Digiqole ad

France: Urukiko rwanze ko Padiri Hitayezu yoherezwa mu Rwanda

 France: Urukiko rwanze ko Padiri Hitayezu yoherezwa mu Rwanda

Padiri Marcel Hitayezu

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Padiri Marcel Hitayezu w’ahitwa Saintes mu Bufaransa atoherezwa mu Rwanda ngo abazwe ibyaha bya Jenoside ashinjwa. Uyu mupadiri u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa ndetse rwarashyizeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

Marcel Hitayezu
Padiri Marcel Hitayezu

Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka urukiko rw’ahitwa Poitiers rwari rwanzuye rwifuza ko uyu mugabo yakoherezwa mu Rwanda akaburanishwa.

Abacamanza b’urukiko rusesa imanza rwa Saintes bo ubu bagendeye ku bisobanuro mpuzamahanga bya Jenoside ngo basanga nta ngingo zigize icyaha zihamya neza Jenoside icyo ari cyo zari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu 1994, bityo ngo bitambamira itegeko ry’u Rwanda ubu guhana icyo cyaha kitaari mu byo ryahanaga mu gihe cyakozwe.

Uru rukiko rwahise rusesa umwanzuro wari watanzwe n’urukiko rwa Poitier wifuzaga ko Marcel Hitayezu yoherezwa mu Rwanda nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Lanouvellerepublique.

Uyu mupadiri ubu ngo ashobora kutongera gukurikiranwa.

Ubucamanza bw’Ubufaransa butungwa urutoki n’u Rwanda gutseta ibirenge mu kuburanisha cyangwa kohereza abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw’Ubufaransa, ari nacyo gihugu cy’iburayi kiriho umubare munini w’abakekwa. Kugeza ubu bamaze kuburanisha batatu (Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira)

U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butaziguye mu gufasha guverinoma yakoze Jenoside no gutoza Interahamwe zakoze ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi.

Mu mwaka ushize, Padiri Marcel Hitayezu, ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, yahakanye uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mubuga, ubu ni muri Karongi, mu bwicanyi bwakorewe abari bahungiye kuri Paroisse.

u Rwanda rushinja ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutoza Interahamwe zishe abantu benshi muri Jenoside
u Rwanda rushinja ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutoza Interahamwe zishe abantu benshi muri Jenoside
Saintes aho Padiri Hitayezu aba
Saintes aho Padiri Hitayezu aba
Padiri Marcel Hitayezu asoma misa i Saintes/ Photo Nadine Julliard
Padiri Marcel Hitayezu (ibumoso) asoma misa i Saintes/ Photo Nadine Julliard

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • He look innocent

  • Ni bamugumane nababwira iki. bamenye ko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro

  • erega ‘genocide yakorewe abatutsi’ mu mategeko y’u Bufaransa si icyaha. Ngo kuko u Rwanda rw’icyo gihe nta tegeko ryavugaga ko kwica umututsi ari icyaha. sinzi uko nabyumvise ariko bijya kuvuga gutyo. ubundi umujenosideri ahanirwa aho afatiwe naho iyo bigiye muli za mama wararaye aba umwere. ibi nvuga mbifitemo uburambe bw’imyaka irenga 20.

    Hari abo nifatiye bafite imihoro iriho amaraso bivugira ko bavuye kwica kwa Nyagatare (ku Muyumbu) Nyagatare uwo sinari muzi ariko abo bajenosideri bo narabiboneye turaganira umwanya munini bansaba ‘udukoresho’ turimo za grenade. twamaranye amasaha agera kuli 2 bataramenya ko ndi inkotanyi kugeza mbibwiye ndabafata mbajyana kubafungira i Nsinda.

    Nubu mpura na bamwe ariko ubwo gacaca yabagize abere. iyo mbahanira aho nibwo byarikuba ari ubutabera. kuko rero byagiye mu bucamanza (burya ubucamanza n’ubutabera biratandukanye) baratsinze.Imana niyo yonyine yabasha guhana abajenosideri.

  • Asyiigariwe mubonye ibyo mwimana nimurugumane urwo ruterahamwe?!!njye bimaze no tuntera isesemi interahamwe ni iza abafaransa nibo bazitoje baziha ni imbunda nimukomeze rero muzorore ingaruka zabyo rumwe muzazibona tu.ngirango ibyo mwakoreye abarabu ubu mutangiye kubona ingaruka zabyo mutegereze igihe nikigera natwe Imana izabababaza impamvu mwahisemo interahamwe.

  • umva wowe rusake. amategeko ntakora uko ubitekereza. urugero: niba bakubajije bati; “uyu mugabo muvindimwe”? mumategeko urasubiza uti “Namenye UBWENGE mubona murugo nakuriyemo rwari urw’umugabo n’umugore bayitaga ko aribo DATA na MAMA ariko ntagihamya nfite ko aribo bambyaye; nawe bavuga ko ari uwacu” “niko bimeze ariko sinabihagararaho kuko nta bindi bimenyetso bifatika mfite”.
    iyo werekanye video umuntu arimo gutema undi akarinda amwica, nubwo yabyiyemerera, abanyamategeko bakomeza kumwita UKEKWA. kuko baba bagoragoza,basubika imanza, bati mumujyane i Ndera bagirango barebe uko yaba umwere kuko (nicyo nyine nawe nturi umwana) kibatunze abanyamategeko bose avoka,umugenzacyaha,umushinjacyaha,umucamanza,umwanditsi bose barya kumategeko baba barize. niyompamvu imanza zose za genocide yakorewe abatutsi usanga abafite umutima woroshye bananirwa kwifata bagahahamuka.

    • Iyo IS yakoze ishyano igahitana umuzungu umwe turahurura ngo byacitse nyamara abazungu kubabwira ko abasaga miliyoni bishwe mu minsi ijana bumva ntacyo uvuga, nibakomeze babike izo mbwa Imana yo mu ijuru izajya iduhorera buhoro buhoro nubwo ntashyigikiye abicanyi n’abo bazungu barimo benshi bagira nabi nk’izo Nterahamwe-Mfaransa

  • Ariko hari ibintu bintera umujinya nkuyu muntu uvuga ngo mu mategeko y’ubufaransa kwica umututsi si icyaha, ntabwo ari umuntu nk’abandi, none se nta tegeko rihari rivuga umuntu wishe undi, ntaho mutaniye nabitaga abandi inzoka, inyenzi n’utundi dusimba……. ahaaaaa nzaba mbarirwa MANA NYIRIJURU UZABARENGERE

  • Marcel Hitayezu, ku bantu tumuli twabanye name, n’ubwo ari umuhutu nkaba umututsi, rwose ntiyashoibora no kwica imbeba. Rwose tujye dushyira mu gaciro mwaba mwaramwitiranije n’undi muntu.

    • Ibyuvuga nibyo utagiyekure uzarebe abahutu basigaye mu Rwanda bize ndetse nabagungutse uwanze kuyoboka umuryango wese yaratorongeye bahita bamushyira jenoside kumutwe.Ubwo bumwe nubwiyunge burikure nk’ukwezi

  • ariko banza koko abantu ubwanganyi bukomeye nonese iyo ufashe nka Padri Marcel.abantu bashinza uriya mupadri nuko batazi ibyo takoreye mu barokotse.burya kugira neza ntubone
    uwitura ni akaga,ubuse abo yarokoye ntibuzuye se,kuki badatanga ubuhamya?

  • babutange bakubitwe izakabwana. tumenye kubabarirana nicyo kizubaka u Rwanda

  • Ukekwaho genocide wese azafatwe?

Comments are closed.

en_USEnglish