Gicumbi: Abafite ubumuga barasaba guherekezwa muri gahunda z’iterambere
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016 nibwo mu karere ka Gicumbi bizihijwe umunsi ngarukamwaka w’abafite ubumuga mu murenge wa Nyankenke, niho wabereye bavuga ko nyuma yo gukora urugendo rutoroshye bafite aho bavuye, bakaba ngo bafite ikizere cyo guteganya kwikura mu bwigunge.
Nubwo badahakana isura bahoranye yo gusabiriza mu muhanda bashima cyane ubuyobozi bwabaye hafi yabo haba mu kubakorera ubuvugizi no ku bagenera inkunga zitandukanye, gusa nyuma yo kubona ko bafite abayobozi bubashyigikiye bahisemo gutegura imishinga ishobora kubakura mu bukene.
Bihaye intego ko kuva mu mwaka wa 2016 – 2021 nta muntu ufite ubumuga uzongera kugaragara nk’utishoboye, ngo bazaba bameze nk’abandi bose badafite ubumuga.
Riberakurora Boniface uhagarariye Inama y’Abafite Ubumuga mu karere ka Gicumbi, avuga ko ingazi esheshatu zigize gahunda bihaye ya 2016-2021 , harimo kuba buri wese ufite ubumuga atazaba afite imbogamizi ziturutse ku mubiri we.
Ingazi ya mbere, bazibanda ku myidagaduro ibahuza, ngo bizabafasha gukurikirana buri muntu ufite ubumuga mu karere.
Ingazi ya kabiri bateganya kubashakira insimburangingo no kuvuza bamwe mu bafite ubumuga bushobora gukira. Ingazi ya gatatu izaba amahugurwa anyuranye agamije guhindura imyumvire ya bamwe muri bo, iya kane ngo ni ugukora amakoperative no kwigisha mu mashuri mu buryo busanzwe.
Ingazi ya gatanu na yo ni uburyo bwo guhuza ibikorwa bazaba bagezeho haba mu mashuri, amakoperative ndetse n’uko bazaba bavuwe muri rusange, iya gatandatu ikazaba gusuzuma neza niba ibyifizo byabo bizaba byaragezweho.
Umuyobozi w’Akerere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yavuze ko nk’ubuyobozi bashyizeho gahunga yo guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage, gusa abafite ubumuga na bo bahamagarirwa kujya mu iterambere ry’icyerecyezo rirambye.
Ati: “Iki cyiciro cy’Abanyarwanda, ubuyobozi bw’ igihugu cyacu bubari inyuma, dushaka ko abafite ubumuga baba mu b’imbere, intambwe ya mbere ni umuntu uyitera, kandi turashima ko mwamaze kuyitera, twizera ijana ku ijana ku iki cyerekezo muteganya izo ngazi mwamaze gutekereza muzaba mugezemo bizabe ko muba mu myanya y’imbere kandi tuzababa hafi.”
Biregeya J. Berekimas umwe mu bafite ubumuga umaze kwiteza imbere abikesheje kudoda imyenda mu isoko rya Yaramba mu murenge wa Nyankenke, avuga ko nibishyira hamwe bagafatanya bakajya mu makoperative nta n’umwe uzasigara mu bukene.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi