Digiqole ad

Califonia hari kubera ‘separation surgery’ igoye kurusha izindi mu mateka

 Califonia hari kubera ‘separation surgery’ igoye kurusha izindi mu mateka

Eva na Erika ni impande zifatanye Basangiye urwungano ngogozi, nyababyeyi, umwijima, uruhago, n’ukuguru kwa gatatu gufite amano arindwi

Mu masaha y’ijoro ryakeye muri Califonia, USA, abaganga batangiye igikorwa cyo kubaga no gutandukanya abana b’abakobwa Eva na Erika Sandoval  bafite imyaka ibiri y’amavuko bakaba baravutse bafatanye ibice bitandukanye by’umubiri bigoye kubaga harimo uruti rw’umugongo(ku gace gahera karyo bita sternum), nyababyeyi, uruhago, umwijima no kuba bafite amaguru atatu gusa.

Eva na Erika ni impande zifatanye Basangiye urwungano ngogozi, nyababyeyi, umwijima, uruhago, n’ukuguru kwa gatatu gufite amano arindwi
Eva na Erika ni impanga zifatanye Basangiye urwungano ngogozi, nyababyeyi, umwijima, uruhago, n’ukuguru kwa gatatu gufite amano arindwi

Kubaga aba bana birafata amasaha 18 nyuma y’amezi abiri abaganga bategura iki gikorwa gifatwa nk’icya mbere kigoye mu mateka y’abaganga babaga impanga zavutse zifatanye bita mu Gifaransa ‘jumeaux siamois’.

Ngo kubera ibice by’umubiri Erika na Eva basangiye, hari ibyago bingana na 30% ko bashobora kuhasiga ubuzima.

Ubu muri USA hatangijwe ubukangurambaga bwo gufasha ababyeyi b’aba bana kugira ngo bazabone uko bishyura ibitaro ndetse bite no ku bana babo nibaramuka bavuye ‘ku iseta’ amahoro.

Kuri uyu wa kabiri ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo aba bana binjijwe mu cyumba babagirwamo mu bitaro bya Lucile Packard Children’s Hospital bya Kaminuza ya Stanford.

Kubabaga birakorwa n’abaganga 50 barimo ababaga amagufwa, ababaga uruhu, n’ababaga inyama z’urungano rw’inkari, abatera ikinya n’abandi.

Hakurikijwe uko inyama basangiye ziteye, abahanga bavuga ko Eva ashobora kuza kurekerwa uruhago(Erika bakamuha urukorano).

Kubera ko Erika ariwe uri bube afite intege nke kubera kubura uruhago, ngo ashobora kuza kurekerwa akaguru Eva bakamukorera insimburangingo.

Kuko biza gusaba kubabaga ibice by’umubiri bikomeye, birasaba ko basanwa bihagije kugira ngo hatazagira za ‘infections’ zibadukamo.

Ababyeyi b’aba bana aribo Aida na Arturo banditse kuri Facebook ko nta kizere kinini ko abana babo barokoka gihari kuko ngo ubusanzwe iyo abaganga babaga haba hari ibyago  bingana na 20% by’uko abana bapfa none ubu ngo hari ibingana na 30%.

Dr Gary Hartman uyoboye itsinda ry’abaganga riri bubage bariya bana yabwiye Ikinyamakuru kitwa Sacramento Bee ko ikibazo bafite kinini ari ukurinda ko aba bana batakaza amaraso menshi cyane cyane igihe bari bube babaga umwijima n’uruti rw’umugongo.

Muganga Gary yavuze ko mu kubaga uruti rw’umugongo biri bufate umwanya kandi bityo abana bagataka amaraso menshi.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko nta yandi mahitamo ahari uretse kureka abana babo bakabagwa kuko ngo ubuzima bwari bwatangiye kubagora uko bagendaga bakura kandi bakeneye ko buri wese yigenga mu buzima bwe.

Aida na Arturo bavuga ko abana babo bari batangiye kugira ikibazo cyo kwihagarika kandi bagakunda kugira n’umwuma.

Se w'aba bana yitwa Arturo ni umwubatsi naho nyina amaze igihe kinini abana nabo kwa muganga
Se w’aba bana yitwa Arturo ni umwubatsi naho nyina amaze igihe kinini abana nabo kwa muganga

Abaganga bari bamaze amazi make bategura icyumba n’ibikoresho byo kubaga bariya bana.

Kimwe mu byo bateguraga kandi gisanzweho uretse ko ubu gifite umwihariko ni ugutegura ibyuma bituma uruhu rutangirika cyane bityo bikazoroha mu gihe abaganga baba bari kurusubiranya.

Ubwo aba babyeyi babwirwaga ko Aida atsite abana bafite kiriya kibazo bagasabwa gukuramo inda barabyanze baratsemba , bavuga ko Imana yazabahanira kwica abana kandi ariyo yababahaye.

Aba babyeyi batuye muri Palo Alto hafi y’ibitaro bya Stanford, California, USA.

Aida yabwiye Sacramento Bee ati:” Ndifuza ko mu gihe umwe muri ananiwe cyangwa arwaye, bitazajya bibuza undi kwikinira cyangwa gukora ikindi cyose.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nyagasani abajye imber muri iyi operation!

  • Ewo!!!Chai!!!may God help you!

  • yoo may God do the miracles cz birenze ubwenge bwa muntu

  • mana yange ubafashe kuko ushobora byose

  • OH my god

    wowe mana ishobora ibyananiranye bana naba baganga maze wigaragaze nkimana ifite imbaraga nta kikunanira bana nabaganga bose bari muriki gikorwa
    amen

  • Hari Imana y ibifite umubiri byose,mu bushake bwayo yigaragaze ikore igitangaza aba bana babeho bazavuge gukomera kwayo.amen

  • Tabara Mana aba bamalayika

  • Mana igaragaze nkibisanzwe ugaraga ahoroshye nahakomeye.kdi nanyuma ya zero urakora korara igiranga bariya babyeyi

Comments are closed.

en_USEnglish