Digiqole ad

Kigali: Kajugujugu ya gisirikare yakoze Impanuka

 Kigali: Kajugujugu ya gisirikare yakoze Impanuka

Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka muri iki gitondo mu gishanga cyo mu murenge wa Rusororo Akagali ka Kabuga ya mbere, mu mudugudu wa Kalisimbi. Iyi mpanuka ntibiramenyakana icyayiteye, nta muntu yahitanye muri bane bari mu ndege.

Abaturage ngo bikanze cyane babonye iyi ndege igwa hano
Abaturage ngo bikanze cyane babonye iyi ndege igwa hano

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo yemeza ko iyi ndege yaguye mu gishanga ikaba yaguye mu buryo imeze nk’uko zisanzwe zigwa nubwo itaguye ahabugenewe.

Abaturage batuye hafi hano, aho bakunze kwita Kandahari, babwiye Umuseke ko bagize kwikanga cyane babonye iyi ndege iguye mu gishanga ariko basanze nta muntu yahitanye.

Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye Umuseke ati “ icyateye iyi mpanuka ntiturakimenya turacyakurikirana… iperereza ryatangiye. Nta muntu wapfuye, abari bayirimo bavuyemo amahoro uretse umwe wakomeretse gato.”

Muri iyi ndege harimo abantu bane, bose ngo ni bazima. Kugeza ubu birakekwa ko byaba ari ikibazo cya tekiniki y’indege n’ubwo ngo iperereza rikomeje.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko impanuka nk’iyi ari ubwa mbere ibayeho ku ndege z’ingabo. Akavuga ko abanyarwanda bamenya ko nta gikuba cyacitse kuko ari impanuka nto.

Lt Col Rene Ngendahimana avuga ko iyi ndege yari iri mu kazi bisanzwe k’umutekano.

Abasirikare benshi ndetse n’umugaba w’ingabo bahise bagera aho iyi mpanuka yabereye. Ahariho hakorwa ibikorwa bigendanye no kuyihavana.

Aho iyi ndege yaguye mu gishanga
Aho iyi ndege yaguye mu gishanga
Abari bayirimo ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje cyane
Abari bayirimo ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje cyane
Iyi ndege ngo yari mu kazi gasanzwe
Iyi ndege ngo yari mu kazi gasanzwe

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Daddy Sadiki RUBANGURA & Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • IMANA ISHIMWE KO ABASIRIKARI BACU ARI BAZIMA. Naho indege yo, tuzayikora yongere iguruke,ni byanga kandi tuzagura indi ; Ibintu byo birashakwa, ariko umuntu ntacyo wamugura. Pole sana.

    • Haaaaah!!!! Bayihanuye buriya tu!!

      • ariko abantu mwabaye iki????? bande bayihanuyeee

      • Hahhahahaha inyangarwanda mwabaye mute? ntawaihanuye rwose niba aribyo wifuza

      • OYA!
        AHUBWO SE HARI BREAK DOWN Y’INDEGE TUGIRA???

      • Kembaizo uzifatire izina rya BANGAMWABO,Bigaragar ko ariyo mazina y’iwanyu.

    • NI UKURI NANJYE NISHIMIYE KO NTAMUNTU YAHITANYE.MU MUCO WACU WO KWIGIRA TUZAFATANYA KUGURA INDI!

  • yoooooo imana ishimwe kuko ntawuhatakarije ubuzima.

  • Imana ishimwe, erega abasilikale bacu barasenga, ubundi indege ikoze accident ni nki gipulizo bamenye. Ariko kubera kwemera Jesus no gusenga, ibidashoboka biba ibisanzwe kugirango nabatemera nabo bakanuzwe, basi bemere ibyabaye. Pole kdi mushimire Imana abari bayirimwo, buriya umunsi wabo si uyu kandi baracyafite ibyo Imana yababwiye batararangiza. Ibongereye ubuzima nababwira iki.

    • Imana ishimwe kuba yarinze aba pilotes bari bayirimo ntihagire uhasiga ubuzima. Nabo bakomeze bayihe icyubahiro kandi bayishimira.

    • jean namwe nti mugakabye gupfa ntaho bihuriye na yesu,intungane irapfa,uwizera imana arapfa,uyikunda agapfa,uyisenga agapfa.
      wakwanga gusenga ugapfa,uyigomekaho ugapfa, utayemera ugapfa,urayanga ugapfa, ntaco yesu yakora kurupfu.uko wa kwizera kose uzapfa, ntabwo wa kwizera yesu kurenza abigishwa be bamwitangiye ariko igihe cyarageze bose barapfa.
      igihe cy’umuntu kwitaba iyamuremye cyageze yesu ntiyakongeraho umunota cg ngo uwugabanye.
      UKO TURIRIMBA YESU IYABA ARIKO TWAKORAGA IBYO YASIZE ATWIGISHIJE,ISI IBA IMEZE NKA PARADIZO,NTAMFUBYI IBA IBURARA,NTA MUPFAKAZI UBA AGANYA,NTA MUNYANTEGE NKE UBA YAMBURWA UTWE, NTA MUTURANYI UBA ABURARA MUGENZIWE AMENA IBIRYO MURI PUBELE.
      KW’IZINA RYA YESU TUZAYIHINDURE KU BIKORWA BYA YESU.

  • Imana ishimwe cyane ko ntawahatakarije ubuzima.RDF ndabakunda mpra mbifuriza ibyiza gusa!

  • Aho ntiyaba yari itwawe n’abari kwimenyereza umwuga bikabacanga? Pole RDF yacu mwihangane.

  • Muhumure Imana ikomeze ibarinde.turakomeza dusabe Imana idufashe kubungabunga umutekano w’igihugu cyacu,abagize ikibazo kuri iyi Ndege mukomeze mwihangane kandi mukomere turi kumwe.

  • Imana ishimwe rwose ! bavandimwe ibi byose biri kuba ni Imana igira ngo itwereke ko ariyo nkuru ko kandi tugomba guhinduka ! buri munsi ngo umugabo yishe umugore we… buri munsi ngo impanuka yahitanye abantu…. ibi birashaka kuvuga iki koko ??? Mana urinde u Rwanda n’abanyarwanda

  • imana ishimwe cyane disi kuba arintamuntu wapfuye

  • Pole sana ,, RDF yibasiwe nimpanuka, Nyuma ya cya Gikamyo none haguye indege
    Aba bacommando ndabemeye cyane
    kuba babashije kwirwanaho bakayitereka mukabande

  • Munyumvire ariko uwo murwayi wo mu mutwe ngo ni KAMBEIZO, bayimanura se hari intambara turimo! Uzamanuka ari wowe iyo ngenga ugiye kuzapfana nutayiruka!

  • Ibyo nibidege byabarusiya, sinzi impamvu mwacitse ururondogoro, RDF air force subwambere ikozimpanuka. Ndibuka muli za 2000 helicopter mubirunga, muli DRC,…Nicyo gihe nta muntu wapfuye…

    RDF igerageze ijye ireka kugurimyanda zindege zo kwigiraho, ubundi bagurinshya zokwigiraho gutwara, izishaje baka zishyira abiga ubukanishi bakazigiraho gukanika… Ariko ntiziguruke…

    • Barangulira hamwe na UPDF hanyuma bakabagabanyiriza.

  • Uwayihanuye wese bravo!

    • ya, Imana ishimwe cyane kuba abapirote aribazima

    • nkawe kweri gusa uri inyamaswa oya ariko nazo zirakuruta

  • hahhhhh

  • Pole and imana ishimwe ko nta munyarwanda wayiguyemo kuko abo twabuze ni benshi. none se bavuyemo yageze hasi cg basimbutse? mutubwire

Comments are closed.

en_USEnglish