Digiqole ad

Gambia: Ingabo za Senegal ziteguye gukuraho Yahya  Jammeh

 Gambia: Ingabo za Senegal ziteguye gukuraho Yahya  Jammeh

Perezida wa Gambia Al Hadji Yahya Jammeh yavuze ko atazava ku butegetsi

Igihugu cya Senegal cyiteguye gukuraho Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe cyose yaba yanze kurekura ubutegetsi ku munsi wa nyuma wa manda ye tariki 19 Mutarama 2017, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba Ecowas.

Perezida wa Gambia Al Hadji Yahya Jammeh yavuze ko atazava ku butegetsi

Ingabo ziteguye “Stand-by forces” ziryamiye amajanja ku kuba isa n’isaha zakoherezwa kujya gushyira mu bikorwa ugushaka kw’abaturage muri Gambia igihe imishyikirano yatangijw ena Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yaba itagize icyo igeraho mu kwemeza Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi nk’uko byatangajwe na Marcel Alain de Souza, ukuriye Komisiyo ya Ecowas.

Souza yongeyeho ko Ecowas atariyo ishaka kwatsa umuriro mu karere, ahubwo ngo niba Perezida Yahya Jammeh akunda abaturage b’igihugu cye, akwiye gushyikirana ashaka inzira yasohokeramo, akava ku butegetsi mu mutuzo.

Marcel Alain de Souza ati “Nibitabasha kuba (Jammeh kurekura ubutegetsi), hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka.”

Perezida Yahya Jammeh mbere yemeye ko yatsinzwe amatora n’Umuherwe Adama Barrow mu mibare yari yatangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse ahamaara uwamutsinze amwifuriza ishya n’ihirwe, gusa nyuma y’icyumweru yatangaje ko atakemeye ibyavuye mu matora kubera ibyo yita ‘amakosa akomeye’.

Ishyaka rye ryiyambaje Urukiko rw’Ikirenga ngo rumurenganure, rufata icyemezo ku gusubirishamo amatora, ariko iburanisha ryashyizwe tariki 10 Mutarama.

Amajwi menshi harimo ba Ambasaderi 11 ba Gambia yasabye Perezida Jammeh kurekura ubutegetsi, ariko we avuga ko hakenewe Komisiyo ifite ubutabera bw’Imana ikazayobora amatora, kandi ngo nta muntu wamutsinda uretse Imana.

BBC

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Yaya Jammeh arakubitwa iz’akabwana ubundi bamutambikane the Hague bitarenze ukwezi kwa gatatu 2017. Nibitaba ibyo aziyahura bataramufata mpiri. Niko abayobozi abanyagitugu barangiza

  • Senegal nisigeho kwivanga muri politique y’igihugu cyigenga. Ubwo Senegal niyaramuka iteye ubwo n’Inkotanyi bazazitume i Burundi gufata nkurunziza cg Kabila i Kinshasa.

  • Hhhhhhhhh ahubwo buriya senegali ejobundi niyo izajya kubiha umugisha
    mujye mwitondera amagambo yuburyarya mwibihugu.
    ubuse mubiyaga bigari ukuyemo tanzaniya gusa, ushaka kuva kubutegetsi ninde?

  • Nguwo umuvumo Africa ifite. Abayobozi bakunda ubutegetsi kurusha uko bakunda ubuzima. Nyamara di icyo batazi nuko Imana yabageneye iminsi ntarengwa yo kubaho. Twarangiza tukirwa dukoronga abazungu. Ubu se kandi nabwo tuzavuga ko ari abakoloni?!!

  • abazungu baragowe, akabaye kwose wa mugani ngo ni ubucoloni. cyakora bazatureke gato imyaka mike, urebe go turamarana.imyaka nki 5 gusa. bativanga mu by,afrika. nuko impunzi z,abanyafrika z,abuzurana nicyo kibazo. erega iyo wirabura uba wirabura,imbere n,inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish