Digiqole ad

Sinaje nk’ikimanuka, naje mfite gahunda kandi nayigezeho- Diplomate

 Sinaje nk’ikimanuka, naje mfite gahunda kandi nayigezeho- Diplomate

Diplomate kuba yaraje akora indirimbo zivuga ku mateka si ibintu byamugwiririye. Ahubwo n’ibintu yafashe igihe abyigaho

Intumbero ya Diplomate mu muziki ngo byari ukuza akagira uruhare mu kwigisha sosiyete kumenya indangagaciro na kirazira abinyujije mu ndirimbo ze. Ngo ntiyaje nk’umuntu udafite cyangwa utazi aho aturutse. Ahubwo gahunda yamuzanye mu muziki yayigezeho nubwo bitari bimworoheye.

Diplomate kuba yaraje akora indirimbo zivuga ku mateka si ibintu byamugwiririye. Ahubwo n'ibintu yafashe igihe abyigaho
Diplomate kuba yaraje akora indirimbo zivuga ku mateka si ibintu byamugwiririye. Ahubwo n’ibintu yafashe igihe abyigaho

Nuru Fassassi yamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) akora indirimbo zivuga ku mateka y’u Rwanda n’andi atandukanye.

Yabaye  umwe mu baraperi bagiye begukana bimwe mu bihembo by’abitwaye neza muri Salax no kuba yarazanye injyana itari imenyerewe cyane mu Rwanda.

Kuri we ngo nta na kimwe yicuza atakoze mu gihe cyose amaze mu muziki. Kuko impano ye yayikoresheje ibyo yagombaga gukora kandi umusaruro wagaragariye benshi.

Diplomate yabwiye Umuseke ko aterwa ishema n’iyo yumva abantu bamubwira ko indirimbo ye hari icyo yabafashije mu myumvire. Kuko ngo aba yumva hari umusanzu atanze ku gihugu cye.

Ati “Nsagwa n’ibyishimo iyo umuntu avuze ko akunda indirimbo yanjye kuko ntekereza ko hari uburyo iba yamukoze k’umutima. Bintera imbaraga kandi bituma ndushaho kumva ko ngomba kurushaho gukora neza ntanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda”.

Yakomeje avuga ko abahanzi benshi muri iki gihe hari abaza baje kwinezeza nta butumwa runaka bwubaka sosoite bazanye. Ko bakwiye gushaka ibihangano bizasigira umurage abakiri bato.

Diplomate ngo kuba atari kugaragara cyane mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi, ngo byatewe nuko yari ahugiye mu bindi bikorwa bifitanye isano n’umiziki kandi azi neza bizashimisha benshi.

Uretse kuba afite indirimbo nshya haze yise ‘Mu mfuruka’, ngo abasanzwe bakurikirana ibikorwa bye azabagezaho ibyo ahugiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • DPG ibyo akora arabizi.ni umusaza.ikibazo nuko mugani we ngo urubyiruko ruba rwumva ari inkuru zabasaza kandi ngo rwo rurishakira imitoma.DPG njye Allah nampa ubutunzi nzakumanaginga.InshAllah

  • Ariko UM– USEKE mwafashije uyu musore Diplomote akagera kure kweli?? ariko urunva ubutumwa bwe?? ndamwemeye kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish