Month: <span>December 2016</span>

Gicumbi:  Goverineri Musabyimana yasabye Abaganga kuba imbagukiragutabara

Kuri uyu wa 24 Ukuboza, mu murenge wa Byumba habereye Igikorwa cyo gusoza Itorero ry’ Abaganga biswe ‘Inkeshakurama’. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,  Musabyimana Jean Claude yabasabye aba baganga gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kuko ari wo murimo bashinzwe. Iri torero ry’Abaganga rimaze icyumweru, ryatangiye kuwa 18 Ukuboza, ryari ryitabiriwen’abagera kuri 226, barimo  abagabo  130 na 96 b’Igitsinagore. […]Irambuye

U Rwanda ni urwa 2 mu hantu heza hazasurwa cyane muri

Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Condé Nast Traveler” cyakoze urutonde rw’ahantu heza hazasurwa cyane mu mwaka wa 2017. Uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu gukurura ba mukerarugendo muri Afurika nyuma y’igihugu cya Zimbabwe. Uru rutonde rwiswe ‘Best Places Travel in 2017” (ahantu heza ho kuzasura muri […]Irambuye

Shelter Them yasabye abana batishoboye guharanira kuzafasha abazaba bameze nkabo

Umuryango Shelter Them waraye wifatanyije n’abana batishoboye usanzwe ufasha mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, uyu muryango wasabye aba bana  guharanira ko mu minsi iri mbere ari bo bazaba bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abari mu bibazo. Wabasabye kwiyumvamo icyizere kuko ari bo bazavamo abayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza. Iki gikorwa cyatangijwe n’isengesho no kwibuka […]Irambuye

Karongi: Umumotari yiciwe kuri moto ye anizwe

Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, mu kagari ka Kagabiro mu murenge wa Mubuga, umusore witwa Nizeyimana Jean Claude yasanzwe yapfuye, na moto ye bayitwaye, gusa iyi moto yaje gufatirwa i Rusizi. Ubuyobozi bw’umurenge bukimenya amakuru bwakomeje gushakisha muri iryo joro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, ariko babura […]Irambuye

The Ben yasazwe n’amarira ku kibuga cy’indege i Kanombe

Mu marira menshi avanze n’inseko byuzuye ibyishimo, niko The Ben yasohotse mu kibuga cy’indege ameze. Mbere yo kugera aho abanyamakuru bari bamutegerereje byabanje kumunanira arunama yifata mu mavi. Saa 11h50’ nibwo The Ben yari ageze i Kanombe. Yakiriwe n’abantu benshi barimo abakozi ba East African Promotors, abanyamakuru n’umuvandimwe we Dan Scott. Mu ijambo rimwe yashoboye […]Irambuye

Rusizi: Umusore w’imyaka 27 biravugwa ko yiteye inkota arapfa

Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kamanyenga umudugudu wa Murambi umusore witwa Uwiragiye Jean Marie Vianney yiyishe yiteye icyuma mu mutima nyuma yo kuza mu kabari ari gusangira n’umugabo bagabiranye inka, uyu musore yaje gutangira kurira abo bari kumwe bayoberwa ikimuriza. Nyakwigendera yaje kwerekeza aho bokereza inyama ngo ajya mu gikoni […]Irambuye

Umurenge wa Remera wahembwe imodoka kubera kwita ku isuku n’umutekano

Hasozwa ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali, umurenge wa Remera wahembwe nk’uwahize indi mu bikorwa by’isuku n’umutekano uhabwa imodoka izifashishwa muri ibi bikorwa, naho akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere muri ibi bikorwa. Muri ibi birori byo gusoza ubu bukangurambaga bumaze amezi atandatu, hagaragajwe indi mirenge yagiye yitwara neza nk’umurenge […]Irambuye

Ngoma: Musenyeri Kambanda yifurije abana Noheri nziza abasa kwitwara neza

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Antoine Kambanda arasaba abana kwitwara neza bakishimirwa na bagenzi babo kandi bakihatira gufasha abatishoboye mu ngufu zabo nke, yabivuze ku uyu wa gatanu yifuriza abana bo muri iyi Diyosezi Noheri nziza. Ni ubutumwa bwihariye bwa Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo,  Nyiricyubahiro Antoine Kambanda, yageneye abana muri uyu mwaka […]Irambuye

Rusizi : Abakorera mu nyubako y’isoko rishya bahangayikiye umutekano wabo

Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana.   Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no […]Irambuye

en_USEnglish