Sheikh Hamdan Habimana wahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, yemereye iyi kipe y’i Huye agahimbazamusyi ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda niramuka itsinze Rayon Sports mu mukino iyakiramo kuri uyu wa gatanu. Umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’ uzahuza amakipe akuze, kandi afite amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda Mukura VS izakira […]Irambuye
Henshi mu bihugu biteye imbere ku isi abagore hafi 30% ngo babyara babazwe. Ibi biri no kototera ibihugu biri mu nzira y’amajyambere cyane cyane mu mijyi. Ubu buryo bwo kubyaza abagore babazwe ngo bwaba buri guhindura imiterere y’umubiri wa muntu. Muri iki gihe abana benshi ngo bari kuvukana imitwe minini itari kubasha kunyura mu matako […]Irambuye
Institute for Security Studies iratangaza ko umukuru w’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo Riek Machar agiye kumara ibyumweru bitatu afungiwe muri Africa y’epfo. Gufungwa kwe ngo byemeranijweho na Sudani y’epfo, ibihugu byo mu gace iherereyemo, ubutegetsi bwa Africa y’epfo, n’Umuryango mpuzamahanga. Mu bihe bishize ubwo Riek Machar yageragezaga kugaruka iwabo, indege yari itwaye yabujijwe guca mu […]Irambuye
Ikilo cy’ibijumba ni hagati 280 – 300Frw Nubwo henshi mu Rwanda ibiribwa bimaze iminsi byarazamutse mu karere ka Nyaruguru haari umwihariko w’uko ibirayi n’ibijumba byari byakomeje kuhaboneka bitanahenda, uturere bituranye niho twakomeje kubihaha ariko uyu munsi naho byazamutse bidasanzwe. Agatebo k’ibijumba kageze ku mafaranga 4 500 igiciro batigeze bagira mbere. Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare y’ukwezi […]Irambuye
Mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana ngo bagiye gutangiza club z’isuku zizabafasha mu bukangurambaga bwo kwita ku isuku, mu rwego rwo kurwanya umwanda mu baturage no kubashishikariza kugira ubwiherero butunganyije. Muri uyu murenge hatangijwe ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukaraba intoki. Ni ubukangurambaga buyobowe n’itorero ‘AEE’, rizagenda ryigisha abaturage gukoresha kandagira ukarabe no kuzikorera […]Irambuye
Gambia ni igihugu gito kiri munda ya Senegal. Iyo witegereje ikarita ya Africa usanga iki gihugu kizengurutswe na Senegal kandi ari gito cyane kuko gifite ubuso bwa Kilometerokare (km²) 10,689. Imibare yatanzwe na Banki y’Isi muri 2013, igaragaza ko abaturage ba Gambia bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 849. Abenshi ngo ni urubyiruko ruri mu myaka […]Irambuye
Gabriel Mugabo myugariro wari uri mu ikipe ya Police FC yemeje ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports. Avuga ko Rayon ari ikipe nziza buri wese yakwifuza gukinamo. Gabriel Mugabo yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS ari umwe muri ba myugariro beza mu gihugu ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu […]Irambuye
Abagize Imiryango ya Leta igera kuri 27 baherutse mu itorero ryiswe Inkomezamihigo mu Ugushyingo 2016 bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo Itegeko ryo mu 2012 ku masoko ya Leta ryoroshywe ku miryango nk’iyi. Abo muri iyi miryango bavuga ko batorohewe no kuba iri tegeko ribemerera gupiganwa mu masoko ya Leta ariko ugasanga ibyo basabwa ari […]Irambuye
Urwego rwihariye rwasimbuye Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha z’Umuryango w’Abibumbye “Le Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI)” rwaraye rurekuye by’agateganyo Ferdinand Nahimna na Padiri Emmanuel Rukundo bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bari bafungiye muri Gereza ya Koulikoro muri Mali. Umucamanza Theodor Meron yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bafunguwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe, harimo abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, […]Irambuye