APR FC yatsinze Kirehe FC 2-1, inavunikisha abakinnyi babiri
Nyuma yo kuva mu mikino yo kwizihiza ubwigenge bwa Congo Brazzaville, APR FC yatangiye imikino y’ibirarane, mu mukino yakinaga na Kirehe FC ikawutsinda 2-1, yanavunikishe abakinnyi babiri.
Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ugushyingo 2016, kuri Stade Regional ya Kigali habereye umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuje APR FC na Kirehe FC. Wari wasubitswe ubwo APR FC yari yitabiriye Tournoi de la Republique muri Congo Brazzaville.
APR FC yugarijwe n’ibibazo by’imvune ku bakinnyi nka Blaise Itangishaka, Maxime Sekamana, Onesme Twizerimana. Yishimiye kugaruka kwa Hakizimana Muhadjiri, Emery Mvuyekure na Imran Nshimiyimana batangiye ku ntebe y’abasimbura, nyuma y’ibibazo by’uburwayi byatumye badakina imikino iheruka.
Umukino watangiye APR FC ihanahana neza inasatira byatumye ifungura amazamu ku munota wa karindwi w’umukino, ku mupira Benedata Janvier yatsinze ahawe na Bizimana Djihad.
Kirehe FC itozwa na Sogonya Hamiss Kishi yakangutse, ifungura umukino. Guhera ku munota wa 15 basatiriye cyane APR FC ibona amahirwe atandukanye, ariko Ntaribi Steven urindira APR FC akomeza kwitwara neza.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Benedata Janvier watsinze igitego muri uyu mukino yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Hakizimana Muhadjiri uvuye mu burwayi.
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Usengimana Faustin ku mupira wari uvuye kuri Mukunzi Yannick, igice cya mbere y’umukino kirangira APR FC itsinze 2-0.
Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, Ndikumasabo Ibrahim yishyuriye Kirehe FC, arengeje Ntaribi Steven bari basigaranye.
Jimmy Mulisa yahise akora impindika, Habyarimana Innocent afata umwanya wa Fiston Nkinzingabo, Nshuti Innocent wazamuwe muri Academy ay APR FC asimbura Issa Bigirimana wagize ikibazo cy’imvune mu kagombambari. Uyu musore ukiri muto utarabanza mu mukino wa shampiyona niwe rutahizamu APR FC isigaranye wenyine. Abandi baravunitse
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1, ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14, inganya na Police FC amanota, ikinyuranyo ni ibitego bazigamye.
APR FC: Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Ngando Omar, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Nkinzingabo Fiston, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa na Sibomana Patrick.
Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Nkurikiye Fiston, Shyaka Hamza, Nshimiyimana Abdou, Niyonkuru Tuyisenge Vivien, Nizigiyimana Junior, Habimana Hassan, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Kagabo Ismi, na Ndikumasabo Ibrahim.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko mbona abafana bari mbarwa ra? Haje ba bandi bahemberwa gufana kandi bakabatwara mu modoka z’akazi.imisoro y’abanyarwanda.
Comments are closed.