Fille na Deejay Pius mu itangwa ry’ibihembo bya Smart Awards
Mu birori byo gutanga ibihembo byiswe SMART AWARDS bizahabwa ibyamamare, Ibigo bya Leta,amasosiyete yigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta ikoresha neza ikoranabuhanga, Mutoni Fille wo muri Uganda na Dj Pius nibo bazasusurutsa abazaba bari aho.
Ibyo bihembo bikazibanda cyane cyane ku bigo bikoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.
Uwo muhanzikazi Fille wo muri Uganda ugiye kuza mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Incwi’ yafatanyije na Bluce Melody,’No Retreat’, na ‘What did you do’ yakoranye na Nutty Neithan.
Amakuru agera ku Umuseke akaba avuga ko na mpinduka zindi zibaye Fille ashobora kugera mu Rwanda tariki ya 18 Ukuboza 2016 ari nawo munsi nyirizina w’igitaramo.
Icyo gitaramo kizabera muri Kigali Serena bikaba binateganyijwe gishobora kugaragaramo abantu bingeri zitandukanye harimo abayobozi b’ibigo bitandukanye birimo ibya Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo.
Kwinjira muri icyo gitaramo, ni mafaranga ibihumbi 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro na 5000 frw ahasigaye hose.
Guhera ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ‘18h00’ abantu bakazaba basusurutswa n’umunyarwenya Nkusi Arthur ari nawe uzayobora icyo gitaramo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW