Month: <span>December 2016</span>

Blessed kidz bagiye gushyigikira ababyeyi babo mu isabukuru y’imyaka 20

Blessed Kidz itsinda ry’abana babarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bazafatanya n’ababyeyi babo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze (ababyeyi) batangiye umurimo wo kuririmba no guhimbazi Imana. Iri tsinda ry’abana 5 bafite ababyeyi  babarizwa muri Patmos Choir nayo yo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryatangiye mu rwego rwo gushimisha abana bari basanzwe bakunda […]Irambuye

Twamaze kubagwa, byagenze neza, tuzagaruka vuba – Muhire Kevin

Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu nibwo abakinnyi babiri b’abanyarwanda Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizerimana wa APR FC babagiwe muri Maroc. Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama. Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA na fédération Royale Marocaine de Football (FRMF), abakinnyi b’abanyarwanda bavunika bikomeye bajyanwa […]Irambuye

Italy: Uherutse kwicisha abantu ikamyo mu Budage yiciwe I Milan

Umugabo uherutse kugaba igitero akoresheje ikamyo mu isoko ry’I Berlin mu Budage kikagwamo abagera kuri 12 kigakomeretsa abandi 49 yiciwe i Milan mu Butaliyani. Minisitiri w’umutekano mu Butaliyani yatangaje ko uyu mugabo w’Umunya-Tunisia yarasiwe muri iki gihugu nyuma yo kwakwa ibimuranga agatangira kurasa police. Ati “ Nta kwirirwa bashidikanya ko ari we.” Uyu mugabo yarashwe mu […]Irambuye

Kuwa gatanu, wakwambara iki ugiye kukazi?

Umunsi wo kuwa gatanu, ni umunsi wa nyuma wo gukora mu cyumweru gisanzwe mu bigo byinshi mu Rwanda. Abakorera Leta bo, kuwa gatanu ni umunsi udasanzwe kuko bakora igice cy’umunsi, andi masaha bakajya gukora Siporo, n’ubwo abenshi batayikora bahita bigira mubyabo. Kuwa gatanu, mu gihe nta nama yiyubashye ufite ubundi uba ugomba koroshya ubuzima kugira […]Irambuye

Gambia: Ingabo za Senegal ziteguye gukuraho Yahya  Jammeh

Igihugu cya Senegal cyiteguye gukuraho Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe cyose yaba yanze kurekura ubutegetsi ku munsi wa nyuma wa manda ye tariki 19 Mutarama 2017, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba Ecowas. Ingabo ziteguye “Stand-by forces” ziryamiye amajanja ku kuba isa n’isaha zakoherezwa kujya gushyira mu bikorwa ugushaka kw’abaturage […]Irambuye

APR FC na Police FC zirahura zibura benshi mu bakinnyi

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda irakomeza. APR FC irakira Police FC zifite abakinnyi benshi basanzwe babanzamo ku mpande zombi bataza gukina uyu mukino. Kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu harakinwa umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Amakipe y’abashinzwe umutekano APR FC na Police FC zirahura. APR FC […]Irambuye

Gahini: Umugore,17, yataye umwana we muri WC bamuvanamo agihumeka

Ahagana saa cyenda z’ijoro ryakeye mu murenge wa Gahini, umugore witwa Slvie w’imyaka 17 gusa yajugunye umwana we mu musarane abaturage babasha gutabara bavana uyu mwana muri uwo mwobo w’imyanda agihumeka. Uyu mwana w’umuhungu bajugunye musarani yitwa Hatangimana akaba afite ukwezi kumwe gusa, mu musarane ngo yarize cyane abaturayi barumva baratabara bamuvanamo vuba ajyanwa kwa […]Irambuye

Urukingo rwa Ebola rwemejwe 100%

Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeje urukingo rwa Ebola ko rushobora kwizerwa 100%. OMS ivuga ko bishobotse uru rukingo rwatangira kuboneka ahantu hose mu mwaka wa 2018. Mu igerageza ryakozwe mu bitaro bikomeye, ryarangiye abantu ibihumbi bitandatu bo muri Guinea bahawe uru rukingo mu mwaka ushize nta n’umwe wanduye […]Irambuye

Abizigamiye mu ‘Iterambere Fund’ bitege inyungu ya 9% ku mwaka

*Agaciro k’umugabane mu Iterambere Fund gakomeje kuzamuka, ubu ugeze ku mafrw 101.82 *Abashoyemo ngo bashobora kuzabona inyungu ya 9% mu mpera z’umwaka, inyungu utabona mu bundi buryo bwo kwizigamira ubwo aribwo bwose mu Rwanda. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo “Rwanda National Investment Trust(RNIT)” cyatangije ikigega ‘Iterambere Fund’ cyo kwizigama no gushora imari buratangaza ko nyuma y’umwaka […]Irambuye

2017: Aba ‘Hackers’ barashaka kuzahagarika Internet umunsi wose ku Isi

Abahanga bo mu kigo LogRhythm gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bemeza ko abagizi ba nabi bifashisha internet bitwa hackers bari guhuriza hamwe imbaraga bagamaje kuzahagarika internet ku isi yose mu gihe kingana n’amasaha 24 mu mwaka utaha wa 2017. Ibi bizatuma za banki zihomba, ibigo by’itumanaho bihombe kandi bibe byagira ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bimwe. […]Irambuye

en_USEnglish