Digiqole ad

Pakistan: Indege yari itwaye abantu 42 yakoze impanuka

 Pakistan: Indege yari itwaye abantu 42 yakoze impanuka

Bene izi ndege ni zo zikunze gukoreshwa mu rugendo Chitral-Islamabad

Indege ya Pakistan International Airlines yari itwaye abantu 42 mu rugendo PK – 661 yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Chitral yerekeza ku murwa mukuru Islamabad.

Bene izi ndege ni zo zikunze gukoreshwa mu rugendo Chitral-Islamabad
Bene izi ndege ni zo zikunze gukoreshwa mu rugendo Chitral-Islamabad

Nkuko bitangazwa na Geo News TV, abayobozi bashinzwe iby’indege bavuze ko iyo ndege yabuze itumanaho mu gihe yagiraga ikibazo.

Ntibiratangazwa abantu baba baguye muri iyi mpanuka, ariko ubwoba ni bwose ko aba bantu bose baba bitabye Imana.

Itangazo ryasohowe n’Ingabo muri Pakistan riravuga ko nibura imirambo 21 yabashije gukurwa muri iyo ndege yakoreye impanuka mu gace ka Havelian, muri km 70 (43 miles)  mu Majyaruguru ya Islamabad.

Iyi Sosiyete y’indege ya Pakistan yakunze kunengwa ko umutekano w’indege zayo utizewe.

Mu bari mu ndege uko ari 42, harimo abakora mu ndege batanu n’umutekinisiye w’indege umwe nk’uko byatangajw ena sosiyete iyi ndege yabarizwagamo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko muba mwabuze ibyo mwandika ku Rwanda? Ubu inkuru nk’iyi yunguye iki umunyarwanda koko?

    • @Joriji izina niryo mu ntu koko. Kuki uvugira abanyarwanda bose wowe ushinzwe iki? Njyewe mba nshaka kumenya amakuru yo hanze ngo menye n’ibyabaye ahandi. u Rwanda si ikirwa gituye ku isi cyo nyine.

  • yooo birababaje !

  • @Joriji we uranze ubaye we!!!!
    None niba utajya urenga umupaka wibwirako ntabawurenga? Niba hari harimo abafite famille mwiyo ndege bazabimenya gute batabitumenyesheje? Ubundi se wishyure angahe uhombye? Mwakoze rata k’ ubwumwanya wanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish