Digiqole ad

Prof. Dusingizemungu wa IBUKA yagizwe umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo

 Prof. Dusingizemungu wa IBUKA yagizwe umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo

Ubwo yahabwaga inshingano n’ikaze n’umuyobozi mukuru wa UNIK Prof Silas Lwakabamba (ibumoso)

Hari hashize umwaka Kaminuza ya Kibungo (UNIK) idafite umuyobozi ushinzwe amasomo,  Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre kuri uyu wa gatatu nibwo yahawe iyi mirimo, aje gusimbura Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro. By’agateganyo uyu mwanya wari urimo Dr Muhayimana Theophile.

Prof Dr Dusingizemungu mu kiganiro n'Umuseke mu mirimo ye mishya
Prof Dr Dusingizemungu mu kiganiro n’Umuseke mu mirimo ye mishya

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke mubiro bye bishya Prof Dr Dusingizemungu yavuze ko azanye ubushobozi afite n’ubunararibonye yakuye mu muyandi ma kaminuza bizafasha  kuzamura ireme ry’uburezi muri UNIK.

Avuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwiga bidasabye kwicara mu ishuri “Iyakure” ngo kuko aho isi igeze umuntu ashobora kwigira aho ari hose.

Prof Dr Dusingizemungu avuga ko azashyira n’imbaraga mu kuzamura ubufatanye bwa Kaminuza n’abaturage baturiye iyi Kaminuza bazamura ubuhinzi nka Kaminuza inigisha iby’ubuhinzi kuko itagomba kugirira akamaro abanyashuri gusa ngo kuko n’abayituriye bakwiye kugerwaho n’inyungu zayo.

Ikindi nuko UNIK igomba kugira uruhare rufatika mugufasha uturere two muntara y’uburasirazuba kwesa imihigo kukigero cyiza.

Yagize ati”Turashaka kwinjira muri imwe mu mihigo y’uturere dukikije ino kaminuza tugafatanya kugera kuri iyo mihigo kaminuza koko hakaboneka uruhare rwayo mu kwesa imihigo uturere dufite”.

Akarere ka Ngoma iyi Kaminuza ibarizwamo kaje kumwanya wa 19 muri uyu mwaka wa 2015-2016 mugihe mu myaka ishize kari kabaye aka kabiri.

Prof. Dr Dusingizemungu Jean Pierre yabaye umuyobozi wa Kaminuza ya East African University i Nyagatare, yayoboye ishuri ryisumbuye “Indangaburezi” mu Ruhango, asanzwe ari umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA) ibi akazabifatanya n’iyi mirimo mishya ya Kaminuza.

Ubwo yahabwaga inshingano n'ikaze n'umuyobozi mukuru wa UNIK Prof Silas Lwakabamba (ibumoso)
Ubwo yahabwaga inshingano n’ikaze n’umuyobozi mukuru wa UNIK Prof Silas Lwakabamba (ibumoso)

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Jeu de chaises musicales! The winner takes it all wa mugani w’abaririmbyi ba Abba. Ubwo Dr Dusingizemungu azava hariya ajya muri Guverinoma cyangwa muri senat.

    • @ Akumiro

      Izina ubanza ariryo muntu koko! None se ahavuye ajya muri Guverinoma cyangwa muri Senat bigutwaye iki ko ari Umunyarwanda akaba anabifiye ubumenyi n’ubushobozi? Niba ari ibi bikumiza uzumirwa mpaka!

    • Shyuuuuuu….! Byaba bitwaye iki ku muntu w’umukozi nkawe?! Mujye mukora, mwigaragaze, mwiyamamaze, murebe ko mudatorwa! Biti ihi se, mwihangire akazi. Ubu se Sina Gerard, ari ugukora akazi ke, akayobora entreprise ye, no kujya muri Senat, yahitamo iki? No kwikorera ni byiza, n’iyo myanya ya Leta kandi ni myiza, ariko icyiza kurushaho, ni uko byose biharanirwa! Kora, wigire!

  • congs to Papa wa IBUKA Mukuru. ariko se azakomeza kuyobora IBUKA??? Ese bizahurira he?

    • Ndumva azakomeza kuyiyobora, kuko umuyobozi wayo ntibivuze ko aba ari umukozi wayo, kuko IBUKA isanzwe ifite umunyamabanga nshingwabikorwa (harya niko bamwita?). Ubundi IBUKA ni ONG. Umuntu utemerewe kuyobora ONG, ni uhawe umwanya w’ubuyobozi muri Leta; mu gihe UNIK yigenga. Ikindi, umuyobozi wa ONG, ndakeka bivuga Chairperson of the executive committee, ni ukuvuga uyobora inama y’ubuyobozi, bimwe dusigaye twita Board mu nzego za Leta, cyangwa njyanama (Council) mu turere n’umujyi wa Kigali. Umuyobozi wa Board cg Council rero, ntabwo akora akazi gahoraho, baterana rimwe na rimwe, bafatata ibyemezo runaka. Gusa, ni we muvugizi wayo, akaba ari na yo mpamvu yumvikana cyane, ariko si we uyobora imirimo ya buri munsi. Niba ahari aho nibeshye, mbisabiye imbabazi. Congratulations to Prof Dr D., kandi ishyaka, ishya n’ihirwe mu mirimo mishya. Maitre Bravo

  • UNIVERSITE Y’I KIBUNGO IBONYE UMUYOZI W’UMUGWANEZA, INARARIBONYE KANDI UZI ICYO GUKORA. MUVANDIMWE JEAN PIERRE TWESE NK’ABITSAMUYE TURAKWISHIMIYE KANDI MUGIRE IMILIMO MYIZA.

    MES VIVES FELICITATIONS.

  • even nindoro ye yuje ubwuzu .imirimo myiza rwose ninararibonye kandi numunyakuri

  • DUDU, IBYO WANDITSE N’UKULI.

  • UMUYOBOZI W’UMUNYAKULI KANDI W’UMUGWANEZA. mumbabalire haliya haruguru nashakaga kwandika UMUYOBOZI, hazamo erreur de frappe, s’umuyozi rero n’umuyobozi. Merci.

  • IMYANYA ibiri icyarimwe!!!!!
    Labor market is totally limited!!!!!!!!

    • Wapi man! Ntabwo ari imyanya 2. Reba icyo Bravo yavuze, urasobanukirwa! Ubwo se umwalimu uri muri njyanama y’umurenge, aba afite imyanya 2 y’akazi? Banza usuzume neza, urasanga atari 2

  • Welcome Prof.Dr Dusingizemungu in our University of Kibungo,we’re so happy,as you say to make change in Agriculture.wlcm again

  • Ni axe ahindure byinshi. UNIK yari yarabaye indirri y’abaryi, akarengane n’uburaya. Byongeye Kandi yite kuri kurira gisambo Lwakabamba n’imandwa yacyo Masanja. Nibo bica bagakiza Kandi babibye iterabwoba mu bakozi.

  • Jyewe nkora muri UNIK ariko nta cyerekezo ugira bitewe n’abayobozi Babi bashaka kwirira gusa. Nta n’umwe ushishikajwe no kiyubaka, kurya amafaranga gusa nibyo baZi . Iki ndi UNIK Lwakabamba na Bebe wabo b’abatanzaniya nibo bashaka kiyirya no kuvuga rikijyana. Reta nihaguruke itabare UNIK Lwakabamba na Masanja batarayisenya

Comments are closed.

en_USEnglish