Digiqole ad

APR FC na Police FC zirahura zibura benshi mu bakinnyi zigenderaho

 APR FC na Police FC zirahura zibura benshi mu bakinnyi zigenderaho

Danny Usengimana ni umwe mu bakinnyi Police FC igenderaho.

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda irakomeza. APR FC irakira Police FC zifite abakinnyi benshi basanzwe babanzamo ku mpande zombi bataza gukina uyu mukino.

Danny Usengimana ni umwe mu bakinnyi Police FC igenderaho.
Danny Usengimana ni umwe mu bakinnyi Police FC igenderaho.

Kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu harakinwa umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Amakipe y’abashinzwe umutekano APR FC na Police FC zirahura.

APR FC itozwa na Jimmy Mulisa irakina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi igenderaho nka Blaise Itangishaka, Maxime Sekamana na Onesme Twizerimana bafite imvune z’igihe kirekire. Na Imanishimwe Emmanuel, na Butera Andrew bafite imvune z’igihe gito. Ndetse na Yannick Mukunzi utaribukine uyu mukino kuko yahawe ikarita itukura mu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0.

Police FC itozwa na Seninga Innocent irasura APR FC idafite abakinnyi batatu, Robert Ndatimana, Neza Anderson bavunitse. Na Celestin Ndayishimiye uherutse gushinga urugo ntagaragara muri uyu mukino kuko adafite imyitozo ihagije.

Abakinnyi bo kwitegwa muri uyu mukino kuri APR FC ni Muhadjiri Hakizimana warangije umwaka ushize w’imikino arusha abandi gutsinda byinshi (ibitego 16). Gusa uyu mwaka ntabwo arahirwa kuko amaze gutsinda kabiri mu mikino icyenda (9).

Ku rundi ruhande, kwitwara neza kwa Police FC muri Shampiyona gushingiye Danny Usengimana wanganyije na Muhadjiri ibitego 16 umwaka ushize. Usengimana yanatangiye neza uyu mwaka kuko afite ibitego birindwi (7) mu mikino icyenda. Ubufatanye bwe na Mico Justin bumaze gutsinda ibitego 12 muri 20 Police FC yatsinze uyu mwaka.

Innocent Habyarimana, Imran Nshiyimana Ntalibi Steven na Emery Mvuyekure ba APR FC barakina na Police FC bavuyemo. Naho Hegman Ngomirakiza wa Police FC arahura na APR FC yamuzamuye.

Hegman Ngimirakiza arongera guhura na APR FC yamuzamuye.
Hegman Ngimirakiza arongera guhura na APR FC yamuzamuye.

Amateka aha amahirwe APR FC ko itsinda uyu mukino kuko mu mikino 14 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo itandatu (6), Police itsinda ibiri, banganya itandatu. Kandi umukino uheruka guhuza amakipe yombi APR FC yawutsinze 2-1.

Umutoza Seninga abonye amanota atatu uyu munsi, yaba akuyeho amateka mabi ikipe ye imaranye imyaka itanu kuko Police iheruka gutsinda APR FC muri Shampiyona, ku tariki ya 11 Gashyantare 2012, iyitsinda 3-2.

Aya makipe yombi arakurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona, kuko APR FC ni iya kabiri n’amanota 23 irusha Police FC iyikurikiye  amanota atatu.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016

  • APR FC irakira Police FC (Stade de Kigali)
  • Bugesera irakira Mukura VS (Bugesera)
  • Etincelles irakira Espoir FC (Umuganda)
  • Amagaju FC irakira Gicumbi FC (Nyamagabe)

Kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016

  • Kiyovu SC izakira Sunrise FC (Mumena)
  • Pepiniere FC izakira AS Kigali (Ruyenzi)
  • Marines izakira Kirehe FC (Umuganda)
  • Rayon Sports izakira Musanze FC (Stade de Kigali)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish