Digiqole ad

Mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bazize kurohama mu mazi

 Mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bazize kurohama mu mazi

SP Hitayezu Emmanuel avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu 100 basize ubuzima mu mpanuka zo kurohama

Polisi y’u Rwanda  irasaba  ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gutwarwa n’impanuka zitandukanye zirimo izo kurohama mu mazi. Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bitabye Imana bazize kurohama mu mazi.

SP Hitayezu Emmanuel avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu 100 basize ubuzima mu mpanuka zo kurohama
SP Hitayezu Emmanuel avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu 100 basize ubuzima mu mpanuka zo kurohama

Mu bihe by’imvura ngo abantu bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama mu binogo by’amazi, ibizenga , imigezi cyangwa ibiyaga.

Umuvugizi wa police mu mujyi wa kigali, SP Hitayezu Emmanuel avuga ko hari abana barohama muri za ruhurura kubera gutura mu manegeka.

Avuga kandi ko ibi akenshi biterwa n’uburangare bw’ababyeyi, akavuga ko baba bakwiye gucungira hafi abana babo bakabarinda gukinira hafi ya za ruhurura.

Ati ” Dufite ingero nyinshi ziterwa n’iki kibazo aho mu minsi icumi ishize  abana batatu baherutse kurohama mu bidendezi by’amazi bari kwidumbaguza hano mu mujyi wa Kigali tukaba tubona ku bufatanye n’ababyeyi twashobora kurinda izo mpfu za hato na hato.”

Avuga ko umwe muri aba bana baheruka kurohama yari afite imyaka itatu y’amavuko, yarohamye ubwo yari akurikiye abandi bana bari bagiye koga mu kizenga giherereye mu mudugudu wa Rudiro, mu kagari ka Kibagabaga ho mu murenge wa Kimironko.

Abandi babiri barohamye mu bihe bitandukanye, mu mirenge ya Gisozi na Nyabugogo harimo umwana w’imyaka 4 n’undi w’imyaka 15.

SP Hitayezu ati ” Byinshi mu bizenga biva ahacukuwe umucanga cyangwa amabuye, ni yo mpamvu dusaba ko aho biri byatabwa cyangwa bigatwikirwa kandi tukibutsa ababyeyi kubuza abana bato kuhegera ndetse  n’abakuru bakahitondera kuko nabo iyo banyoye cyangwa hijimye bashobora kuhagirira impanuka.”

SP Hitayezu avuga kandi ko ababyeyi bagomba kuba hafi y’abana babo bakamenya aho baherereye, akavuga ko bibabaje kubona umubyeyi atamenya amasaha abana baviriye mu rugo ndetse ntibamenye n’igihe bagarukiye.

Yavuze ko ku byerekeranye n’impfu z’abantu bakuru ngo abenshi bicwa n’amazi bitewe n’ubusinzi ndetse no kutumva inama bagirwa. Avuga ko mu myaka ibiri ishize, abantu basaga 100 bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama.

Muri aba, harimo impfu zitungurana n’izindi za bamwe mu barobyi bakoresha amato muri Nyamasheke, rusizi na Rutsiro aho usanga bakoresha ubwato buto bw’ibiti butagira moteri ndetse nta myambaro yabugenewe baba bafite ituma batarohama mu gihe habayeho impanuka zo mu mazi.

SP Hitayezu agira inama urubyiruko ruri mu biruhuko cyane mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi ziri guteza imyuzure ko bakwirinda kwegera ahantu babona ko hashobora gushyira ubuzima bwabo  mu kaga.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish