Digiqole ad

Filime zo hanze ntizigifite isoko mu Rwanda nka mbere – Mutoni Assia

 Filime zo hanze ntizigifite isoko mu Rwanda nka mbere – Mutoni Assia

Mutoni Assia umwe mu bakinnyi ba cinema bakunzwe cyane mu Rwanda

Mu myaka yatambutse wasangaga abanyarwanda bareba filime zo hanze y’u Rwanda zirimo izo muri Nigeria na Ghana bitewe nuko nta z’abanyarwanda zariho. Ubu aho ziziye, ngo ku isoko nizo nyinshi kurusha izo hanze.

Mutoni Assia umwe mu bakinnyi ba cinema bakunzwe cyane mu Rwanda
Mutoni Assia umwe mu bakinnyi ba cinema bakunzwe cyane mu Rwanda

Nubwo zitabanje kwakirwa neza na bamwe, dore ko hari n’abavugaga ko atari filime ahubwo ari ikinamico ‘Theatre’, Mutoni Assia avuga ko ibyo byarangiranye no mu gihe cya mbere bagitangira.

Mutoni Assia ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe cyane muri iki gihe. Afite imyaka 23. Uretse kuzikina, afite n’impano yo kwandika filime.

Niwe mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ya King James yise ‘Nturare utabivuze’ aho aba akinana na mugenzi we witwa Niyitegeka Gratien cyangwa se ‘Sebu’.

Assia yabwiye Umuseke ko kuba abanyarwanda bamaze kwiyumvamo filime zikinirwa mu Rwanda cyane kurusha izo hanze, ariyo mpamvu no ku isoko arizo zigaragara cyane.

Ibi bikaba binashobora kuba amahirwe ku bakinnyi n’abazitegura yo gutangira kubona umusaruro mu byo bakina bitewe n’inyungu itangiye kugaragara.

Ati ” Cinema nyarwanda kuri ubu igeze ku rwego rwiza. Kuko ikinwa yerekeza k’ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda babamo, bigatuma bavomamo inyigisho zubaka sosiyete yacu. Kuri ubu yahigitse izo hanze kandi abanyarwanda mbona batewe ishema n’ubutumwa buba bukubiyemo”.

Mutoni Assia avuga ko kera wasangaga abanyarwanda barangariye filime zo hanze kandi bamwe bataranumvaga n’indimi zikinwemo. Bigatuma badatahura neza inyigisho zabaga zikubiyemo.

Ariko kuri ubu cinema nyarwanda yishimiwe n’imbaga nini kubera ko filime ziba ziri mu ururimi gakondo bose bisangaho bigatuma bashishikazwa no kuzikurikirana.

Kugeza ubu, Assia Mutoni afatanyije n’abo bahuje umwuga barimo kugerageza gushaka uko bakwagura imipaka. Bityo mu myaka iri imbere n’ibindi bihugu bigatangira kugura filime zikinwe n’abanyarwanda.

Ku ikubitiro, amaze kwandika filime bise ‘JIBU’ iri mu rurimi rw’igiswahili n’ikinyarwanda izanagaragaramo Vicent Kigoozi umukinnyi ukomeye wo muri Tanzania.

https://www.youtube.com/watch?v=a51gCxTNevY

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh….. !

  • Uwo mukobwa aragira ati”… kandi abanyarwanda mbona betewe ishema n’ubutumwa buba buzikubiyemo.” Wa mukobwa we, ikintu cy’ ingenzi ugomba kujya uzirikana wandika, ukina cyangwa ukora filimi, ni icyiciro cy’ abantu ugamije guha ubutumwa muri filim yawe.Reka nkubaze: Ushobora kwandika, gukina cyangwa gukora film iha ubutumwa umwami cyangwa undi muntu uri ku rwego rw’ umwami wenda nka Perezida cyangwa undi muntu ukomeye cyane bidasanzwe? Niba ibyo wabishobora ufite ahazaza hadasanzwe muri ubu bucuruzi bwa CINEMA nyarwanda.

  • Muracyafite urugendo runini cyane, kubijyanye na sound ndetse na lighting biracyari hasi cyane!!!

Comments are closed.

en_USEnglish