Month: <span>December 2016</span>

UBUSHAKASHATSI bwagaragaje ko uburezi bw’amashuri y’imyuga burimo ibibazo bikomeye

*Ni amashuri Leta yashyizweho imbaraga, aratangira ariko gutanga umusaruro ngo biracyari ibibazo Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuzama-syndicat y’abakozi n’abari muzabukuru “COTRAF” kuri uyu wa kane, bwagaragaje ko igitekerezo cya Guverinoma cyo gushishikariza abantu kwiga amashuri y’imyuga ari cyiza, gusa ngo ubu imbogamizi ni ubumenyi bucye bahakura, bitewe n’uburyo baba barazamutse, uburyo batoranywa, ibikoresho bicye, imyigishirize n’abarimu […]Irambuye

USA: Yafunzwe imyaka 31 arengana, afunguwe ahabwa $ 75

Lawrence McKenney yabeshyewe ko yafashe umugore ku ngufu mu 1977, mu 2009 aza kurekurwa burundu, ahabwa sheki y’amadolari 75 ngo atangire ubuzima. Ubu arasaba kurenganurwa agasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo. Lawrence yahawe amadolari 75 ( Frw 61 500) nyuma yo gufungwa imyaka 30 arengana. Televiziyo ya CNN ivuga ko uyu muturage wo muri Leta […]Irambuye

Umusaruro Kaminuza ziha Abanyarwanda siwo baba biteze. Sena yabajije Minisitiri

Kuri uyu wa kane komisiyo ya sena y’imibereho myiza ,uburenganzira bwa muntu imibero myiza  n’ibibazo by’abaturage yaganiriye  Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias ku bibazo iyi komisiyo yasanze bikigaragara muri za kaminuza n’amashuri makuru bituma zidatanga umusaruro ziba zitegerejweho mu iterambere rirambye ry’igihugu. Mu igenzura Sena yakoze mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga […]Irambuye

Sebanani Crespo aricuza amakosa yatumye APR FC imwirukana

Rutahizamu wa AS Kigali Sebenani Emmanuel bita Crespo yigeze kuba ari we ikipe ya APR FC igenderaho ariko imyitarire mibi ntiyatuma ayirambamo. Ngo nicyo kintu yicuza mu buzima bwe. Imyaka ya 2008 kugera 2010 ni imyaka myiza kuri rutahizamu Sebanani Emmanuel bita Crespo, kuko yagiye muri APR FC avuye muri Musanze FC agashobora gutsinda ibitego […]Irambuye

Kenya: Impaka ku guhindura itegeko ry’amatora ryateye Abadepite kurwana

*Umwe mu Badepite yise Perezida Kenyatta ‘Igicucu gikabije”, Kenyatta na we ati “Ibigoryi bikomeje ku ntuka”. Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irir ku butegetsi muri Kenya basohowe mu ngoro y’Inteko aho bavuga ko bahohotewe muri iyo nzu. Ibibazo byavutse mu mpaka zikomeye zijyanye no guhindura itegeko rijyanye n’amatora mu bijyanye no kuzabarura amajwi mu […]Irambuye

Kamonyi: Umwana w’imyaka 13 yatewe inda na musaza we benda

Ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda, Minisiteri y’iterambere ry’Umuryango n’Akarere ka Kamonyi uyu munsi umuryango w’umwana w’umukobwa, wari ufite imyaka 13 agaterwa inda na musaza we benda kungana, wahawe inzu ikwiriye kuko uyu mwana yari yatewe inda kuko bamuraranyaga na musaza we. Uyu muryango ukennye wari utuye i Runda ku Kamonyi ubu wubakiwe inzu mu […]Irambuye

Ku ngengo y’imari 18,7% niyo mfashanyo u Rwanda ruhabwa, kuyishakamo

Avuga ku mwanzuro wa mbere muri 12 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver yatangaje kuri uyu wa kane ko imfashanyo u Rwanda ubu rubona ku ngengo y’imari yayo u Rwanda ruzabasha kuyishakamo mu gihe gito kiri imbere. Umwanzuro wa mbere w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano uvuga “Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego […]Irambuye

FIFA: U Rwanda ruzamutse imyanya 9 rusubira mu 100 bya

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa kane.  Nubwo u Rwanda rutakinnye umukino n’umwe muri uku kwezi rwazamutse imyanya icyenda (9) ruva ku mwanya wa 101 ruba urwa 92. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA itewe inkunga na Coca Cola, buri kwezi isohora urutonde rugaragaza iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu 211 biyigize. Uru rutonde […]Irambuye

en_USEnglish