Digiqole ad

Mkapa uyu munsi yasubiye i Bujumbura guhuza Abarundi

 Mkapa uyu munsi yasubiye i Bujumbura guhuza Abarundi

Ibiganiro by’abatavugarumwe i Burundi bwa mbere birabera yo

Bwa mbere ibiganiro hagati y’abatavugarumwe i Burundi bigiye kubera i Bujumbura biyobowe na Benjamin Mkapa, amakuru avayo aravuga ko umutekano wakajijwe cyane, Perezida Mkapa yagiye gukomeza umurimo we w’ubuhuza ku kibuza mu Burundi. Byitezwe ko abatavuga rumwe na Leta benshi batari bwitabire nubwo bishobora guhinduka.

Ibiganiro by'abatavugarumwe i Burundi bwa mbere birabera yo
Ibiganiro by’abatavugarumwe i Burundi bwa mbere birabera yo

Ntabwo bizwi neza ko abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari mu buhungiro bari bwitabire ibi biganiro ubundi bitegurwa n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba hamwe na ICGLR.

Leta y’u Burundi ubusanzwe yo ivuga ko ikibazo cy’imyigaragambyo n’ubushyamirane bwahereye mu kwezi kwa kane umwaka ushize ubu cyarangiye.

Cyari cyaturutse ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, imyivumbagatanyo yaguyemo abantu babarirwa kuri 400.

Nubwo muri rusange umutekano ngo wagarutse mu Burundi ariko abantu baracyafite ubwoba bw’ibitero bya hato na hato n’ubwicanyi byibasira abantu ku giti cyabo.

Ibitero nk’ibi byageze no ku bayobozi  aho Depite Hafsa Nkosi yishwe mu kwa karindwi uyu mwaka, Jean Bikomagu wahoze akomeye mu ngabo, Adolphe Nshimirimana wahoze akomeye cyane mu ishyaka riri ku butegetsi aba bishwe barashwe ndetse na Willy Nyamitwe umujyana wa Perezida uherutse kuraswa agakomereka ariko umurinzi we agapfa.

Haribazwa niba mu biganiro bitangira kuri uyu wa kane Benjamin Mkapa  ari buhamagare mu biganiro Perezida Nkurunziza n’abahoze bayoboye u Burundi nka Pierre Buyoya, Domitien Ndayizeye na Sylvestre Ntibantunganya.

Mu biganiro baherukaga i Arusha amashyaka atanu yari yaranagiye mu matora yarabyitabiriye ariko ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta CNARED ryanze kubijyamo. Benshi mu bayobozi b’aya mashyaka baba mu buhungiro.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish