Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi
Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yageze i Brazzaville muri Congo aho agiye mu ruzinduko rw’akazi nk’uko bitangazwa na Agence Presse Africaine (APA-Brazzaville) yo muri Congo.
Perezida Kagame ageze kuri Aéroport Maya-Maya yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Brazzaville rukurikiranye n’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ya SADC na ICGLR yabaye ejo kuwa gatatu i Luanda muri Angola yitabiriwe na ba Perezida Joseph Kabila, Jacob Zuma, Eduardo dos Santos, Sassou N’Guesso na Yoweri Museveni. Inama yize ku bibazo bya Congo Kinshasa, Burundi, Centre Afrique na Sudan y’Epfo.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Congo ngo rugamije kurushaho gukomeza imibanire ya Congo n’u Rwanda.
Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo basinye amasezerano agamije ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere ikoranabuhanga, ubukerarugendo, n’ubutabera.
Kuva mu kwa munani uyu mwaka, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Brazzaville.
Perezida Kagame yaherukaga i Brazzaville mu 2013, Sassou N’Guesso nawe yaje mu Rwanda mu Ukuboza umwaka ushize.
Biteganyijwe ko aba baayobozi bombi ngo baganira no ku bibazo bireba akarere ka Africa yo hagati.
Muri Congo Brazzaville haba impunzi zibarirwa mu 8 000 z’abanyarwanda.
UM– USEKE.RW
5 Comments
ko nta ndabo bahaye HEPaul.sasou arikunda pee,indabo baziha abashyitsi.Kagame rwose ni umunyacyubahiro
Bazimuhaye abana babiri agakobwa nagahungu reba ku zindi media oulets birahari@Humuka
Humuka,ntabwo photo zose barazishiraho humura ,uraza kubibona. Don’t mind
Akazi Keza mzee
Ubutwari buraharanirwa komeza izontabwe Pfura y,Urwanda n,Abanyarwanda.
Comments are closed.