Digiqole ad

Abizigamiye mu ‘Iterambere Fund’ bitege inyungu ya 9% ku mwaka

 Abizigamiye mu ‘Iterambere Fund’ bitege inyungu ya 9% ku mwaka

*Agaciro k’umugabane mu Iterambere Fund gakomeje kuzamuka, ubu ugeze ku mafrw 101.82

*Abashoyemo ngo bashobora kuzabona inyungu ya 9% mu mpera z’umwaka, inyungu utabona mu bundi buryo bwo kwizigamira ubwo aribwo bwose mu Rwanda.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo “Rwanda National Investment Trust(RNIT)” cyatangije ikigega ‘Iterambere Fund’ cyo kwizigama no gushora imari buratangaza ko nyuma y’umwaka abashoye imari muri iki kigego bashobora kuzabona inyungu ya 9%, mu gihe abaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho 1.82 mu kwezi kumwe kimaze gitangiye.

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.
André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT- Iterambere Fund’.

Ikigega cyatangijwe tariki 12 Nyakanga 2016, ubu abantu bashoye imari muri iki kigega bararenga 1 000, bakaba bamaze gushoramo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1.084.

Ku kigero cya 99.9%, aya mafaranga yose yashowe mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zirimo “Treasury Bonds na Treasury Bills”, ayasigaye mu kigeka akaba ari 0.1%.

Gashugi Andre, umuyobozi mukuru wa RNIT yabwiye Umuseke ko mu minsi iri imbere bashobora kuzatangira gushora no mu migabane iri ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko nabwo ngo bizakorwa ku kigero gito.

Impamvu ngo bahisemo gushora amafaranga y’ikigega Iterambere Fund mu mpapuro mvunjwafaranga zifite inyungu izwi kandi ihoraho, ngo ni ukwirinda kuba bashora mu bintu bishobora guhomba.

Gashugi avuga ko nubwo abantu batari batangira kwitabira kwizigamira cyane, ngo uburyo bari kwitabira gushora imari mu Iterambere Fund ngo biratanga icyizere.

Kugeza ubu aho ikigega kigeze, ngo biratanga icyizere ko abakigannye bazunguka kandi ngo n’abamaze kukigeramo bababwira ko bacyishimiye.

Ati “Umugabane dutangira kugera kugera ku itariki 14 Ugushyingo wari amafaranga ijana, ubu ugeze ku 101.82 nyuma y’ukwezi,… dukoze projection twasanze umuntu uza wamazemo umwaka azaba afite byibuze inyungu y’icyenda ku ijana (9%).”

Leta y’u Rwanda ishyiraho ikigo RNIT “Rwanda National Investment Trust” cyatangije Ikigega Iterambere Fund, ndetse giteganya kuzatangiza n’ibindi bigega, yari igamije guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane, gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigamira dore ko ubu abanyarwanda bizigamira ari bacye, no gukangurira Abanyarwanda gushora imari rigamije kwiteganyiriza ejo hazaza.

Kuva tariki 16 Werurwe 2017, abashoye amafaranga yabo mu Iterambere Fund bazaba bashobora kugurisha imigabane yabo, ku ikubitiro imigabane igiye kugurishwa izajya igurwa n’ikigega ubwacyo.

Kubera ko iki kigega ari ubwo bw’ibigega bikoraho, n’ubu ushobora kugishoramo imari yawe uhereye ku bihumbi bibiri (2 000 frw).Ushaka gushora imari muri iki kigega wakwegera banki ikwegereye, bakagufasha.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish