Digiqole ad

2017: Aba ‘Hackers’ barashaka kuzahagarika Internet umunsi wose ku Isi

 2017: Aba ‘Hackers’ barashaka kuzahagarika Internet umunsi wose ku Isi

Ngo Isi yose izamara umunsi nta Internet

Abahanga bo mu kigo LogRhythm gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bemeza ko abagizi ba nabi bifashisha internet bitwa hackers bari guhuriza hamwe imbaraga bagamaje kuzahagarika internet ku isi yose mu gihe kingana n’amasaha 24 mu mwaka utaha wa 2017. Ibi bizatuma za banki zihomba, ibigo by’itumanaho bihombe kandi bibe byagira ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bimwe.

Ngo Isi yose izamara umunsi nta Internet
Ngo Isi yose izamara umunsi nta Internet

Abahanga bo muri LogRhythm bemeza ko muri iki gihe hari abagizi ba nabi bari kwitegura kuzahagarika internet ku isi yose kandi ngo bizateza igikuba gikomeye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu.

James Carder  ukora muri kiriya kigo yemeza ko bizatuma abantu bahanganyika cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kubera urwego rwo kuzikunda no kuzishakiraho inshuti, amakuru n’amafaranga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka turi gusoza internet yigeze kuvaho amasaha make muri USA biteza ikibazo gikomeye ku bigo biyitanga nka Twitter, Reddit, Paypal, Netflix na Spotify.

Carder yabwiye The Business Insider ko bariya bagizi ba nabi bari kwitegura bihagije.

Ibitero bariya bagizi ba nabi bakoresheje mu ntangiriro z’uyu mwaka abahanga mu ikoranabuhanga babyise DDoS (Disturbed Denial-of-Services).

Iri koranabuhanga ribi ngo ryibasira imikorere ya za mudasobwa bita botnets bityo ntizibashe gukora. Ryibasira ikitwa DNS (Domain Name System) bityo za mudasobwa ntizibashe gukoresha Internet.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • DNS ntabwo ari igice cya mudasobwa. Mukosore

Comments are closed.

en_USEnglish