Digiqole ad

Uburengerazuba: Abanyamakuru ntibavuga rumwe n’ubuyobozi  ku kubona amakuru

 Uburengerazuba: Abanyamakuru ntibavuga rumwe n’ubuyobozi  ku kubona amakuru

Mayor Kamali Aime Fabien uyobora Nyamasheke avuga ko ububasha bwo gutangaza amakuru y’ibibera mu karere ke abufite

Abanyamakuru bo mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batemeranywa n’itegeko ryahawe abayobozi  ko umuyobozi w’akarere cyangwa uwo yasizeho ari bo bazajya batanga amakuru gusa, bakavuga ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

Mayor Kamali Aime Fabien uyobora Nyamasheke avuga ko ububasha bwo gutangaza amakuru y'ibibera mu karere ke abufite
Mayor Kamali Aime Fabien uyobora Nyamasheke avuga ko ububasha bwo gutangaza amakuru y’ibibera mu karere ke abufite

Muri iki cyumweru, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) barazenguruka mu bice bitandukanye byo ntara y’Uburengerazuba muri gahunda ya ‘Acces to Information Law Awareness Campaign’.

Muri iyi gahunda yo gusobanurira abayobozi uburyo bwo gutanga no kubona amakuru, hatangajwe ko Abayobozi b’uturere ari bo bagomba kujya batanga amakuru mu bitangazamakuru ku bijyanye n’ibireba ubuzima bw’akarere muri rusange.

Abayobozi b’Uturere kandi ngo ni bo bemerewe gutangaza amakuru mu nzego zose nk’ubuhinzi n’ubworozi, Abanyamakuru bakavuga ko ibi byaba bisa no kwikiza Itangazamakuru kuko umuyobozi w’akarere atamenya byose n’ibyo adafitemo ubumenyi.

Ntakirutimana Alfred ukorera igitangazamakuru cya TV1 yabwiye Umuseke ko ibi bizatuma inkuru nyinshi zisohoka zitujuje ubunyamwuga kuko amakuru yose azajya abazwa abatabifitemo ubumenyi.

Ati ” Ku ruhande rwanjye navuga ko bisa na bya bindi byo kuvuga ngo turabakize, urabona hari nk’indwara ya nkongwa yateye mu bigori ese mayor azamenya uburyo iyo ndwara yaje, bizabangamira Abanyamakuru cyane kubona amakuru uzajya usanga inkuru nyinshi zuzuyemo ijambo ntabyo nzi.”

Jean Paul Maniraho ukorera ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) avuga ko iri tegeko ntaho ryanditse ndetse ko rinyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko 04/2013 ryo mu kwezi kwa 8/2013 ryerekeye kubona amakuru, rifungurira amarembo buri muturage gutanga no kubona amakuru, rikanagaragaza uburenganzira bw’umunyamakuru mu kubona amakuru.

Ati ” Ibi bavuze ntaho byanditse  ntitwemera ko umuyobozi w’akarere ari we kamara ubu se ibintu byose azabitangaza ntabwo baba basomye amategeko neza niyicara agasubiramo azasanga kuba twabonaga amakuru yo mu nzego zindi ntakosa aba bayobozi bakoraga.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke , Kamali Aime Fabien wakiranye yombi itegeko ryasomwe n’Urwego rw’igihugu cy’imiyoborere cya RGB yemera ko byose azabitangaza n’ubwo byaba ibyo mu tugari.

Ati ” Umuyobozi  w’akarere nyine ni we uba ayobora akarere byaba n’ibyubuhinzi, ubworozi yewe n’ubwubatsi byose biri mu nshingano zanjye, nta muyobozi w’umurenge wemerewe gutanga amakuru kuko n’ubwo mwabikoraga byabaga ari amakosa nk’uko twabisobanuriwe .”

Jean Aime Kajangana ukorere urwego rw’umuvunyi, akaba anakuriye ishami  rishinzwe imyitwarire y’abayobozi rinareba amakuru atangwa n’abayobozi, avuga ko iri tegeko ritavuze ko umunyamakuru azimwa amakuru kuko na we afite amategeko amurengera.

Ati ” Hari byinshi umuyobozi w’akarere cyangwa umwungirije baba bafite ari na yo mpamvu ugomba kubabaza n’ubwo yaba amureba cyangwa amubangamiye sinababujije kubaza izindi nzego ubaza mayor ushaka amakuru y’akarere byaba ukuri cyangwa kutari ko wamubaza sinavuze ngo mubujijwe kubaza abandi keretse mushaka ko inkuru zanyu ziba zuzuye mwabaza mayor kuko byose ndakeka aba abifite.”

Kajangana Jean Aime avuga ko n'ubwo abayobozi b'uturere ari bo bagomba gutangaza amakuru ariko bitabujije ko Umunyamakuru yakoresha uburenganzira yemerewe
Kajangana Jean Aime avuga ko n’ubwo abayobozi b’uturere ari bo bagomba gutangaza amakuru ariko bitabujije ko Umunyamakuru yakoresha uburenganzira yemerewe kugira ngo yuzuze inkuru ye
abayobozi b'ibigo byigenga ni bya Leta ndetse n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bavuga iri tegeko ribangamye
abayobozi b’ibigo byigenga ni bya Leta ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuga iri tegeko ribangamye

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish