Patmos Choir imaranye imyaka isanga 20 yahuye ite?
Patmos Choir yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 1996 itangizwa n`abanyeshuri bigiye hirya no hino muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunsi umwe bagiye gutaha ubukwe bwa mugenzi wabo witwa Samuel Gatoya. Nyuma yo kwicara no gutekereza neza impano bifuzaga kumuha, basanze nkuko kera baririmbaga mu mashuri bizemo bamugenera impano y` indirimbo.
Aho ubwo bukwe burangiriye, basanze guhura kwabo bitahagararira aho niko gutumira abandi bagenzi babo bari baziranye maze batangiza chorale bayiha izina rya PATMOS ari naryo bagifite kugeza ubu.
Icyo gihe byaje kuba ngombwa ko Patmos Choir itangirana n`abanyamuryango basaga 30 noneho buhoro buhoro bagenda bifatanya n’abandi.
Uwimpuhwe Chantal umwe mu baririmbyi ba Patmos yabwiye Umuseke ko kuva batangira kuririmbira Imana hashize imyaka 20. Ko Imana nibashoboza bazageza mu busaza bwabo bari kumwe.
Ati “ Tuzaririmbira Imana kugeza igihe tutazajya tubasha kugenda , aho tuzajya tugendesha inkoni, dufite ibihanga, yewe kugeza tunasusumira”.
Chantal yakomeje avuga ko bafite na gahunda yo kwigisha abana babo ko bakura bakundanye nkuko ababyeyi babo babigenje mu busore bwabo kugeza mu myaka barimo ubu.
Bityo kuri ubu bakaba baranashinze choral yabo bayita “Blessed Kids” ku buryo mu minsi iri imbere nabo bazatera ikirenge mu cyabo.
Niyonzima Aimable Umuyobozi mukuru wa patmos Choir yavuze ko Patmos Choir igizwe n`abantu 18 bahoraho. Gusa bidakuraho ko abanyamuryango bashobora kwiyongera.
Biteganyijwe ko tariki ya 24 Ukuboza 2016 muri salle ya Kigali Convention Center, Patmos Choir izakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 bamaze batangiye umurimo w`ivugabutumwa.
Iki gitaramo kikazatangira saa kumi n`ebyiri z`umugoroba kwinjira bikazaba ari amafaranga 10,000 kuri buri muntu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW