Twamaze kubagwa, byagenze neza, tuzagaruka vuba – Muhire Kevin
Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu nibwo abakinnyi babiri b’abanyarwanda Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizerimana wa APR FC babagiwe muri Maroc. Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama.
Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA na fédération Royale Marocaine de Football (FRMF), abakinnyi b’abanyarwanda bavunika bikomeye bajyanwa kuvurirwa muri Maroc ahari inzobere z’abaganga zivura imvune z’abakinnyi.
Abatahiwe ni; rutahizamu wa APR FC Onesme Twizerimana na Muhire Kevin ukina hagati muri Rayon sports, bakaba abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’ingimbi z’Amavubi.
Aba basore babazwe imvune zo mu ivi mu ijoro ryakeye, kandi bazakomeza kwitabwaho mu byumweru bibiri biri imbere nkuko Umuseke wabitangarijwe na Muhire Kevin.
“Twaraye tubazwe. Byagenze neza kuko turi kwitabwaho n’abaganga b’abahanga. Batubwiye ko tuzamara hagati y’amezi ane n’atandatu (6) tudakora ku mupira. Turashimira cyane FERWAFA n’abandi bayobozi badufashije. Twizeye ko tuzagaruka tumeze neza” – Muhire Kevin
Muhire Kevin bita Rooney na Onesme Twizerimana babazwe na Dr. Abderrazak Hifti usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu ya Maroc.
Babagiwe mu bitaro mu myaka ishize byavuriwemo abandi banyarwanda nka; Faustin Usengimana (APR FC), Ssentongo Farouk (Bugesera Fc), Djamal Mwiseneza (APR FC), Evode Ngabitsinze (Isonga), Ndoli Jean Claude (AS Kigali), Ingabire Regis (Etincelles), Emmanuel ‘Crespo’ Sebanani (AS Kigali) Pacifique Uwimana (Isonga). na Blaise Itangishaka (APR FC).
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Abaswa barangiza ngo De Gaulle ntacyo ameze !!!! Ngiyo AZAM muterankunga mukanya Hôtel iraba yuzuye .
Comments are closed.