Digiqole ad

Uburengerazuba: Ba Gitifu 7 ngo beguye kubera ‘gutinya umuvuduko w’iterambere’

 Uburengerazuba: Ba Gitifu 7 ngo beguye kubera ‘gutinya umuvuduko w’iterambere’

Mayor wa Nyamasheke Kamali Fabien avuga ko aba ba gitifu beguye kubera gutinya kuzuza inshingano zabo

Kuri uyu wa 13, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge irindwi yo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi baraye beguye. Benshi muri bo bavuga ko bumvaga badafite imbaraga zihagije zo kugendana n’umuvuduko w’Iterambere u Rwanda rufite.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa, barimo batanu bo mu mirenge yo mu karere ka Nyamasheke n’abandi babiri bo mu mirenge ya Rusizi.

Bose banditse amabaruwa agaragaza ko beguye ku mpamvu zabo bwite, mu mvugo zabo bakavuga ko babonaga botswa igitutu n’umuvuduko w’ibyo basabwaga gushyira mu bikorwa.

Batanu bo mu karere ka Nyamasheke, ni Nkundabarama Jean Claude wayoboraga umurenge wa Bushenge; Nyirazigama Marie Rose wayoboraga umurenge wa Macuba; Munyankindi Eloi wayoboraga umurenge wa Kagano.

Muri aba kandi harimo Gatanazi Emmanuel wayoboraga umurenge wa Karengera na Nshimiyimana Jean Damascene wayoboraga umurenge wa Ruharambuga.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien yemeye aya makuru, avuga ko baraye bakiriye aya mabaruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi.

Meya Kamali utanyuranyije n’ibitangazwa n’aba banyamabanga Nshingwabikorwa beguye, avuga ko aba bayobozi beguye bagaragaza ko batari bakibashije kuzuza inshingano zabo kubera umuvuduko udasanzwe w’ibyo basabwa kuzuza.

Ati ” Twakiriye amabaruwa bavuga ko beguye, ku mpamvu batanze bavuga ko ari izabo bwite ntawabirukanye bavuze ko bagiye gukomeza amashuri yabo abandi bavuga ko batagishoboye kugendera ku muvuduko turi kugenderaho.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyamasheke yizeza abaturage ko nta cyuho kizaba muri serivisi bakenera ku buyobozi bw’umurenge.

Ati ” Ntabwo bizakuraho akazi, abandi barahari kandi vuba nk’uko itegeko ribigena bazasimburwa, naho ibindi byo ntibakoraga bonyine hari abazaba babasimbuye.”

 

I Rusizi, Ngo ubwegure bwa batanu ni ibihuha…

Hari amakuru yavugaga ko mu karere ka Rusizi haba heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa batanu, gusa ubuyobozi bw’akarere butera utwatsi aya makuru, bukavuga ko abanditse basezera ari babiri.

Aba babiri banditse basaba kwegura, ni Niwemugeni Claire wayoboraga umurenge wa Gitambi na Muhirwa Philippe wayoboraga umurenge wa Muganza.

Kuva mu minsi yashize hakunze kumvikana amakuru y’ubwegure bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bikavugwa ko beguye ku bushake bwabo.

Abayobozi batandukanye bakunze kugira icyo bavuga kuri iyi nkubiri yo kwegura kwa hato na hato. Ndetse bamwe bakanavuga ko abahitamo gufata iki cyemezo baba babaye intwari kuko baba banze kugwa mu mutego wo kutuzuza inshingano bahawe.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyo iterambere rikuvudukanye rikakwahagiza, cyangwa iyo rigusize ukabona rirembera urirebesha jumelles, ntaho uba ugihuriye na ryo nyine. Bagende amahoro abo ba Gitifu niba basize inkuru nziza aho bayoboraga, cyangwa niba bamwe batazahitira mu gihome mu minsi iri imbere kubera impamvu zo kweguzwa zitandukanye n’iza bwite.

  • uwakampa yashaka akansba gukora 24/24 heures nagakora nishimye ibaze kuva narangiza 2012’ntarabona aho ntumika n aka 50000

    • uzahabona rwose.

  • Kamali Araseka, icyo tuzize turakuzi! Turakuzi mu birombe, Gacaca, amasoko no gutanga akazi! Ibi bigira ingaruka. Uzitege.

Comments are closed.

en_USEnglish