we w’ubuhuza ku kibuza mu Burundi. Byitezwe ko abatavuga rumwe na Leta benshi batari bwitabire nubwo bishobora guhinduka. Ntabwo bizwi neza ko abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi […]Irambuye
Uko umuziki w’u Rwanda ugenda urushaho kugira indi ntera, ni nako hagenda havuka amazu menshi agirana imikoranire n’abahanzi bamwe na bamwe bitewe n’ibyo buri umwe ashaka ku wundi ‘Labels’. Mu bindi bihugu bimaze gutera imbere mu muziki, gushinga ama labels n’imwe mu ntwaro yagiye ibafasha kumenyakanisha ibihangano by’abahanzi babo kuko bafashwa buri kimwe kerekeranye n’umuziki. […]Irambuye
Patmos Choir yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 1996 itangizwa n`abanyeshuri bigiye hirya no hino muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umunsi umwe bagiye gutaha ubukwe bwa mugenzi wabo witwa Samuel Gatoya. Nyuma yo kwicara no gutekereza neza impano bifuzaga kumuha, basanze nkuko kera baririmbaga mu mashuri bizemo bamugenera impano y` indirimbo. Aho […]Irambuye
Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo, Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke mubiro bye bishya Prof Dr Dusingizemungu yavuze […]Irambuye
Episode 63…….Nakomeje kumureba mu maso nongera ndeba na badge yanjye haciyemo nk’iminota itatu. Njyewe – “Jane?” Ngihamagara Jane yahise yikanga arashiguka aba arahagurutse Mwarimu aba arinjiye. Mwarimu – “Dore mbese, ubwo wari ugiye rero!” Jane yahise yongera aricara, Mwarimu atangira kwigisha, ariko nareba Jane nkabona yagiye kure. Byageze nka saa kumi dusoza amasomo y’uwo munsi, […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016 nibwo mu karere ka Gicumbi bizihijwe umunsi ngarukamwaka w’abafite ubumuga mu murenge wa Nyankenke, niho wabereye bavuga ko nyuma yo gukora urugendo rutoroshye bafite aho bavuye, bakaba ngo bafite ikizere cyo guteganya kwikura mu bwigunge. Nubwo badahakana isura bahoranye yo gusabiriza mu muhanda bashima cyane ubuyobozi bwabaye hafi yabo […]Irambuye
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere. Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, […]Irambuye
Nyuma yo kuva mu mikino yo kwizihiza ubwigenge bwa Congo Brazzaville, APR FC yatangiye imikino y’ibirarane, mu mukino yakinaga na Kirehe FC ikawutsinda 2-1, yanavunikishe abakinnyi babiri. Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ugushyingo 2016, kuri Stade Regional ya Kigali habereye umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuje APR FC na Kirehe FC. Wari wasubitswe […]Irambuye
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 25 azifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage bagera kuri 350 bo mu karere Gisagara na Nyaruguru andi akazakoreshwa mu kugura mudasobwa zizagenerwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo banoze serivisi basanzwe batanga. MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa MTN Foundation […]Irambuye
Indege ya Pakistan International Airlines yari itwaye abantu 42 mu rugendo PK – 661 yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Chitral yerekeza ku murwa mukuru Islamabad. Nkuko bitangazwa na Geo News TV, abayobozi bashinzwe iby’indege bavuze ko iyo ndege yabuze itumanaho mu gihe yagiraga ikibazo. Ntibiratangazwa abantu baba baguye muri iyi mpanuka, ariko ubwoba ni bwose ko […]Irambuye